Dore uko wakwirinda gusohora vuba udakoresheje imiti
Kurangiza vuba bisobanurwa ukuntu gutandukanye ariko abenshi bahuriza ku kuba ari igihe umugabo cyangwa umugore agejeje ibyishimo bye ku ndunduro mugenzi we bitaragenda uko ariko kandi abandi bakavuga ko ari igihe umugabo arangije ataragera mu gikorwa nyirizina cyangwa bikabaho hatarashira iminota ibiri. gusa kurangiza vuba birakira rwose kandi imiti yo kwa muganga si ngombwa. Ahubwo […]
Afurika y’iburasirazuba igiye kohereza ingabo kabuhariwe muri Sudani
Abakuru bo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba no mu ihembe ry’uyu mugabane, bigahurira mu muryango w’iterambere wa IGAD banzuye ko bigomba kohereza abasirikare kabuhariwe muri Sudani kugira ngo barinde abasivili mu gihe intambara ikomeje. Ni icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibi bihugu bahuriye mu nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 10 […]
Pologne yakajije umutekano ku mupaka na Belarus itinya Wagner

Abacanshuro b’Abarusiya bo mu kigo cya Wagner bimukiye muri Belarus mu rwego rw’amasezerano yakozwe kugira ngo bahagarike imyivumbagatanyo yabo batumye Pologne irushaho kwikanga cyane umuturanyi wayo, aho kuri ubu abashinzwe kurinda umupaka baryamiye amajanja . Umupaka wigeze kurangwa n’inkingi nkeya hamwe n’utuzu tw’imbaho ​​zo gucungiramo umutekano zamaze guhindurwa hakorwa uruzitiro rurerure rw’ibyuma, za kamera hamwe […]
APR FC yerekanye umunyamahanga wa 6
Umunya-Caméroun Bemol Apam Assongwe yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC. Uyu rutahizamu w’imyaka 22 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira APR FC. Bemol Apam yabaye umukinnyi wa gatandatu w’umunyamahanga werekanwe na APR FC. Ni nyuma ya Ndikumana Danny wahoze akinira Rukinzo FC y’i Burundi, umunyezamu Pahvel Nzilha wahoze akinira AS Etoile du Congo ndetse […]
Umutinganyi yabengutse Otile Brown nyuma yo gupfusha umwana w’imfura
Maxwelll Mwamburi usanzwe umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nk’umugabo uryamana n’abo bahuje igitsina, atangaza ko yabengutse umuhanzi Otile Brown ku buryo yumva bazabana. Uyu mutinganyi Mwamburi, avuga ko amarangamutima ye, akomeje kumwerekeza kuri Otile Brown kuko ari mu nzozi ze amaranye igihe aho azashyirwa ari uko zibaye impamo. Ntabwo ari uyu mutinganyi gusa werekeje amarangamutima ye […]
Putin aherutse guhura n’abayobozi bakuru ba Wagner
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse guhura n’abayobozi bakuru b’umutwe w’abacancuro wa Wagner barimo Yevgeny Prigozhin wawushinze. Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Putin, Dmitry Peskov, yatangaje ko uyu muhuro wabayeho tariki ya 29 Kamena 2023 ubwo hari hashize iminsi 4 Wagner igabye igitero ku Burusiya. Witabiriwe n’abandi barimo umuyobozi w’abasirikare barinda abayobozi bakuru mu Burusiya, Viktor […]
Niba udakunda amaribori igikakarubamba ntukirenze amaso

Imiti gakondo by’umwirahariko ikomoka ku bimera, usanga ikoreshwa mu buvuzi butandukanye bwaba ubwibanda ku ruhu,cyangwa n’ahandi.Iki kimera gikungahaye ku binyabutare bitandukanye.Igikakarubamba cyakoreshejwe kuva cyera, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika by’umwihariko abanyamisili ba cyera bacyitaga ikimera cyo kurama.Iki kimera kizwiho gukoreshwa mu buryo bwinshi bavura indwara nyinshi. Siho gusa cyakoreshwa ariko, no mu bwiza […]
Umushinga wa Total Energies muri Uganda uzagira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima mu karere – HRW
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) wasabye guhagarika umushinga ukomeye wa peteroli wo muri Afurika y’Iburasirazuba uyobowe n’igihangange cy’Abafaransa, TotalEnergies, uburira ingaruka mbi zawo ku bidukikije ndetse n’abaturage . Umwaka ushize, TotalEnergies na sosiyete yo mu Bushinwa, China National Offshore Oil Corporation, bashyize umukono ku masezerano y’amadolari miliyari 10 yo gutunganya amariba ya peteroli […]
Biden yakuriye inzira ku murima Ukraine yifuza kwinjira muri NATO
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Ukraine igomba kubanza kurangiza intambara ihanganyemo n’u Burusiya mbere yo kwemererwa kwinjira muri NATO. Biden yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Fareed Zakaria wa CNN. Ukraine imaze igihe isaba kwinjira mu muryango wa gisirikare w’ibihugu byo mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantique (NATO). Biden yavuze […]
Tshisekedi yisubiye ku cyemezo cyo kwimukira i Goma
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yisubiye ku cyemezo cyo kwimurira ibiro bye mu mujyi wa Goma muri iki gihe, kubera impamvu yasobanuye ko ari iy’ikoranabuhanga. Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi we, Tina Salama, yabajijwe aho ageze yitegura gushyira mu bikorwa isezerano yahaye abatuye mu burasirazuba bwa RDC mu gihe yiyamamazaga, ryo […]