Idubu yariye amapaki 60 y’imigati
Idubu yagabye igitero mu nzu ikorerwamo imigati n’andi moko y’ibiva mu ifarini, maze iryamo amapaki mirongo itandatu. Inkuru dukesha CNN ivuga ko mu mujyi wa Bedford uherereye muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iduvu yavuye mu ishyamba rya Connectcut, yinjira muri iyi nzu, ni ko kuryamo iyi migati yose. Nyir’iyi nzu avuga ko […]
Abanyamideli bavuga ko barijijwe n’ifungwa rya Turahirwa
Bamwe mu bakora mu mwuga wo kumurika imideli mu Rwanda bavuga ko barijijwe bakanababazwa no kuba Turahirwa Moses yaratawe muri yombi. Ibi babivuze, ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa The Choice Live ubwo bari mu muhango wo gutanga ibihembo by’irushanwa rya Kalisimbi International Multicultural Festival. Ncogoza Jean Tekno avuga ko kuba Turahirwa yaratawe muri yombi bidakwiye kwitirirwa […]
Muhanga: Utishoboye agiye kunyagwa inka amaranye amezi 6
Umukecuru witwa Mujawamariya Franà§oise utuye mu mudugudu wa Kagitaba, akagari ka Remera, umurenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga aratabaza nyuma y’aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari afashe icyemezo cyo kumwambura inka yagabiwe muri gahunda ya Gira Inka mu mezi 6 ashize. Mujawamariya avuga ko afite ubumuga buri mu cyiciro cya mbere, ku buryo agendera mu kagare […]
Uganda: Bakoze amahugurwa yo gukura Museveni ku butegetsi
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bakoze amahugurwa agamije gukura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi mu 2026. Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor ivuga ko kuva tariki ya 2 Kamena 2023, abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bari mu mahugurwa agamije kwiga neza uburyo bazatsinda ishyaka riri ku butegetsi NRM, mu […]
Mwangachuchu w’imyaka 70 ararembye
Edouard Mwangachuchu watawe muri yombi kuva ku ya 1 Werurwe ashinjwa ubutasi hamwe no gukorana na M23, ararembye. Mu gihe abakurikiranira hafi dosiye “Mwangachuchu” bavuga ko bishobora kurangira akatiwe igifungo cya burundu, abamwunganira mu by’ amategeko bakomeje gusaba ko yarekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’ubuzima. Mwangachuchu avuga ko afite ubu indwara y’umutima imuteza ububabare bukabije ndetse […]
Ingabire Victoire ahanze amaso Perezida Kagame
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko ahanze amaso Perezida Paul Kagame ugomba kumukuraho ubusembwa, kugira ngo yemererwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Mu Ukuboza 2013 ni bwo Ingabire yakatiwe imyaka 15 y’igiungo nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ni icyaha yakatiwe nyuma y’uko we […]
Tshisekedi yasabwe gukura Kagame ku butegetsi: Ubutasi
Mu makuru y’umutekano hirya no hino ku Isi yakusanyijwe n’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, CIA, aherutse kujya hanze, hagaragaramo ko Perezida wa Repulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yigeze yasabwe gukura Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku butegetsi. Inyandiko ya CIA ivuga ko Umuyobozi wungirije w’urwego rw’ubutasi rwa RDC (ANR) mu ntara […]
Musanze: Bahangayikishijwe n’ubutaka bwabo bwabaruwe kuri Leta
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gashaki bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi basaba ibyangombwa by’ubutaka bwabo batarabibona. Ni abaturage bo mu tugari twa Kivumu, Muharuro ndetse na Mbwe. Bavuga ko bafite ubutaka mu nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, aho ngo butigeze bubarurwa none, ubu bukaba bwaragizwe ubwa Leta kandi ari […]