Perezida Touadéra yasuye RDF (Amafoto)

20230602_191007.jpg

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ingabo z’igihugu cye ndetse n’iz’u Rwanda i Bangui. Izi ngabo Touadéra yazisuye mu kigo cya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Camp Beal kiri mu muri uriya murwa mukuru wa Centrafrique. U Rwanda rufite muri iki gihugu Ingabo ziri mu byiciro bibiri, zirimo […]

Ibyaha Kayishema ashinjwa bigiye kongerwa

Kuri uyu wa 2 Kamena 2023, i Cape Town muri Afurika y’Epfo, Fulgence Kayishema yagejejwe mu rukiko umwanya muto urubanza rwe ruhita rusubikwa. Abashinjacyaha babwiye urukiko ko bakeneye igihe cyo gutegura ibindi birego byiyongera kubyo bamurega, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo abivuga. Ku wa Gatanu ushize ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yarezwe […]

Wari uziko kurya Salade bishobora kurinda amagufa kumungwa?

Hari abantu usanga batakwegera amafunguro adaherekejwe na Salade.Impamvu rero nta yindi usibye kuba ayirya baba bazi ibanga ryayo, aho ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye harimo n’izishobora kurinda amagufa kumungwa. Foodal.com ivuga ko kurya salade bifitiye umubiri akamaro kanini , kubera ko salade iba ikungahye ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi ku mubiri wa muntu .Salade zikorwa mu […]

Musanze: Abakora ‘pavés’ bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo

Mu karere ka Musanze, abaturage bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo bashinja kubambura amafaranga bakoreye ubwo bamukoreraga amapave. Ni abaturage bo mu murenge wa Muko basanzwe bakora akazi ko gutunganya amabuye bayaconga maze bagakoramo amapave. Bakorera mu ruganda rukora amapave ruherereye mu kagari ka Mburabuturo. Aba baturage bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa, bakavuga ko ari ikibazo […]

Senateri yasabye ko ibiruhuko by’akazi byiyongera

Umusenateri witwa Karungo wa Thangwa wo muri Kenya, arasaba ko Leta yakongera ibiruhuko by’akazi mu rwego rwo kwihutisha iterambere. Uyu musenateri wo mu karere ka Kiambu, avuga ko mu cyifuzo cye, iminsi y’ibiruhuko yemewe na Leta ikwiye kwiyongera. Ngo nko mu gihe ikiruhuko cya Leta kizaba ari kuwa Kabiri, no ku munsi uwubanziriza wo kuwa […]

Donald Trump ahangayikiye Joe Biden nyuma yo kwikubita hasi

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje guhangayikira Joe Biden wamusimbuye ku ntebe ya Perezida, nyuma y’uko yituye hasi.Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hacicikanye amafoto n’amashusho ya Perezida Biden yitura hasi ubwo yari mu birori. Akimara kugwa Trump yatangaje ko ahangayikiye mugenzi we, anabaza niba ubuzima […]

HCR yibukije impunzi z’Abanyekongo n’Abanyarwanda gutaha ku bushake

Kuri uyu wa 1 Kamena, i Goma, Komiseri wungirije w’ibiro by’umuryango w’abibumbye ishinzwe impunzi (UNHCR) ashinzwe yasabye impunzi z’ abanyekongo ziri mu Rwanda kugira ubwisanzure mu gutahuka. Raouf Mazou yibukije ko Kigali na Kinshasa bari bumvikanye kuri iki kibazo, mu nama y’inyabutatu ku ya 15 Gicurasi 2023 i Geneve. Raouf Mazou yashimangiye gutaha ku bushake […]

Rwatubyaye yasabye imbabazi Perezida wa Rayon Sports

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yasabye imbabazi Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugumura bagenzi be. Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru muri Rayon Sports haravugwamo amakuru y’abakinnyi bari barigumuye bakanga kujya gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe ifitanye na APR FC kuri uyu wa […]

Impamvu zatumye Senateri Chambers arega Imana mu rukiko

Muri Nebraska ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ernie Chambers wabaye Senateri kuva mu 1971 kugeza mu 2009 no kuva mu 2013 kugeza mu 2021 yagiye kurega mu rukiko Imana ishobora byose ivugwa mu ‘byanditswe byera’, Abanyamerika benshi baratangara. Chambers uzuzuza imyaka 86 y’amavuko tariki ya 10 Nyakanga yajyanwe mu rukiko n’ibibazo bitandukanye, yagombaga […]

Malawi igiye kwirukana ku butaka bwayo impunzi hafi 400 z’Abanyarwanda n’Abarundi

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Malawi, Kenneth Zikhale N’goma, yahagaritse ubwenegihugu iki gihugu cyari cyarahaye impunzi 396 z’Abanyarwanda n’Abarundi. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga ziriya mpunzi zarabonye ubwenegihugu mu buryo bushidikanwaho. Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Umutekano muri Malawi, Patrick Botha, yatangaje ko guhagarika ubwenegihugu bwa ziriya mpunzi bikurikije amategeko rusange n’ay’umutekano w’imbere muri Malawi. […]