Nyaruguru: Uwarokotse jenoside yashimiye uwari umujandarume

Kamanzi Viateur warokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ukomoka mu murenge wa Mata, mu karere ka Nyaruguru, yongeye gushimira Habinshuti Marc wari umujandarume ufite ipeti rya caporal. Habinshuti yagize uruhare rukomeye mu kurokoka kwa Kamanzi Viateur, umugore we, abana be 4 ndetse n’abandi baturanyi, bose hamwe barenga 14. Ubuhamya Kamanzi Viateur yabutangiye mu muhango wo […]
Perezida wa Zambia ari i Kigali

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ari mu Rwanda kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2023. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh. Perezida Hichilema yakomereje ku biro by’Umukuru w’u Rwanda, Village Urugwiro, aho yakirwa na mugenzi […]
Abasora barakangurirwa kumenyekanisha avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu no kwishyura ku gihe
Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu imenyekanishwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa Mbere, ukwa Kabiri n’ukwa Gatatu muri uyu mwaka w’2023, bigakorwa unyuze ku rubuga rwa RRA www.rra.gov.rw cyangwa se ukoresheje telefone igendanwa, hanyuma iyo avansi ikishyurwa bitarenze tariki 30 z’ukwezi kwa Gatandatu 2023. Bamwe mu bajyanama mu […]
RDC: Umunyapotiki Franck Diongo utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Franck Diongo, perezida w’ishyaka rya politiki, Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Kamena 2023 n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye, kuri avenue des Huileries, ku masangano na Kabinda, abamurindaga babura icyo bakora . Impamvu z’ifatwa rye ntiziramenyekana nk’uko iyi […]
M23 ntikozwa ibyo kurambika intwaro
Umutwe wa M23 watangaje ko utarebwa na gahunda yo kurambika hasi intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe cyose utaragirana ibiganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe wabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena, mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wawo. Mu mpera z’ukwezi gushize i Bujumbura mu Burundi hateraniye […]
Somalia: Uwari umugaba mukuru w’Ingabo yirukanwe ku mirimo ye

Kuri uyu wa Mbere, Somalia yirukanye umugaba mukuru w’ingabo, Major Gen. Odawaa Yusuf Rageh, mu gihe hari amakimbirane ya politiki mu karere ka Hiran rwagati muri iki gihugu, ari naho higanje ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab. Icyemezo cyo kwirukana Rageh cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabereye i Mogadishu iyobowe na Minisitiri w’intebe, Hamza Abdi […]
Yajyanye umugabo we mu rukiko amushinja ko atera akabariro agasohora amazi
Umugore witwa Salamat Suleiman ubarizwa mu gihugu cya Zambia, yegereye ubutabera ngo ahabwe gatanya nyuma y’uko ngo umugabo we amutera akabariro agasohora amasohoro ameze nk’amazi. Ni mu gihe hari hashize amezi abiri aba bombi bashakanye, ariko umugore akimara kubona icyo kibazo ngo yahisemo kugana inzira y’urukiko aho kugana kwa muganga. Igitangazamakuru cyo muri Zambia gitangaza […]
CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BITANDUKANYE i MASORO

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 29 Kamena 2023, saa yine za mu gitondo hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye nkuko bigaragara ku mugereka. Cyamunara izabera ahakorera ishami rishinzwe kurwanya magendu (SI&ID) mu cyanya cy’inganda I Masoro. Abifuza kugura ibyo bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye mu bubiko bwa Magerwa masaha y’akazi hagati y’itariki ya […]
Ibihugu 10 bifite abaturage bibasiwe n’agahinda gakabije kurusha abandi ku isi
Ibihugu bimwe na bimwe usanga hakunze kugaragara abaturage bibasiwe n’agahinda gakabije, ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kugira ubwoba bwinshi bw’ahazaza ariko ikibazo abantu bibaza n’uko ibyinshi mu bihugu 10 bya mbere bifite abibasiwe n’agahinda ari ibikize 1.Ukraine Igihugu cya Ukraine cyiza ku isonga mu bihugu bifite abaturage bugarijwe n’agahinda gakabije.Intandaro ishingirwaho kuba abaturage bari mu […]
CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BITANDUKANYE BIRIMO N’IMODOKA

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 27 Kamena 2023, saa yine za mu gitondo hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye, byiganjemo n’ imodoka zitandukanye. Cyamunara izabera I Gikondo , Magerwa imbere y’ububiko rusange bwa EDA. Abifuza kugura ibyo bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye mu bubiko bwa Magerwa masaha y’akazi hagati y’itariki ya 21 kugeza […]