RDC-Rwanda: Fayulu abona Tshisekedi akwiye kuryozwa kuba atarafunze imipaka
Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, abona Perezida Félix Tshisekedi akwiye kuryozwa kuba atarafatiye u Rwanda ingamba zirimo gufunga imipaka ibihugu byombi bihuriyeho. Fayulu yavuze ko n’ubwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kasohoye raporo ishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23, nta gihugu cyo muri Afurika cyigeze kirwamagana, kandi nta […]
Rusesabagina avuga ko yanze impano yo kugirwa umuyobozi ukomeye mu Rwanda
Rusesabagina Paul uri muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gusohoka muri gereza yari afungiwemo kugeza muri Werurwe 2023, yatangaje ko yanze impano yo kugirwa umuyobozi ukomeye mu Rwanda. Yatangarije The New York Times ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Kanama 2020, abayobozi babiri bakuru muri guverinoma atavuze amazina, baramwegereye, bamusaba kubafasha bakabona amakuru […]
Nyagatare: Urugendo rwo Kwibohora rwitabiriwe n’abarimo Guverineri Gasana

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare biganjemo urubyiruko, kuri iki Cyumweru bitabiriye urugendo rwo kwibohora (Liberation Walk) rubanziriza kwizihiza Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri mwaka ku itariki 4 Nyakanga . Ni urugendo rwahereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, rusorezwa ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahabitse amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko ari ho […]
Umubyeyi utwite akwiye kwitwararika mu gihe akoresha telefone
Umugore utwite aba afite ibyago byinshi byo guhungabanywa bikomeye n’ibyibasira ubuzima, kandi ntibigarukira aho kuko abahanga bagaragaza ko bifata n’umwana atwite. Ni muri urwo rwego mu gihe akoresha telefone ngendanwa, aba akwiye kwitwararika cyane. Umuhanga mu bumenyi bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, yatanze inama abinyujije mu gitabo aherutse gushyira hanze cyitwa “Proper Utilization of Technology […]
Nyamasheke: Yasanzwe hejuru mu kiziriko nyuma yo gutongana n’umugore
Abaturage b’umudugudu wa Rugarama, akagari ka Bisumbo,umurenge wa Cyato, akarere ka Nyamasheke, bari mu rujijo nyuma yo kubwirwa mu gitondo cy’uyu wa 2 Nyakanga, ko umuturanyi wabo Hagenimana Emmanuel w’imyaka 45 yimanitse mu gikoni nyuma yo gutongana n’umugore we bari bamaranye imyaka myinshi mu makimbirane, bamwe bakavuga ko yaba yishwe akahamanikwa. Ni amakuru akomeje guteza […]
Umutekano w’ibizamini bya Leta urinzwe kuva muri Gicurasi: NESA
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, aravuga ko umutekano w’ibizamini bya Leta biratangira muri uku kwezi kwa Nyakanga urinzwe mu buryo buhambaye kuva muri Gicurasi 2023. Dr Bahati yasobanuye ko ibi bizamini byamaze gutegurwa, ikiri gukorwa ubu kikaba ari ugutubura kopi zabyo, ibyo bigakorwa hari abantu bashinzwe kubirinda, […]
Biguma: Ijwi ry’abahohotewe b’i Nyanza ryumvikaniye i Paris
Amasaha 288, ibyumweru 7, iminsi 31 y’iburanisha, abatangabuhamya n’abaregera indishyi bagera ku 106, biganjemo abahohotewe: ni rwo rubanza rwa Hategekimana Filipo, alias « Biguma », mu mibare. Ku wa 28 Kamena, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, byasabye impaka z’amasaha arenga 8 kugira ngo inyangamugayo n’abacamanza bamufatire icyemezo: igihano cy’igifungo cya burundu! Bagendeye ku kuri […]
U Bwongereza bwaburiye Uganda ko ishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba
U Bwongereza bwaburiye Uganda ko ibyihebe bishobora kuyigabaho ibitero by’iterabwoba nubwo butasobanuye urwego bizaba biriho nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga . Muri uyu muburo w’u Bwongereza, bwavuze ko ibitero “bishobora kutarobanura cyangwa bikibasira abanyamahanga cyangwa ahantu hagendwa cyane n’abanyamahanga,” “Mugomba kuba maso igihe cyose, by’umwihariko ahantu haba hari abantu benshi n’ahantu rusange nk’amahoteli, […]
Tshisekedi yabaye Umunyekongo wa mbere uhawe indangamuntu nyuma y’imyaka 40
Nyuma y’igihe kirekire nta ndangamuntu y’igihugu, Abanyekongo ubu nabo batangiye kuzihabwa nyuma y’igikorwa cyatangijwe kuwa Gatanu, itariki ya 30 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi akaba ari we wayihawe bwa mbere . Mu muhango wabereye kuri Minisiteri y’umutekano , Perezida Felix Tshisekedi niwe muturage wa mbere wakiriye ikarita y’indangamuntu ku biro by’igihugu bishinzwe kumenyekanisha […]
NESA irahumuriza abavuga ko ibizamini itegura bikomera

Abanyeshuri n’abarezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nkanga mu karere ka Bugesera bavuga ko ibizamini bya NESA bajya kubikora babanje kwiga no kubyitondera kubera uburyo biba biteguye kandi bikomeye ugereranyije n’ibindi bakora. Mugisha Julius wiga mu ishami rya HEG, yiteguye gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Avuga ko ikizami cyateguwe na NESA kuri ubu ari cyo […]