Rwamagana: Umunyeshuri wakuwe amenyo 6 arasaba kurenganurwa
Umunyeshuri utuye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu, arasaba kurenganurwa nyuma yo gukubitwa itafari na mwarimu we, akamukura amenyo atandatu. Habineza Mohammed w’imyaka 17 y’amavuko, arasaba kurenganurwa agahabwa insimburangingo z’amenyo, nyuma y’uko mwarimu we wamwigishaga amahame y’Idini ya Islamu amukubise itafari akamukura amenyo agera kuri atandatu. Habineza vuga ko uyu mwarimu yari yemeye ko […]
Carlos utoza Amavubi yanze guhamagara Haruna Niyonzima ngo atamuvangira
Carlos Ferrer, usanzwe ari umutoza w’Amavubi yatangaje ko impamvu atashyize Haruna Niyonzima ku rutonde rw’Abakinnyi bazakina ku mukino Amavubi azahuramo na Mozambique, ari uko ngo amuvangira mu bitekerezo. Ni amakuru yatangaje ubwo mu rutonde rw’abakinnyi 28 rwasohokaga, hatagaragayeho umukinnyi Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni akaba n’umwe mu nkingi za mwamba ikipe y’igihugu yagenderagaho. Ni umukino […]
Namenye ko umugore wanjye aryamana n’umushoferi we none byanyobeye-nkore iki?
Umukunzi wacu yifuje kugisha inama nyuma y’uko ngo umushoferi n’umugore we bajya bigobeka bagakora imibonano mpuzabitsina bitwaje ko ngo nshaje. Amazina yo sinyavuga, gusa nkunda gukurikira inkuru zanyu cyane cyane by’umwihariko inkuru ziba zigisha inama abasomyi.Mu buzima busanzwe ndi umucuruzi ariko nkaba ntuye i Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba. Ndi umugabo w’imyaka 70, ariko nkaba naratandukanye […]
Ama G The Black yarimiyeho itaka abahanzi baririmba inkundo
Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the Black, yibasiye abahanzi baririmba indirimbo zibanda ku rukundo, aho abashinja gutanga ubutumwa bwo gukundana batihereyeho. Ibi yabigarutseho, mu kiganiro yagiriye kuri Magic Fm, aho uyu muhanzi yashimangiye ko n’ubwo ngo hari ahanzi baririmba urukundo batarumurusha.Ikindi kandi ngo bo baririmba ibyo badakora ahubwo bagashora abandi. Ati ” Simeze […]
Perezida Joe Biden yituye hasi mu ruhame (Amafoto)

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsitaye yitura hasi, ubwo yari mu birori byaberaga muri Leta ya Colorado. Biden yatsitaye ku mufuka warimo umucanga, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi waberaga mu ishuri ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere. Uyu mukuru w’Igihugu w’imyaka 80 y’amavuko, ni we Perezida ukuze cyane kurusha […]
Umugambi wa jenoside wari waramaze kunozwa: Ambasaderi Nyamitwe
Umudipolomate udasanzwe w’u Burundi wabaye Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe, yasobanuye uburyo ibihugu bikomeye byari byaramaze kunoza umugambi wa jenoside mu gihe Pierre Nkurunziza yari ku butegetsi. Ambasaderi Nyamitwe mu kiganiro yagiranye n’imiryango yigenga ikorera mu Burundi tariki ya 13 Gicurasi 2023, yavuze ko byari byarateganyijwe ko iyi jenoside yagombaga kuba mu 2014, kandi […]
Abahanzi bayobowe na Riderman bahishuye uwo bazaba bafana hagati ya APR FC na Rayon Sports
Abahanzi batandukanye bazwi mu muziki nyarwanda batangaje amakipe bazaba bashyigikiye, ubwo kuri uyu wa Gatandatu APR FC izaba yesurana na Rayon Sports. Aya makipe yombi afatwa nk’ayoboye ruhago nyarwanda azaba yesuranira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Ni umukino wahagurukije imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, kugera no ku banyamuziki. Abahanzi nka […]
M23 yahaye umukoro abayisabye kujya Rumangabo
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wahaye umukoro abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba bafashe umwanzuro w’uko abarwanyi bawo bazacumbika bwa mbere mu kigo cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida w’u Burundi, […]
Leta iri mu gihombo cyo kwishyura ubukode
Leta y’u Rwanda igaragaza ko yishyura amafaranga (Frw) miliyari 12 mu kwishyura ubukode inzego zayo uko ari 35 zikoreramo mu gihe cy’umwaka. Urugero, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) kibisobanura, inyubako ikoreramo Urukiko rw’Ikirenga yishyurirwa Frw miliyoni 117 ku kwezi, igiteranyo cy’umwaka wose kikaba ari miliyari 1.4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorweremezo, Abimana Fidele, […]
RDC: Abanyeshuri batangiye kwigishwa ko umwanzi w’igihugu cyabo ari u Rwanda na Uganda
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kwigisha abanyeshuri bo muri iki gihugu ingengabitekerezo ishingiye ku rwango, y’uko umwanzi w’igihugu cyabo ari ibihugu by’u Rwanda na Uganda. Ni gahunda yatangiye muri Congo nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo atangaje ku mugaragaro ko umwanzi w’igihugu cye ari “u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame.” Tshisekedi […]