Ruto ahamya ko iyo hataba ingabo za Kenya, M23 iba yarafashe Goma
Perezida wa Kenya, William Ruto, arahamya ko iyo hatabaho ingabo z’iki gihugu zagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), umutwe witwaje wa M23 uba warafashe umujyi wa Goma. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, ubwo yamwibutsaga ko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, avuga ko ingabo ziri mu butumwa bwa […]
Kenya: Batanu baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro mu ntara ya Lamu
Kuri iki Cyumweru abantu batanu bishwe ubwo abantu bitwaje imbunda bateraga imidugudu ibiri yo mu ntara ya Lamu mu majyepfo ashyira uburasiraziba bwa Kenya nk’uko byatangajwe na polisi . Abagabye igitero kandi batwitse amazu kandi basenya imitungo y’abaturage nk’uko tubikesha Reuters. Polisi yavuze ko ibyabaye ari “igitero cy’iterabwoba”, imvugo bakunze gukoresha yerekeza ku bitero by’umutwe […]
N’abakozi bo mu rugo bari gufasha umuryango wa Pasiteri Théogène
Umugore wa Pasiteri Niyonshuti Théogène uzwi nka ’Pasiteri Inzahuke’, Uwanyana Asiya yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Abanyarwanda benshi bakomeje kumwoherereza ubufasha, ahishura ko muri bo hari n’abakozi bo mu rugo, hamwe n’abanyeshuri. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, cyibandaga ku gusobanura byinshi ku mpanuka umugabo we yagiriye i Kabale muri Uganda mu […]
Amerika yari izi umugambi wa Wagner wo kwigomeka kuri Leta y’u Burusiya
Inzego z’ubutasi zo muri Amerika zakekaga cyane ko Evgeny Prigozhin ategura umugambi ukomeye wo kurwanya Guverinoma y’u Burusiya, iminsi mike mbere y’uko uyu muyobozi wa Wagner ategeka ingabo ze kwerekeza i Moscou, nk’uko ikinyamakuru New York Times cyabitangaje kuri uyu wa Gatandatu . Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Abanyamerika batavuzwe amazina babajijwe n’iki kinyamakuru, ubuyobozi bwa Perezida […]
Urutonde rw’inyandiko ubushinjacyaha bwifashisha buhuza Mwangachuchu n’u Rwanda
Ubushinjacyaha bwo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bukomeje gukora ibishoboka mu kwereka urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa ko umunyemari Edouard Mwangachuchu afite ibikorwa bifite aho ahurira na Leta y’u Rwanda. Ibi burabishingiraho buhamya ko Mwangachuchu usanzwe ari umudepite uhagarariye teritwari ya Masisi mu nteko ishinga amategeko, yakoze ibyaha birimo ubugambanyi bukomeye no gutunga […]
Musanze: Umukobwa w’imyaka 16 yasanzwe amanitse mu mugozi

Mu murenge wa Muko, akagari ka Songa mu mudugudu wa Butare, haravugwa urupfu rutunguranye kandi ruteye urujijo rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 witwa Uwitijije Grà¢ce, wasanzwe amanitse ku kimanga mu mugozi waruziritse ku gishitsi cy’ipera. Bivugwa ko akigaragara yapfuye, yabonywe ku wa Kane, tariki ya 22 Kamena 2023 mu gitondo kare nka saa kumi n’ebyiri, biba […]
Hategekimana Filipo: « Sindi Biguma »
Ese i Nyanza, mu 1994, ari na ho Hategekimana Filipo alias Biguma akekwa ko yakoreye icyaha cya jenoside, haba hari undi witwaga Biguma kandi bahuje umwirondoro? Iki ni kimwe mu mahurizo Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu Bufaransa, rugomba gusubiza mbere yo gutanga ubutabera buboneye. Gusa rero, guceceka kw’uregwa na ko kwabaye inzitizi ikomeye! Ni […]
Ukuriye Wagner yemeye kujya muri Belarus, Moscow yemera kutazamukurikirana
Yevgeny Prigozhin, umuyobozi w’itsinda ry’abacanshuro rya Wagner, yemeye kuva mu Burusiya akerekeza muri Belarus nyuma yo guhagarika ubwigomeke bw’ingabo ze . Abarwanyi ba Wagner bafashwe amashusho bava mu majyepfo ya Rostov-on-Don, umujyi wo mu Burusiya bari bigaruriye, mu bwigomeke bwabo. Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) ivuga ko Prigozhin n’ingabo ze batazakurikiranwa nubwo bashinjwa kwigomeka kwitwaje intwaro […]
RDC: Kiliziya Gaturika iremeza ko guverinoma itarimo gutegura amatora
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntabwo iri mu myiteguro y’amatora, nk’uko byatangajwe n’Inama y’igihugu y’abepiskopi ya Congo (CENCO) ku wa Gatanu mu gihe hategerejwe amatora ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko mu mpera z’uyu mwaka . Kiliziya Gatolika ifite amateka maremare yo guteza imbere demokarasi muri iki gihugu kinini cya Afurika aho imyiteguro […]
Perezida wa Kenya yahakanye gucumbikira General Dagalo uhanganye na Leta ya Sudani
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye kidacumbikiye umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uhanganye n’ubutegetsi bwa Sudani (RSF), General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka ‘Hemedti’. Amakuru y’uko Kenya yaba icumbikiye uyu murwanyi yahwihwishijwe nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa IGAD bahaye Ruto inshingano yo guhuza ba General babiri bahanganye muri Sudani; Dagalo […]