Igihe Ingabo za EAC zizamara muri RDC cyongerewe
Igihe Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), kuri uyu wa Gatatu cyongereweho amezi atandatu. Umwanzuro wo kongerera izi ngabo igihe zizamara muri Congo wafatiwe mu nama idasanzwe ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateraniye i Bujumbura. Ni inama yitabiriwe na […]
Birashoboka kongera nimero za telefone zose umucuruzi ashaka ko zihabwa code yo kurangurira kuri TIN ye
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kivuga ko bishoboka kongera umubare wa nimero za telefone zishobora kwifashishwa mu gusaba code yo kurangurira kuri TIN y’umucuruzi wese ubyifuza. Ni nyuma y’uko bamwe mu bacuruzi bagaragaje ko hari ubwo batabona umwanya bitewe n’indi mirimo barimo, bityo bagatuma abandi kubarangurira ariko bikabagora gukurikirana ibyo gusaba code kugira ngo abo batumye […]
Lt. Col Katabazi yatanze integuza y’uko muri RDC hagiye kwaduka intambara y’injyanamuntu
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe umutekano w’Imbere muri Uganda (ISO), Lt Col Emmanuel Katabazi, yatanze integuza y’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba hagiye kwaduka intambara ikomeye. ISO ni yo isanzwe ishinzwe ubutasi bw’imbere muri Uganda. Umuyobozi wayo wungirije yatanze integuza y’uko muri Congo haba hagiye kwaduka intambara ikomeye, ubwo yaganiraga n’abakuriye inzego zishinzwe […]
Rusizi: Uruganda rw’inzoga rumaze imyaka 10 rufunze ruhangayikishije abahinzi n’abayobozi
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi hamwe n’abahinzi b’urutoki bahangayikishijwe no kuba uruganda rwakoraga inzoga mu bitoki rwarahagaritse imirimo. Aba bahinzi b’urutoki bavuga ko uru ruganda rumaze hafi amezi 10 ruhagaritse imirimo yo gutunganya ibitoki, ngo bikaba byarabateye igihombo kuko batakibona aho bajyana umusaruro wabo. Basaba ko ababishinzwe babafasha uru ruganda rukongera gukora. […]
Umutoza w’ikipe y’Amavubi apfa iki n’umukinnyi Onana?

Hakomeje kwibazwa icyo Carlos Alos Ferrer umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi apfa na rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport Leandre Esomba Onana , nyuma y’uko yumvikanye avuga ko uyu mukinnyi yasabwe gukinira Amavubi ariko akinangira. Ibi bishingirwa ku nkuru yakomeje icaracara kuri uyu wa Kabiri taliki 30, ivuga ko umutoza Carlos yatangaje ko Onana yanze gukinira ikipe […]
Kenya: Abamotari bahagaritse akazi kubera isabukuru ya mugenzi wabo
Muri Kenya, abamotari bahagaritse gutwara abagenzi kugira ngo bakorere isabukuru y’amavuko mugenz wabo witwa Joseph Maina. Abatuye mu mujyi wa Naivasha muri Kenya, batunguwe no kubona moto zarimo ziruka cyane kandi nta mugenzi bahetse ku buryo abaturage bagize ubwoba bagatekereza ko ari umujura wibye moto bariho biruka inyuma. Uwo mumotari yamenye amakuru ko bari buze kumumenaho amazi, […]
Kugeza mu 2025 abarimu bose bazaba bafite mudasobwa zigendanwa- Umuyobozi wa REB
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), Nelson Mbarushimana, yatangaje ko hakomeje gukorwa ibishoboka kugira ngo, mu 2025, buri mwarimu azaba afite mudasobwa igendanwa kandi ko ibyo bizamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’udushya mu rwego rw’uburezi. Ibi byashimangiwe na Mbarushimana ku ya 30 Gicurasi, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mukuru wa mbere wo guhanga udushya muri […]
Ishyirahamwe ry’abahanzi riyobowe na Eddy Kenzo rirashinjwa gukoreshwa n’ishyaka rya Museveni
Hashize iminsi abantu batandukanye, bavuga ko ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda, babashinja ko barishinze hagamijwe kujya mu kwaha kw’ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni ariko bo bakabihakana Iri shyirahamwe rya Uganda National Musicians Federation (UNMF), riyobowe na Eddy Kenzo, ryagiye rishinjwa kenshi, kubogamira kuri iri shyaka mu rwego rwo kurifasha mu bikorwa bya Politiki hirya […]
Ingabo za Sudan zanze gutanga agahenge mu mirwano na RSF
Igisirikare cya Sudan cyanze kubahiriza ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuganira n’ingabo zo mu mutwe wa RSF bahanganye ku gutanga agahenge mu ntambara ihanganishije impande zombi. Umwe mu bayobozi ba Sudan yabwiye AFP ko impamvu bafashe icyemezo cyo kwanga gusubika imirwano, ari uko ingabo zo muri uyu mutwe wa RSF nta kintu […]
Igisubizo cya Major Willy Ngoma ku makuru y’uko M23 yaba yitegura gufata Goma
Umutwe wa M23 wahakanye amakuru avuga ko waba uri mu myiteguro yo gutera ugafata Umujyi wa Goma, uvuga ko Guverinoma ya Congo ifatanyije na FDLR ari bo bari mu myiteguro y’intambara. Mu Cyumweru gishize Umuvugizi w’agateganyo wa Guverinoma ya Congo, Augustin Kibassa yari mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri yabereye i Kinshasa, yavuze ko M23 imaze iminsi […]