Umunyamakuru wa BBC uvugwaho gukora amabara yashyizwe hanze n’umugore we

Umugore witwa Vicky Flind yatangaje ko umugabo we usanzwe ari icyamamare kuri BBC, Huw Edwards, ari we ukekwaho kwishyura umwana w’umukobwa amafaranga kugira ngo ajye amwereka amafoto n’amashusho y’urukozasoni. Iyi nkuru imaze igihe ivugwa mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye, cyane cyane The Sun, gusa byirinze gushyira hanze amazina y’uyu munyamakuru w’imyaka 61 y’amavuko ku mpamvu z’umutekano […]

Umugabo yafashe ku ngufu nyirabukwe nyuma yo kuza kumukiza umukobwa we

Mu Ntara ya Copperbelt i Lufwanyama muri Zambia,umukecuru w’imyaka 58 yafashwe ku ngufu n’umukwe we nyuma yo kuza kubakiza ubwo bari bari mu mirwano.Uyu mugabo uzwi ku izina rya Pathias Ngwata w’imyaka 33, ukomoka mu gace ka Mukutuma, yahise atabwa muri yombi na polisi nyuma yo gufatwa asambanya nyirabukwe ubwo yaraje guhosha amakimbirane. Uyu mukecuru […]

Rutshuru: Imirwano yakomeje nyuma y’aho M23 ifashe Gurupoma ya Bukombo

Kuri uyu wa Gatatu, imirwano yongeye kuba hagati y’inyeshyamba za M23 n’uinyeshyamba Nyatura ahitwa Katwiyovu, nyuma y’indi mirwano ikaze yabereye muri Gurupoma ya Bukombo-centre, yarangiye M23 ihafashe . Amakuru ahabera imirwano muri iki gice cya Teritwari ya Rutshuru avuga ko igice kinini cy’abaturage bahungiye i Nyanzale, Katsiru na Mashango. Hagati aho, Centre ya Bukombo ikomeje […]

Rayon Sports irakoza imitwe ku banyamahanga 3

Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi bashya b’abanyamahanga bagomba kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino, by’umwihariko mu mikino ya CAF Confederation Cup izahagarariramo u Rwanda. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda iheruka gutangaza umunya-Maroc Youssef Rharb wigeze kuyinyuramo nk’umukinnyi wayo mushya. Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko agomba kwiyongeraho abandi bakinnyi batatu b’abanyamahanga Rayon […]

Perezida Ebrahim Raisi wa Iran ari muri Uganda

Perezida Ebrahim Raisi wa Iran uri kugirira uruzinduko rw’amateka ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa Kabiri yasuye Uganda. Perezida Raisi wageze i Kampala akubutse i Nairobi muri Kenya aho yagiraniye ibiganiro na mugenzi we William Ruto, akigera i Entebbe yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubufatanye bw’akarere, Okello Oryem. Ni mbere yo kwakirwa […]

Zari yavuze akaga yahuye nako abana be bakimenya ko agiye kurongorwa

Zari Hassan, usanzwe ari ikimenyabose biturutse ku bwiza n’ikimero agaragaza cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko abana be batumva ko yakora ubukwe n’umukunzi Shakib. Uyu mubyeyi w’imyaka 42, akaba na nyina w’abana batanu, yatangaje ko abana be babanje kutemera ubukwe bwe na Shakib, ariko, nyuma yo kumarana […]

EU iri gutegura ibihano ku biganjemo abofisiye ba FARDC

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) irateganya gufatira ibihano abasirikare n’abarwanyi batandukanye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo biganjemo abo mu ngabo z’iki gihugu. Ikinyamakuru Africa Intelligence gisobanura ko iyi gahunda iri gutegurwa nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bitandukanye bigize EU birimo: u Buholandi, u Bubiligi n’u Budage, byashingiye kuri raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu kwezi gushize. Amazina […]

Sudani: Abasivili bagera kuri 34 biciwe mu gitero cya bombe mu isoko

Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani yatangaje kuri uyu wa Gatatu, ko byibuze abasivili 34 bahitanwe n’ibisasu byarashwe nta kurobanura mu isoko ryo mu mujyi wa Omdurman, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Khartoum . Minisiteri mu itangazo rigufi yavuze ko abana benshi bari mu bahohotewe. Ababibonye bavuga ko igitero cyabaye ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo […]

Umukuru wa UN yasabye ko abishe umusirikare w’u Rwanda bahigwa bukware

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko abagizi ba nabi baherutse kugaba igitero cyaguyemo umusirikare w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrica bahigwa bukware. Nk’uko Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ibisobanura, iki gitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe ku basirikare bari ku burinzi hafi y’agace ka Sam-Ouandja, intara ya Haute-Kotto tariki ya 10 Nyakanga 2023. Guterres, nk’uko urubuga […]

Goma: Uhuru Kenyatta yasabye RDC gushyikirana na M23

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yongeye gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23. Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo yasabye Kinshasa kujya mu biganiro na M23, ubwo yari mu mujyi wa Goma aho yafunguye inama yiga kuri gahunda yo kurebera hamwe uko abarwanyi ba […]