Karongi: Baravuga ko inyubako z’amashuri zibateza ibiza

Abatuye mu karere ka Karongi, kamwe mu turere twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, bavuga amazi aturuka ku bisenge by’inyubako za Leta zubatswe ruguru y’ingo zabo, abasenyera mu gihe cy’imvura. Nyiramporayonzi Rosa yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko amazi y’imvura aturuka ku nyubako z’urwungwe rw’amashuri rwa Gishyita, atemba yerekeza aho atuye, […]

Umugabo yarekuwe nyuma y’imyaka 33 afungiwe icyaha atakoze

Nyuma y’iraswa ryabaye ku itariki 27 Ukwakira 1989 muri California ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Daniel Saldana yahamijwe icyaha cyo kwica akatirwa imyaka 45 y’igifungo. Byavugwaga ko Saldana yari mu bagabo batatu barashe imodoka yari irimo abanyeshuri batandatu bibeshye, bazi ko ari abanyarugomo. Nta wahasize ubuzima ariko babiri muri bo barakomeretse. Kuva icyo […]

Rubavu: Abahinzi b’icyayi bararira ayo kwarika kubera ibiza

Imirima myinshi y’abahinzi yangijwe n’umwuzure uherutse kwibasira intara y’iburengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda mu ijoro ryo ku ya 2-3 Gicurasi 2023. Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twibasiwe cyane. Ku nkombe z’umugezi wa Sebeya, imirima y’icyayi, kimwe mu byo igihugu cyoherezwa mu mahanga mu gihugu, yararengewe n’amazi. Abahinzi batinya ko ibintu nk’ ibi bizagwira n’imihindagurikire y’ikirere. […]

Nkore iki?Narigase mu gitsina cy’umugore bimpesha VISA none ubu nahindutse inzererezi

Muraho neza,amazina sindibuyatangaze ku bw’umutekano wanjye.Numvise nifuza gusangiza abakunzi b’itangazamakuru ubuzima ndimo kunyuramo aho ntuye mu gihugu cya Canada dore ko hari n’urubyiruko rwinshi rushobora kwishora mu byo nishoyemo ari nazo ngaruka ndimo guhura nazo. Inkuru yanjye reka nyitangirire mu gihe nahagarikaga amasomo ubwo nari ngeze mu cyiciro rusnge cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun).Ubwo namaraga gukora ikizamini […]

Inkuru ‘isekeje’ General Kabarebe atazibagirwa kuri Minisitiri w’ingabo

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ikintu gisekeje atazibagirwa kuri Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Major General Albert Murasira. Gen. Kabarebe ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UTB, yabasobanuriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uburyo Inkotanyi zinjije abasirikare ba ‘Ex-FAR’ mu ngabo z’igihugu. Muri ba ‘Ex-FAR’ binjiye mu ngabo […]

Zari yigambye impamvu yemeye igitabo cya Quran nk’inkwano

Nyuma y’igihe gito Zari Hassan yambitswe impeta n’umugabo yasimbuje Diamond Platnumz , aherutse gutangaza ko kuba yarakowe igitabo gitagatifu cya Quran ntacyo bitwaye kuko yihaye byose bityo ko ntacyo abuze. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yagarutse ku mubano we n’umugabo we Shakib Lutaaya bivugwa ko yamukoye Quran nyamara bikavugwa ko uwahoze ari […]

Hagiye gutangizwa itorero ryigisha abakozi ba Leta n’abikorera kunoza umurimo

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ivuga ko igiye gushyiraho Itorero rigenewe ibigo bya Leta n’iby’abikorera, mu rwego kwimakaza imikorere mbonezamurimo. MINUBUMWE isobanura ko iri torero rizajya rikorerwa muri ibi bigo kugira ngo abakozi babikoramo barusheho gusobanurirwa uburyo bwo kunoza umurimo. Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko Itorero ry’Igihugu ryagiye rigira uruhare rukomeye mu […]

Menya Abanyarwanda 3 bari muri 8 bahigishwaga uruhindu bagitegereje gufatwa

Abanyarwanda batatu kuri ubu ni bo bagihigishwa uruhindu ngo baryozwe uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko bagenzi babo batanu byemejwe ko bafashwe cyangwa bakaba barapfuye. Abanyarwanda umunani ni bo bamaze imyaka irenga 20 bashakishwa kurusha abandi, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwego rwa Amerika rushinzwe gushakisha abakurikiranweho ibyaha by’intambara, jenoside […]

Museveni yamaze gusinya ku itegeko riteganyiriza abatinganyi ibihano bikakaye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yamaze gusinya ku itegeko rishya riteganyiriza umuryango wa LGBTQ w’abarimo abaryamana bahuje ibitsina ibihano bikakaye. Iri tegeko ryamaze igihe kirekire riganirwaho mu nteko ishinga amategeko ya Uganda riteganya ko umuntu uzahamwa n’icyaha cyo gukora ubutinganyi ku rwego rukabije, azaya ahanishwa igihano cy’urupfu. Tariki ya 20 Mata 2023, abadepite bahagarariye ishyaka […]

Telefone ishobora kwangiza ubwonko mu gihe ikoreshejwe nabi

Telefone ni nziza ku muntu ushaka kugendana n’ibigezweho, ushaka gutera imbere mu ikoranabuhanga, ushaka kumenya amakuru yiriwe cyangwa yaraye hirya no hino ku Isi kandi yoroshya cyane itumanaho. Ariko kuyikoresha neza bikwiye kuba ihame. Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo ‘‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yanditse cyigisha ku gukoresha […]