RDC: Muzito aremeza ko atazitabira amatora atarimo Kwamouth, Masisi na Rutshuru

Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI), Denis Kadima yunguranye ibitekerezo ku ya inzira y’amatora kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Nyakanga, n’umunyapolitiki Adolphe Muzito, perezida w’ishyaka “Nouvel à‰lan”, uzaba ari umukandida mu matora ya Perezida yo mu Kuboza 2023 . Kuri uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe, ngo nta […]

Ibintu 3 umugore yakora akongerera umugabo ubushake bwo gutera akabariro

Mu busanzwe haba mu mico itandukanye , abantu bamaze kwishyiramo ko umugabo ariwe ufata iya mbere mu kuyobora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, ariko biba byiza niyo umugore abigizemo uruhare mu rwego rwo kongerera ubushake uwo bagiye kwishimana. Ni muri ubwo buryo tugiye kurebera hamwe uburyo umugore ashobora gutuma umugabo ahita agira ubushake bikarushaho kubaryohera. Kwirinda guhita […]

Uwakoraga ikiyede i Nyamirambo mu myaka 5 ishize aravuga ko ubu atunze Frw miliyari 7

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko, ukomoka mu Burundi, Nishishikare Jean de Dieu aravuga ko mu myaka 5 ishize yakoraga akazi ko gufasha abafundi kazwi nk’ikiyede i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ubu akaba afite umutungo abarira mu gaciro ka miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika. Nishishikare uba muri Sweden, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yasobanuye ko […]

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yapfuye

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki wari umaze imyaka 64 ahawe ubusaserdoti, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023. Nayigiziki ni we wari ufite imyaka 94 y’amavuko, ni we wari mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali. Urupfu rwe rwemejwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu itangazo rimubika yasohoye […]

Bobi Wine yahaye umugore we isezerano

Umuhanzi Robert Sentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaye isezerano umugore we amwizeza ko nta wundi mugore azamusimbuza ikindi kandi ntabwo azigera amusiga bakazarambana no kugeza ngo abaye Perezida wa Uganda. Abitangaje nyuma y’uko umugore we Barbie Itungo amushimagije avuga ko uyu muhanzi w’umunyapolitiki amwubaha akambwitaho.Yongeyeho ko kugeza ubu mu myaka 21 bamaranye ataramukoza n’urwara […]

RDC yakiriye drones za mbere z’indwanyi za CH-4 zo mu Bushinwa mu gihe itegereje izindi

gbj8c5ap-900.jpg

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje gufata ingamba zikaze zo kurwanya inyeshyamba za M23 igura drones 9 zo kugaba ibitero zakorewe mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4. Iki cyemezo ni intambwe igaragara yo kongera ubushobozi bw’igisirikare cya Congo mu guhashya inyeshyamba zikomeje gusaba guverinoma kugirana nazo ibiganiro . Muri Gashyantare 2023 nk’uko […]

Senegal: Perezida Macky Sall yemeje ko ataziyamamariza manda ya gatatu

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’umwaka utaha, birangiza imyaka yo gushidikanya ku bijyanye n’ahazaza he muri politiki kwateje imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu kwezi gushize . Mu ijambo rye ryatambutse ku rubuga rwe rwa Facebook, Macky Sall kuri uyu wa Mbere ushize yashimangiye ariko ko itegeko nshinga […]

Geneva: Intumwa za Leta y’u Burundi zivumbuye, zisohoka mu nama

Intumwa za Leta y’u Burundi ziri i Geneva mu Busuwisi zanze guhurira mu nama n’uyirwanya, zihitamo gusohoka mu cyumba yari igiye kuberamo cya Palais Wilson. Muri iyi nama, izi ntumwa zagombaga gutanga no gusobanura raporo y’uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu ihagaze mu Burundi. Ni gahunda yo kuri uyu wa 3 n’uwa 4 Nyakanga 2023. Mu gihe ziteguraga […]