Gacinya na Murangwa Eugène bangiwe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuriyobora, batarimo Gacinya Chance Denis na Murangwa Eugène. Ku wa 24 Kamena ni bwo hateganyijwe amatora ya Komite nyobozi nshya ya FERWAFA, nyuma y’uko Komite yari iyoboye iri shyirahamwe yeguye muri Mata uyu mwaka. Mu bari batanze kandidatire zo kuyobora FERWAFA harimo Gacinya Chance […]

Ba Gen Mubarakh na Nyakarundi batangiye inshingano nk’abayobozi bashya ba RDF (Amafoto)

csm_1_880545b66f.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye inshingano, nyuma yo gukora ihererekanyabubasha na Gen Jean Bosco Kazura yasimbuye. Mu ijoro ryakeye ni bwo Lt Gen Muganga yagizwe na Perezida Paul Kagame Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, mu mpinduka zitandukanye yakoze mu buyobozi bukuru bwazo. Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Gen Kazura wabereye […]

Burundi: Leta yahagaritse ibikorwa byose by’ishyaka CNL

Leta y’u Burundi yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose by’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, kubera akavuyo n’umwiryane umaze iminsi urivugwamo. Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’iri shyaka cyafashwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, mbere yo kukimenyesha umunyapolitiki Agathon Rwasa uriyobora mu ibaruwa yamwandikiye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 06 Kamena 2023. Minisitiri Martin Ninteretse […]

Inkuru ya Nibagwire wasenyewe n’umupasiterikazi kugeza amwambuye umugabo

Nibagwire yavuze agahinda ke

Umugore witwa Nibagwire Genevieve afita agahinda kenda kumuturitsa umutima nyuma yo gufata umugabo we asambana n’umugore w’inshuti ye. Nibagwire avuga ko ubusanzwe yari abanye neza n’umugabo we bashyigikirana muri byose, ariko nyuma ibyari ibyishimo byajemo amarira, nyuma y’uko umupasiterikazi wari inshuti ye yaje kumuca inyuma amutwara umugabo ndetse bikanarangira amuteye inda. Ati” Ubundi natangiye kujya […]

Abanyarwanda bakunda gushyingiranwa n’abafite agatubutse: Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Nyafurika cy’Amahoro n’Uburumbuke (African Peace and Prosperity Institute), bugaragaza ko Abanyarwanda bakunda guhitamo abo bashyingiranwa bagendeye ku butunzi n’ingano y’amafaranga binjiza. Iki kigo mu bushakashatsi bwacyo kivuga ko 30.9% babajijwe bagaragaje ubushake bwo gushyingirwa ku muntu uhembwa cyangwa winjiza ubutunzi bwinshi, mu gihe abagera kuri 31.5% bo bavuze ko ubutunzi bwinshi atari […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col. Gasana Godfrey

ftsokr4waaareth.jpg

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Colonel Gasana Godfrey amuha ipeti rya Général de Brigade. Gasana asanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere kuva muri 2020, ubwo yazamurwaga mu ntera na Perezida wa Repubulika amuvanye ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Izamurwa mu ntera rye ryemejwe n’ubuyobozi […]

Ese hari imyaka runaka kubageze mu zabukuru bahagarika imibonano?

Ni kenshi uzumva umuntu abonye umusaza cyangwa umukiceru akibaza niba bagishobora gutera akabariro bitewe n’uko ababona.Mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu, usanga aribwo umukobwa cyangwa umuhungu atangira kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko nanone imyaka igenda izamuka ubushake bugenda bugabanuka. By’umwihariko ku bagore bageze mu gihe cyo gucura,usange ubushake bugabanuka ugereranyije n’abagagabo bitewe n’uko muri […]

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere

Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United, aba umukinnyi wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi. Bugingo Hakim wari umukinnyi ngenderwaho muri Gasogi United yakiniraga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda. Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yari asoje amasezerano muri Gasogi United. […]

Iby’ingenzi ku Mugaba Mukuru mushya w’ingabo z’u Rwanda

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yaraye azamuye mu ntera Lieutenant General Mubarakh Muganga wari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, amugira Umugaba Mukuru. Lt Gen. Muganga yaraye asimbuye General Jean Bosco Kazura wari kuri uyu mwanya kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2019, ubwo na we yasimburaga Gen. Patrick Nyamvumba. Muganga afite amateka akomeye mu […]

UPDF yatangaje ko itabogamira kuri M23

Umuyobozi w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, teritwari ya Rutshuru, yatangaje ko nta ruhande na rumwe mu zihanganye bazigera babogamiraho. Uyu musirikare, Colonel Michael Walaka Hyeroba, yabwiye Abanya-Rutshuru bahuriye mu nama kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ko ahubwo icyo ingabo zabo zizakomeza gushyigikira ni […]