Nyarugenge: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’uwari umuyobozi muri RGB

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Kamena, Urukiko Rukuru i Nyamirambo rwanze ubujurire bwa Emmanuel Nibishaka wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), kandi rugumishaho igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe. Usibye iki gihano, Nibishaka yaciwe kandi ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda . Ku itariki ya 14 Ukuboza, umwaka ushize, […]

Kunywa Divayi itukura bishobora kurwanya ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije

Divayi itukura ni kimwe mu binyobwa bikunda gukoreshwa haba mu misango y’ubukwe, mu birori ndetse no mu rugo.Umuntu ufata ikirahure cya Divayi itukura ngo aba afite amahirwe yo kugabanya ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije. Divayi itukura nibyo iri mu binyobwa bisembuye, nyamara twavugako yihariye kuko yo ntabwo ari byeri, rufuro cyangwa ngo ibe liquor, ahubwo nyine […]

Yevgeny Prigozhin washyuhije Putin umutwe ni muntu ki?

Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ishyamba si ryeru mu Burusiya, nyuma y’uko umwuka mubi wadutse hagati y’Igisirikare cy’iki gihugu na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner. Umwuka mubi ndetse n’ubwoba bwa Coup d’à‰tat byadutse mu Burusiya, nyuma y’uko Prigozhin yari amaze kurahirira gusenya inzego zose z’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burusiya. Ni nyuma yo kugishinja […]

Nyamagabe: Umugabo arakekwaho kwica umugore

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugore yari yarabyaranye n’abandi bagabo igihe umugabo we yari afunzwe . Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye tariki ya 16/06/2023 saa 17h00 z’umugoroba mu Mudugudu wa Murangara, Akagari ka Gasarenda, Umurenge wa Tare, Akarere ka […]

Buri mwimukira u Bwongereza buzohereza azatangwaho Frw arenga miliyoni 250

Ubusesenguzi bwakozwe n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza (Home Secretary) bwagaragaje ko buri mwimukira ‘utemewe n’amategeko’ iki gihugu kizohereza mu Rwanda cyangwa ibindi bizagirana amasezerano, azagitwara ibihumbi 169 by’Amapawundi (Frw miliyoni 255). Bugira buti: “Ikiguzi giteganyijwe cyagaragaye ku kwimura umuntu umwe ni £169,000. Iki kiguzi kireba gusa abantu binjira muri UK mu buryo butemewe n’amategeko.” […]

Petrović wahoze atoza APR FC ayitegerejwemo

Umunya-Serbia, Ljubomir “Ljupko” Petrović wahoze atoza APR FC, ategerejwe i Kigali aho bivugwa ko agomba kongera gutoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu mukambwe w’imyaka 76 y’amavuko, azwiho cyane kuba yaratwaranye UEFA Champions league na Crvena zvezda/Red Star Belgrade y’iwabo. APR FC yayitoje muri 2015, ayigarukamo muri 2018 mbere y’uko batandukana nyuma y’igihe gito kubera uburwayi. […]

Paris: Hategekimana Philippe yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa buburana na Hategekimana Philippe alias Biguma ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwamusabiye igifungo cya burundu. Urubanza rwa Hategekimana wari komanda wungirije wa jandarumori muri Nyanza mu 1994 ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris. Kuri uyu wa 26 Kamena 2023, ubushinjacyaha bwahariwe umwanya, bagaragaza ibimenyetso bishinja Hategekimana […]

Juno Kizigenza yabuze ayo acira n’ayo amira ku byo Ariel Wayz yamushinje

juno_kizigen034f-aefe6-1-667x445.jpg

Nyuma y’uko hashize iminsi micye hagiye hagaragara amashusho Juno Kizigenza arikumwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz bikaza kuvugwa ko aba bombi bashobora kuba basubiranye, uyu musore yatangaje ko kugaragara barikumwe ari nk’uko yamenyana n’undi muntu uwari wese. Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yabazwaga niba yarakundaga Ariel Wayz by’ukuri ariko akabyemera atazuyaje avuga ko byari bimeze neza […]

Zambia: Igipolisi cyataye muri yombi umuhungu wa Edgar Lungu wahoze ari perezida

Polisi ya Zambia kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kamena 2023, yataye muri yombi umuhungu w’uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu, imushinja gutunga umutungo ukekwaho kuba waravuye mu byaha . Daliso Lungu w’imyaka 36, ​​umucuruzi, yashinjwaga hamwe n’umugore we Matildah Milinga, na we ufite imyaka 36, ​​nk’abayobozi b’ikigo cyitwa Saloid Traders Limited. Mu itangazo ryatangiwe mu […]