Nyobozi yose y’akarere ka Rutsiro yasheshwe

Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente, yasheshe Komite Nyobozi yose y’akarere ka Rutsiro hashyirwaho umuyobozi wako w’agateganyo. Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena, rivuga ko “hasheshwe inama njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.” Iri tangazo rikomeza rivuga ko Mulindwa Prospert […]

Aho gutahana ibihahanwa, Pasiteri Théogène yatahanaga abana b’umuhanda: Ubuhamya

Ubwo Pasiteri Niyonshuti yasezerwaga bwa nyuma mu rusengero

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, ku irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo habaye umuhango wo gushyingura Pasiteri Niyonshuti Théogène wiyitaga Inzahuke, uherutse kwicwa n’impanuka y’imodoka mu ijoro ryo ku wa 22 ubwo yari ageze i Kabale muri Uganda ataha mu Rwanda, hafi y’umupaka wa Gatuna. Mbere y’uko ashyingurwa, mu rusengero rwa ADEPR/Nyarugenge […]

Perezida wa Koreya y’Epfo yoherereje uw’u Rwanda ubutumwa bwihariye

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Kamena, Minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente, yakiriye Sung Min Jang, intumwa idasanzwe ya Perezida wa Repubulika ya Koreya, waje azanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoon Suk Yeol bugenewe Perezida Paul Kagame . Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga […]

Perezida Ramkalawan abona P. Kagame mu Banyafurika b’ibihangange ku Isi

Perezida Wavel Ramkalawan wa Madagascar, yavuze imyato mugenzi Paul Kagame w’u Rwanda amugaragaza nk’urugero rw’isi yose rwerekana ko umugabane wa Afurika ufite ba Perezida b’ibihangange. Perezida Kagame ari i Victoria mu birwa bya Seychelles, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na mugenzi w’icyo gihugu. Imwe muri gahunda Umukuru w’Igihugu agomba kwitabira muri Seychelles ni ukwitabira […]

M23 yasubiyemo ko itazaba mu kigo cya Rumangabo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wasubiriyemo amahanga ko utazemera kohereza abarwanyi bawo kuba by’agateganyo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo butarubahiriza ibyo wabusabye. Tariki ya 20 Kamena 2023, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo, avuga ko uyu mutwe wubahirije ibyo wasabwaga […]

Manchester City yahariye Arsenal umukinnyi zari zihanganiye

Manchester City yamaze kuva mu rugamba rwo gusinyisha Declan Rice, iharira Arsenal bari bari bamuhanganiye. Man City yavuye mu rugamba rwo gusinyisha Rice usanzwe ari Kapiteni wa West Ham United, nyuma y’uko Arsenal yemeye kumutangaho miliyoni 100 z’ama-Pounds zigomba kwiyongeraho £ miliyoni 5 z’ama adds-on. Daily Mail yanditse ko Man City nta bushake ifite bwo […]

RDC yahawe guhuza ibikorwa by’ingabo z’amahanga zoherejwe mu burasirazuba

Inama ya SADC, EAC, CIRGL, CEEAC hiyongereyeho na AU, yarangiye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 27 Kamena i Luanda hashyizweho urwego rwo guhuza ibikorwa by’ingabo zinyuranye zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula Apala, mu kiganiro na Radio Okapi, yishimiye ko ubuyobozi bw’uru rwego bwahawe […]

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 i Victoria (Amafoto)

20230628_104301_copy_1000x758.jpg

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Victoria mu murwa mukuru w’ibirwa bya Seychelles, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri iki gihugu. Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu waherekejwe na Madamu Jeannette Kagame yatumiwemo na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan. Perezida Ramkalawan wari kumwe na Madamu we, Linda Ramkalawan ni bo babakiriye bakigera i Victoria. Seychelles ni […]

Ntibantunganya yamennye ibanga kuri ‘coup’ yakorewe na Buyoya

Ntibantunganya Sylvestre wayoboye u Burundi kuva mu mwaka w’1993 kugeza tariki ya 25 Nyakanga 1996 yamennye ibanga ahamya ko abakiri bato batazi kuri ‘coup d’état’ yakorewe na Pierre Buyoya wamusimbuye. Uyu munyapolitiki, mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yisobanuye nk’umuntu ukunda gusabana n’abaturage. Ati: “Njyewe nakundaga kwitemberera za Kamenge, ngahura n’abandi bantu. Erega Umukuru […]

Canada yanze kohereza abakinnyi bayo mu mikino ya La Francophonie i Kinshasa

Guverinoma ya Canada yafashe icyemezo cyo kutohereza i Kinshasa abakinnyi bagombaga guhagararira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa igomba kuhabera. Biteganyijwe ko iyi mikino izaba hagati y’itariki ya 28 Nyakanga n’iya 08 Kanama 2023. Canada yafashe icyemezo cyo kwanga kohereza muri Congo abakinnyi n’abahanzi bagombaga kuyihagararira muri iriya mikino ya La Francophonie, ku mpamvu z’umutekano. […]