Ibyiza byo kurya Avoka by’umwihariko ku bagore batwite

Urubuto rw’avoka, ni zimwe mu mbuto usanga abantu benshi bakunda ku buryo batafata amafunguro rutariho.Avoka nirwo rubuto rwonyine rukungahaye ku mavuta kurenza izindi mbuto zo zikungahaye ku isukari. Umugore utwite acyenera intungamubiri nyinshi, vitamini ndetse n ibimurinda indwara. Kurya avoka byibuza imwe ku munsi, ni kimwe mu byamufasha kubungabunga ubuzima bwe n ubw uwo atwite. […]

Ibyago ku muntu ukunze kugira ikibazo cya rezo na interineti igenda gake

Igereranya rya rezo na interneti bike hamwe n'ibindi byinshi n'uburyo ingufu z'imirasire zinjira mu mubiri

Rezo na interineti bigenda gake ni ikibazo abenshi bakoresha telefone ngendanwa binubira kubera ko cyangiriza itumanaho hagati y’uyu n’undi, by’umwihariko mu gihe bahamagarana. Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo cy’ubushakashatsi aherutse gukora cyitwa ‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yagaragaje ko ukoresha telefone ifite ‘rezo’ na interineti bigenda gake, aba […]

RDF yasobanuye icyo abasirikare barimo ba Jenerali bayirukanwemo bazize

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasobanuye ko abasirikare barimo ba Jenerali bacyirukanwemo bazize impamvu zirimo ibyaha bakoze cyangwa imyitwarire mibi itajyanye n’umwuga wa gisirikare, ku buryo hari abazakurikiranwa n’inkiko. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame yirukanye muri RDF abasirikare bakuru 16; barimo babiri bo ku rwego rwa ba Jenerali. Aba ni Maj Gen Aloys […]

Byemejwe ko Kabuga atazongera kuburana

Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rwanzuye ko Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazarusubiramo ngo aburanishwe kuko atabifiye ubushobozi bw’umubiri. Uru rukiko ku rubuga rwarwo rwagize ruti: “Urukiko rwasanze Bwana Kabuga atagishoboye kwitabira urubanza rwe.” Kandi ngo nta cyizere cy’uko yazongera gutora agatege mu gihe kizaza. Abacamanza b’uru rukiko basobanura ko batavuga […]

Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Maj. Karangwa atazoherezwa mu Rwanda

Urukiko rw’ikirenga rwo mu Buholandi rwashimangiye icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda umwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Major Karangwa Pierre-Claver. Iki cyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze mu Gushyingo 2022. Rwasobanuye ko bitewe n’uko Karangwa ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abaye yoherejwe i Kigali, ashobora kutabona ubutabera. Leta y’u Buholandi […]

Kenya: Ibiro bya Perezida bigiye kugurisha imodoka 13 kuri make

Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko tariki ya 16 Kamenaa 2023 bizagurisha ku mafaranga make imodoka 13 mu zo byari bisanzwe bikoresha. Nk’uko itangazo ikinyamakuru The Kenyans kivuga ko cyabonye ribivuga, izi modoka zirimo: Toyota van imwe, Ranger Rover eshatu, Toyota Prado TX eshatu, Toyota Landcruiser V8, Mercedes Benz E200, Mitsubishi Pajero na Nissan […]

Kagame yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,000 barimo ba Komiseri

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,000 barimo ba Komiseri, Ofisiye bakuru, abato n’abapolisi basanzwe. Mu ijoro ryakeye ni bwo Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera aba bapolisi. Byari nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 06 Kamena yemeje iteka rya Perezida rizamura mu […]

Dosiye ya Biselele ushinjwa gukorana n’u Rwanda yabuze

Urukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa rwabuze dosiye ya Fortunat Biselele ushinjwa n’ubutegetsi bwa Repubulila ya demukarasi ya Congo gukorana n’u Rwanda. Radio Okapi yatangaje ko dosiye ya Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi yabuze mu bubiko bw’urukiko kuri uyu wa 6 Kamena 2023. Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa ari uko iyi […]

Perezida Kagame yirukanye muri RDF ba Gen Aloys Muganga na Francis Mutiganda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazirukanyemo abarimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda. Gen Muganga yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako ndetse no kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, ubwo muri 2018 yahabwaga izi nshingano asimbuye Gen. Fred […]