Abanyeshuri 320 basoje amahugurwa yo kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Abanyeshuri 320 barimo 284 bigiye mu mujyi wa Kigali na 36 bo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 23 Kamena 2023 basoje amahugurwa yo kunganira abacuruzi bambukiranya imipaka yateguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ihuriro RWAFFA rigizwe n’abafasha abacuruzi kwinjiza ibicuruzwa kuri za gasutamo n’ihuriro ry’ibigo byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bishinzwe imisoro. Komiseri […]
Gen James Kabarebe yasuye ingabo za RDF i Cabo Delgado (Amafoto)

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. U Rwanda rufite muri iyi ntara abasirikare n’abapolisi barenga 2,000 bayoherejwemo mu butumwa bwo kugarura amahoro, nyuma y’igihe yarigaruriwe n’ibyihebe bya Al Shabaab. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje […]
Yakatiwe imyaka 15 y’igifungo azira gukora ku kibuno cy’umugore utari uwe
Umugabo witwa Mathotho w’imyaka 55 y’amavuko yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gukorakora umugore utari uwe nyuma yo guhengera ko umugabo we adahari. Amakuru avuga ko uyu mugabo yahengereye igicuku kinishye ajya mu rugo rw’umuturanyi we ariko akaba yari yacunze ko umugabo we adahari maze aboneza mucyumba aramukorakora. Bitewe n’uko ngo itara ryakaga mu cyumba , […]
APR FC yahawe abayobozi bashya barimo uwahoze ari SG wa FERWAFA
Ikipe ya APR FC yabonye abayobozi bashya, barimo Umuyobozi Mukuru ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije. Uwagizwe Chairman w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ni Lt Col Karasira Richard wahoze ari Perezida wa Marines FC. Uyu musirikare yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko ari we ugomba gusimbura Lt Gen Mubarakh Muganga umaze igihe gito […]
Itsinda ryiganjemo abasirikare ryatangiye gusura ikigo cya Rumangabo cyatijwe M23

Itsinda rigari ry’abantu baturutse mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF), abo muri misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo n’izindi nzego z’akarere zihuriweho, ryatangiye gusura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo cyatijwe abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Iri tsinda ryakiriwe n’ingabo za Kenya zigenzura iki kigo, ziyobowe na Colonel […]
Neymar ashobora gucibwa amande ya miliyoni 1$ azira imyubakire
Umunya Bresil Neymar Junior De Santos ashobora gucibwa amande angana na miliyoni 1$ nyuma y’uko avuguruye urugo rwe nta burenganzira abiherewe n’ubuyobozi bwo muri ako gace. Ni amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Neymar yafatiwe ibyemejzo n’ubuyobozi bw’akarere afitemo inyubako aho ngo ashobora gucibwa amande ya miliyoni 1 z’amadolari azira kubaka nta burenganzira no […]
ATMIS yatangiye kugabanya ingabo zayo muri Somalia
Ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS) bwatangaje kuri uyu wa Gatatu ushize ko bwatangiye kugabanya umubare w’abasirikare bijyanye na gahunda yo gushyira ikibazo cy’umutekano w’iki gihugu mu biganza by’ingabo zacyo . Itangazo ryasohowe ryagize riti: “ATMIS yatangiye kuvayo yubahiriza (Imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye) itegeka ATMIS kuba yakuyemo ingabo 2000 mu mpera za Kamena […]
Marizamunda yahagarariye P. Kagame mu gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba za RENAMO
Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, ari i Maputo muri Mozambique aho yitabiriye igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa RENAMO. Mbere yo kwitabira kiriya gikorwa, Minisitiri Marizamunda n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Minisiteri y’Ingabo za Mozambique. Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yashimiye […]
Kenya: Umubyeyi wa Ruto yatwikiriye Gafotozi wari wambaye impenure

Umubyeyi wa Perezida William Ruto uyobora Kenya, Sarah Samoei Cherono, yatangaje ko yatwikirije umwenda we Gafotozi w’umukobwa wari wambaye impenure (akenda kagufi bikabije). Ibi byabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ubwo Sarah yasuraga Guverineri w’intara ya Uasin Gishu, Jonathan Bii, nk’uko bigaragazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya. Muri uku guhura na Guverineri, Sarah yafashe […]
Perezida Kagame yashimiye Mozambique yubahirije amasezerano yayo n’inyeshyamba
Perezida Paul Kagame yashimiye Leta ya Mozambique ku bwo kuba yamaze kubahiriza byuzuye amasezerano y’amahoro yagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa RENAMO wayirwanyaga. Uyu mutwe wavutse ku ishyaka RENAMO mu mwaka w2013 kubera amakimbirane wagiranye n’ubutegetsi buriho bw’ishyaka FRELIMO, kuva ubwo haduka imirwano. Bigizwemo uruhare n’ubutegetsi, mu mwaka w’2014 habaye imishyikirano, impande zombi zisinya ko zihagaritse […]