USA: Ubwato bwaburiye mu bushakashatsi ku bisigazwa bya Titanic bukomeje gushakishwa

Igikorwa kinini cyo gushakisha no gutabara kirimo gukorwa mu majyaruguru ya Atalantika nyuma y’aho ubwato bugendera munsi y’amazi bwari mu bushakashatsi ku bisigazwa bya Titanic buburiwe irengero ku Cyumweru. Ubwato bw’ubushakashatsi, Polar Prince, bwabuze nyuma y’isaha n’iminota 45 bwibiye mu mazi. Igisirikare cya Amerika kigereranya ko ubu bwato bwabuze bwari busigaranye umwuka wa oxygene wamara […]

RIB irashidikanya ku cyemezo kigira umwere ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurashidikanya ku cyemezo cy’urukiko Gacaca kigira umwere Nsabimana Ildephonse uzwi nka ‘Ntabarifasha’ ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne (Ndabarinze Faustin na Nyirakanyana Martine) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’aho Ntabarifasha atawe muri yombi muri Mutarama 2023, abari bagize inteko iburanisha mu rukiko Gacaca rwa Mugongo C mu […]

Genzura neza niba ukurikiza izi nama zikurinda kwangizwa na mudasobwa

Mu buzima bwa buri munsi mudasobwa(computer) yabaye kimwe mu bikoresho dukoresha buri munsi; kuko usanga ahanini ikoreshwa ahantu hatandukanye, haba mu biro, ku bigo by’amashuri, mu masoko ndetse n’ahandi hantu henshi hatandukanye. Gusa nubwo mudasobwa ikora byinshi kandi byiza ni ngombwa kwitonda mu gihe tuyikoresha. Ibi hakubiyemo kuyifata neza uyirinda ibintu bishobora kuyangiza, nanone ukamenya […]

Amerika yongeye kwamagana ubufatanye bwa FARDC na FDLR, inihanangiriza u Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwamagana ubufatanye Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, igisaba kubuhagarika. Ni ibikubiye mu itangazo Guverinoma ya Amerika yasohoye ku wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023. Ni nyuma y’uko impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gusohora raporo […]

EU yakuye ku rutonde rw’ibihano uwari minisitiri n’uwari ukuriye urwego rw’ubutasi muri RDC

Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje kuri uyu wa Mbere, itariki ya 19 Kamena 2023 ko yakuye ku rutonde rw’ibihano Abanyekongo babiri begereye uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila. Abo ni Kalev Mutond wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi (ANR) na Emmanuel Ramazani Shadary wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu . Aba bantu bombi bafatiwe ibihano n’Umuryango […]

Abarundi bashakishwa baringingira u Rwanda kutabohereza

Abarundi baba mu buhungiro bashakishwa na Leta y’u Burundi kubera uruhare ibashinja muri ‘coup d’état’ yageragerejwe kuri Pierre Nkurunziza tariki ya 13 Gicurasi 2023 baringingira u Rwanda kutohereza abo rucumbikiye. Umunyapolitiki Minani Jérémie uri muri aba 34 bashakishwa kuri uyu wa 19 Kamena 2023 yatangaje ko tariki ya 7 Werurwe, mu izina rya bagenzi be, […]

Kisangani: General Tshiwewe yasanze imiti yose yohererejwe abasirikare itarabagezeho

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, Lt Gen. Christian Tshiwewe, yateguje abasirikare bibye amafaranga y’imiti ya bagenzi babo ko bazafungwa. Tshiwewe ubwo yasuraga abasirikare bari mu kigo cya Kisangani mu cyumweru gishize, yababwiye ko buri kwezi asinya ko hoherejwe amafaranga yifashishwa mu kugura ibintu bitandukanye birimo n’imiti. Uyu musirikare wavugaga mu ijwi […]

Nigeria: Perezida Tinubu yasezereye imburagihe abayobozi bose b’inzego z’umutekano

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yakoze impinduka zikomeye mu ngabo z’igihugu, no mu nzego z’umutekano yirukana umuyobozi wa polisi mu gihe kitarenze ukwezi atangiye imirimo ye . Tinubu warahiriye imirimo ye kuwa 29 Gicurasi 2023, yashyizeho abayobozi bashya b’ingabo, ingabo, mu ngabo zirwanira ku butaka, mu mazi ndetse n’ingabo zirwanira mu kirere bihita bitangira kubahirizwa, […]