Abasenateri batangiye gusura imidugudu y’icyitegerezo yugarijwe n’ibibazo

Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batangiye urugendo mu midugudu y’icyitegerezo n’isanzwe yose hamwe 60 yatujwemo abaturage hirya no hino mu gihugu, aho baraba bagenzura ibibazo bibugarije birimo imibereho mibi. Sena imaze igihe kirekire igaragaza ko ihangayikishijwe n’ibibazo bivugwa muri iyi midugudu, ndetse mu ntangiriro z’umwaka ushize byari byarateganyijwe ko abagize komisiyo yayo idasanzwe […]

Mbappe yasizoye ngo arashaka kugurishwa PSG yabyanga akazigurisha

Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappe, yasizoye ashaka ko ikipe akinamo ya Paris Saint Germain yamugurisha, yaba itabikoze akazategereza amasezerano ye akarangira muri Sezo (Season) y’umwaka utaha akazagendera ubuntu. Kuri uyu wa mbere nibwo byatangajwe ko uyu mukinnyi Mbappe yavuze ko adashaka kongera andi masezerano n’iyi kipe kuko ashaka kujya mu yindi kipe aho bivugwa ko ashaka […]

Amerika yasabye abaturage bayo gukorera ingendo muri Uganda bari menge

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gupfa gukorera ingendo muri Uganda, abahaba na bo bakitwararika cyane. Ni ibikubiye mu itangazo riburira Ambasade ya Amerika i Kampala yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena. Mu mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashingiyeho zisaba abaturage bazo kuba menge, harimo ibyaha bikomeje kwiyongera […]

Umugore wasambanyije umwana w’imyaka 8 yakatiwe

Umugore witwa Desderia Mbwelwa ufite imyaka 57, yahamijwe n’urukiko rwo mu karere ka Iringa icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu ufite imyaka umunani akanamwanduza indwara zanduriria mu mibonano mpuzabitsina ahanishwa gufungwa imyaka 29 muri gereza. Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko uyu Mbwelwa yasanze uwo mwana w’umuhungu aragiye inka amubaza bagenzi be aho bari maze uwo mwana amubwira ko badahari, uwo […]

Guverinoma ya RDC yose irasabirwa guseswa izira Bunagana

Guverinoma yose ya Repubulika ya demukarasi ya Congo iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde, irasabirwa guseswa izira Bunagana yafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 tariki ya 13 Kamena 2022. Sosiyete sivile yo mu mujyi wa Goma iyobowe na Marrion Ngavho isobanura ko kuva M23 yafata Bunagana icyo gihe, gufata n’ibindi bice byo mu ntara […]

Umunywanyi wa Katumbi ushinjwa gukorana na M23 n’u Rwanda arasubira mu rukiko

Iburanisha rya kabiri ry’utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Salomon Kalonda Idi Della, wo mu ishyaka Ensemble pour la République rya Moise Katumbi, ritegerejwe kuri uyu wa Kabiri ku bushinjacyaha bwa gisirikare nyuma y’iryo kuwa Gatandatu. Ni nyuma y’uko ku wa Mbere, umucamanza ushinzwe iperereza yari yabuze ku biro bye. Icyakora, itsinda […]

Niyo Bosco yongeye gutera urujijo ku makuru yamugonganishije na M.Irene

Niyo Bosco yongeye gushimangira ko ntacyo ashinja Irene

Mu mu mwaka ushize nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko Niyo Bosco yashyamiranye n’uwahoze ari umujyanama we mu by’umuziki Irene Murindahabi bivugwa ko bashwanye nyuma yo kumwambura. Icyo gihe byarasakuje haba ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bamwe bashinja Irene ko yahemukiye uyu muhanzi wari umaze kubaka izina mu ndirimbo zitandukanye. Ni nyuma y’uko kandi […]

Louise Mushikiwabo yahishuye ko yatewe ubwoba na Stéphane Dion

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yigeze guterwa ubwoba na Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa, Stéphane Dion, amuhora kwanga kongerera amasezerano umunya-Canada wahoze ashinzwe ubutegetsi muri uriya muryango. Mushikiwabo yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena, ubwo yaganiriraga n’itangazamakuru i Quebec muri Canada. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo […]

Ubushinjacyaha bwa UN bwijeje ko kuri ‘Dosiye Kabuga’ ritararenga

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rumaze igihe ruburanisha Kabuga Félicien, Serge Brammertz, bwijeje ko izuba ritararenga ku rubanza rw’uyu Munyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Brammertz yabimenyesheje akanama ka UN gashinzwe umutekano, i New York ubwo yabagezaga raporo y’ibikorwa by’ubushinjacyaha bwa IRMCT kuri uyu wa 12 Kamena 2023. Mu buryo […]

Yongeye guhumeka yenda gushyingurwa abaganga bari bemeje ko yapfuye

f4689e9ec5.jpg

Abari mu cyunamo cyo gushyingura umukecuru ukuze wo muri Equateur batangajwe no kubona akiri muzima. Mu cyumweru gishize, Bella Montoya, ufite imyaka 76, yatangajwe ko yapfuye nyuma yo kugira ikibazo mu bwonko. Ku wa Gatanu, amasaha atanu mbere y’uko akanguka, abavandimwe bitegura guhindura imyenda ye mbere yo gushyingurwa basanze ahumeka . Montoya ubu yasubijwe mu […]