Muganga yazirikanye umubyeyi wamufashije akiri umunyeshuri, atamuzi

Nzayisenga arashimira cyane Gwiza wamugobotse

Dr Nzayisenga Amiel uri kwinjira mu mwuga w’ikiganga, yazirikanye umubyeyi umaze igihe kinini akorera ku cyicaro gikuru cya banki ya I&M kiri i Kigali witwa Gwiza Rushayidi Diane wamufashije mu mwaka w’2014 ubwo yari agiye gutangira amasomo muri kaminuza ya Gitwe. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2023, Dr Nzayisenga, akoresheje Twitter, yasabye […]

U Burundi bwohereje abasirikare mu Rwanda

Leta y’u Burundi yohereje abasirikare mu Rwanda kugira ngo bifatanye n’abandi bo mu bihugu bimwe bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu myitozo ihuriweho yitwa ‘Ushirikiano Imara’. Nk’uko ikinyamakuru RegionWeek cyo mu Burundi cyabitangaje, Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu kiri mu majyepfo y’u Rwanda, Colonel Floribert Biyereke, hoherejwe abasirikare 38. Uyu musirikare kandi kuri uyu wa […]

Yagejejwe mu rukiko azira kwiba mu musigiti

Umugabo witwa Musa Muhammad yitabye urukiko azira kwiba inkweto mu musigiti nk’uko kamera zabyerekanye. Uyu mugabo w’imyaka 46 yatawe muri yombi ku wa 9 Kamena 2023 ubwo bari mu isengesho ryo ku gicamunsi. Kamera zo mu musigiti zerekanye uwo Muhammad yambaye ikanzu ndende isanzwe yambarwa n’abaislam afite agakapu karimo umuguru w’inkweto wo mu bwoko bwa Puma […]

Belarus yatangiye kwakira intwaro za kirimbuzi u Burusiya buherutse kuyemerera

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye kwakira intwaro za kirimbuzi z’u Burusiya, zimwe muri zo akavuga ko zikomeye inshuro eshatu kurusha ibisasu bya kirimbuzi Amerika yajugunye kuri Hiroshima na Nagasaki mu 1945 . Kohereza izi ntwaro ni intambwe ya mbere Moscou iteye iha igihugu cy’amahanga ibisasu biriho imitwe irimo ubumara biraswa […]

RDF yahishuye amakosa yirukanishije ba ‘Generals’ babiri

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yahishuye amakosa yatumye Major General Muganga Aloys na Brigadier General Mutiganda Francis birukanwa burundu muri uru rwego. Icyemezo cyo kwirukana mu ngabo aba basirikare cyafashwe n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame, tariki ya 7 Kamena 2023. Icyo gihe hanirukanwe abandi 114. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 […]

Kylian Mbappé yarashe u Bufaransa abuhora Lionel Messi

Rutahizamu Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain yanenze cyane u Bufaransa, abuhora uko bwafashe Lionel Messi mu myaka ibiri yabukinnyemo. Messi yageze muri PSG mu mpeshyi ya 2021 akubutse muri FC Barcelona yo muri Espagne. Uyu munya-Argentine n’ubwo yatwaranye ibikombe bibiri bya shampiyona n’iriya kipe y’i Paris, gusa umubano we n’abafana bayo ntiwigeze uba nta makemwa. […]

Nkore iki?Nahaye igitsina abasore babiri ku munsi umwe none sinzi uwanteye inda

Nyuma y’uko abantu benshi babona umusaruro uva mu bitangazamakuru cyane cyane mu gutanga inama, hari abakomeje gukomeza uwo murongo ari nabwo umuntu umwe yasabye abasomyi b’uru rubuga ko bamugira inama. Yagize ati” Nitwa Clarisse(Izina twahimbye),nifuje kubasangiza inkuru yanjye y’ukuntu natwise ariko simenye uwnteye inda.Ubusanzwe mu rugo ni ku Muhima ni naho nkorera uturimo twanjye twa […]

Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, uhagarariye u Rwanda muri Loni yasabye ibihugu bigize uyu muryango kugira uruhare mu guca umuco wo kudahana no kugaragaza abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe hirya no hino ku Isi. Yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku mikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinzwe gukurirana abagize uruhare muri […]

Agasuzuguro abarinzi bagirirwa kagera n’aho babonwa nk’imbwa

Inkuru y’umusirikare Private Wilson Sabiiti wishe arashe Minisitiri muri Leta wari ushinzwe umurimo, Colonel (Rtd) Charles Okello Engola, tariki ya 2 Gicurasi 2023, yaciye igikuba muri Uganda, itera benshi gutekereza cyane kuvanze no kwibaza. Ibibazo byinshi byakurikiye amagambo Pte Sabiiti yavuze mbere yo kwirasa, ubwo yagendaga mu nzira, ava mu rugo kwa Engola, arasa mu […]

RDC: Guverinoma yemeje igenda ry’ingabo za MONUSCO mu mezi 6 ari imbere

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko bagiranye ibiganiro byubaka n’umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN) ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ku kibazo cyo kuvana ingabo za MONUSCO mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo . Nk’uko amakuru yatangajwe na Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru avuga, ngo kungurana ibitekerezo na Jean-Pierre Lacroix bigamije kugera ku […]