Perezida Ruto yiyemeje guhuza abajenerali bahanganye muri Sudani

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Kamena 2023, Perezida William Ruto yatangaje ko Kenya yafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe abajenerali bahanganye muri Sudani kugira ngo bahoshe ikibazo cyugarije igihugu. Ruto yagize ati: “Kenya yiyemeje guhura n’abajenerali bombi ba Sudani imbonankubone kugira ngo haboneke igisubizo kirambye kuri iki kibazo”. Ruto yatangaje ko mu byumweru bibiri, hazashyirwaho […]

HRW irasabira abofisiye b’u Rwanda na M23 ibihano

Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu urasaba amahanga gufatira ibihano abofisiye bamwe mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa M23. HRM, muri raporo washyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2023, watangaje ko u Rwanda rufasha M23 kandi ngo ikorera ku butaka bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibyaha bitandukanye birimo […]

Uganda yohereje abasirikare mu Rwanda

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena, cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bacyo aho bitabiriye imyitozo igomba guhuza Ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Brig Gen Matthew Gureme ushinzwe imyitozo muri UPDF ni we washyikirije bariya basirikare ibendera ry’igihugu mbere y’uko baza mu Rwanda. Imyitozo y’Ingabo za […]

Nyarugenge: Urukiko rwakatiye abashinjwaga ubwicanyi barimo umugore w’uwishwe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu abantu bagera kuri batanu bari bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi barimo n’umugore washinjwaga kugira uruhare mu iyicwa ry’umugabo we afatanyije n’abandi bagabo. Mutatsineza Assoumpta, Uyisenga Alphonse, Rubabaza Vianney, Ndizihiwe Evariste na Habiryayo Athanase bahamijwe icyaha cyo kwica Twagirayezu Theoneste wari umugabo wa Mutatsineza Assoumpta. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi […]

Musore/mugabo niba ushaka kugumana n’umukunzi wawe irinde izi ngeso

Mu byerekeye urukundo hari igihe usanga umusore batita ku bintu birunaka , ariko nyamara ugasanga bibabaza umukunzi we ariko wenda atari abigambiriye.tugiye kurebera hamwe ibintu 4 umugabo cyangwa umusore asabwa kwirinda gukorera umukunzi we kuberako kenshi bihungabanya urukundo. 1.KUMUFATA KU NGUfU N’ubwo imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’itemewe mbere y’uko umugabo n’umugore basezerana kubana akaramata ku bemera […]

Abarimo umugore w’imyaka 60 barashinja FDLR kubasambanya

Abagore batandatu batuye mu bice byagenzurwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika ya demukarasi ya Congo barashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR na Nyatura Abazungu kubasambanya ku ngufu. Nk’uko bigaragara muri raporo yo kuri uyu wa 13 Kamena 2023 yakozwe n’umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi byaha byakozwe kuva mu mpera z’umwaka […]

Dr Habineza abona ibihugu bikize bikwiye guha agahenge ibidukikije

Dr Frank Habineza avuga ko abantu bo mu bihugu bikize bafite igihwama cyinshi yo gukira, bityo ko bakeneye kukigabanya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Mu kiganiro na Bwiza.com, Dr Frank Habineza, avuga ko abantu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo iby’i Burayi na Amerika bakwiye kugabanya ingano y’ibyo bakenera byaba ibiribwa ndetse n’ibindi […]

USA: Umusenateri yemeje ko hari amajwi ya Perezida Biden n’umuhungu we baka ruswa

_methode_times_prod_web_bin_a13e73bc-dfcf-11e9-bd86-784b242a2ca8.jpg

Umusenateri wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, Chuck Grassley, ubwo yavugaga ijambo muri Sena, yatangaje ko hari umunyamahanga bivugwa ko yahaye ruswa Perezida Joe Biden n’umuhungu we Hunter Biden kandi hari amajwi y’ibiganiro bagiye bagirana. Kuri uyu wa Mbere ushize, Grassley yagize ati: “Umunyamahanga bivugwa ko yahaye ruswa Joe na Hunter Biden bivugwa ko afite amajwi yafashwe […]

Nyina wa Chameleone yatangiye kurwana inkundura kubera Pallaso

Prossy Mayanja nyina wa Jose Chameleone yatangiye kurwana inkundura mu binyamakuru avuga ko rubanda bakwiye kumurekera abana kuko nabo ari abantu nk’abandi.Ibi abigarutseho nyuma y’igihe gito umuhungu we Pallaso akubise umuhanzi ukizamuka Alien Skin bikaza gufata indi intera havugwa ko uyu murumuna wa Chameleone yahohoteye uyu muhanzi. Uyu mubyeyi rero yavuze ko nta muntu udakosa […]

RBA yisubije umunyamakuru yari yarirukanye azira ‘kwaka Minisitiri agacupa’

Umunyamakuru Lorenzo Christian Musangamfura yasubiye muri RBA, nyuma yo kwirukanwa muri iki kigo azira ibyafashwe nko gusaba agacupa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo uyu munyamakuru uri mu beza bakizamuka mu mikino igihugu gifite yirukanwe kuri Radiyo Rwanda, nyuma yo kubwira Minisitiri Bayisenge Jeannette ko “nta cupa rye” azi. Ni ubutumwa […]