Musanze: Aravuga ko abo kwa nyirabukwe bamuriganyije umutungo

Umugore witwa Mukasekuru Marie Louise utuye mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze avuga ko ari mu karengane aterwa n’inzego zitandukanye zirimo n’ubutabera nyuma y’uko umugabo we w’isezerano Niyonshuti Jean Baptiste amutanye umwana babyaranye ndetse akanagenda amutwaye ibyangombwa byose baguriyeho umutungo basangiye ahubwo ukegurirwa na nyirabukwe witwa Mayiwana […]
Cabo Delgado: Perezida Kagame aremeza ko ibibazo by’umutekano byakemutse kuri 80%

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique bimaze gukemuka byibuze ku kigero cya 80%. Iyi mibare yayitanze kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema wasuye u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kubera uruhare […]
Basketball: u Burundi bwisasiye u Rwanda
Ikipe y’Igihugu ya Basketball yatsinzwe n’iy’u Burundi amanota 53-52. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma mu yo gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers. Ni imikino yaberaga i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. U Rwanda rwari rwayitangiye rutsinda amakipe ya Eritrea, Sudani y’Epfo […]
Musanze: Major General Kagame yasuye ingabo z’u Burundi

Umugaba wungirije w’Inkeragutabara akaba na komanda w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yiburasirazuba (EAC) ziri gukorera imyitozo ihuriweho mu karere ka Musanze, Major General Andrew Kagame, yasuye izu Burundi aho ziri gukorera. Nk’uko ibiro byingabo zu Burundi bibyemeza, Maj. Gen. Kagame yasuye aba basirikare kuri uyu wa 21 Kamena 2023, aho yagiye gukurikirana imikorere yabo […]
Uganda yataye muri yombi umusore umaze igihe yigamba kuba icyihebe cya ADF
Inzego z’umutekano za Uganda ku wa Kabiri zataye muri yombi umusore witwa Kalenzi Resto, nyuma yo gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaramo yigamba kuba icyihebe cya ADF. Polisi ya Uganda ku wa Kabiri yatangaje ko Resto w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe ahitwa Lugazi. Mu mashusho uyu musore yaherukaga gukwirakwiza ku rubuga rwa TikTok, yumvikana avuga ko […]
Umusenateri arashinja u Rwanda gushaka kubuza SADC kohereza ingabo muri RDC
Senateri Francine Muyumba wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo arashinja u Rwanda gukora ibishoboka ngo ruburizemo umugambi w’Umuryango wa SADC wo kohereza ingabo mu burasirazuba bw’igihugu bukomeje kuvugwamo imirwano ya hato na hato hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya FARDC n’imitwe y’inyeshyamba ikorana nacyo . Uyu musenateri abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter […]
Ibintu 5 biganisha ku mibonano mpuzabitsina bisaza abagabo
Abagore benshi ntibazi ko hari ibintu bashobora gukora bigatuma abagabo babo baca ukubiri no kubaca inyuma.Niba uri umugore ugakorera umugabo ibi bintu tugiye kugarukaho biragoye ko wazahora mu ntonganya winubira ko aguca inyuma. 1.Gutuma umugabo ashaka imibonano Muri rusange ku bantu bakundana imibonano ni ingenzi, iyo rero umugore akunda kugira umwihariko wo gukurura umugabo ku […]
Aba ni bo bantu basigaye muri 27 batangije urugamba rwo kubohora Uganda

Mu bantu 27 bagabye igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba cyatangije urugamba rwo kubohoza Uganda mu 1981, hasigayemo 7 bakiri bazima nyuma y’urupfu ruheruka rwa Elly Tumwiine ndetse na Col. (Rtd) Jack Mucunguzi watabarutse ku Cyumweru gishize azize indwara ya cancer . Jack Mucunguzi yari umwe mu bantu bari mu buyobozi bw’inyeshyamba za NRA […]
U Bufaransa bwongeye kwamagana u Rwanda buruhora M23
Leta y’u Bufaransa yasabye ihagarara ry’icyo yise “ubufasha bwa gisirikare u Rwanda rukomeje guha umutwe wa M23”, inamagana urugomo imitwe itandukanye ikomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo. U Bufaransa bwongeye gushyira u Rwanda mu majwi binyuze mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga. Iri tangazo ryo ku wa Kabiri rivuga ko “u Bufaransa buhangayikishijwe […]
N’Golo Kante mu nzira zikurikira Karim Benzema mu ikipe ya Al-Ittihad
Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea N’Golo Kante, yamaze gufata umwanzuro werekeza mu gihugu cya Soudi Arabia mu ikipe ya Al-Ittihad aho agiye gusanga mugenzi we Karim Benzema umaze igihe gito yasinyanye nayo amasezerano yo kuyikinitra. Ni nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 32 biteganyijwe ko amasezerano ye,azarangira mu mpera z’uku kwezi kwa […]