RDF yiteguye guha RDC umusada mu gihe yaba iyibisabye: Brig Gen Rwivanga

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko cyiteguye guha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwayo, mu gihe iki gihugu cyaba kibyifuje. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yaganiraga n’urubyiruko 65 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga. Muri iki kiganiro cyabereye ku […]

Ubutumwa bwa Léandre Onana busezera aba-Rayon Sports

Umunya-Caméroun Léandre Essomba Willy Onana, yasezeye ku Bakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Simba Sports Club yo muri Tanzania. Muri iyi mpeshyi ni bwo uyu rutahizamu yerekeje muri Simba nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Rayon Sports. Ni imyaka yahetsemo iyi kipe ku buryo bugaragara, ibyatumye yigarurira […]

FDLR irateganya gutera za Grenades i Rubavu: Lt Col Ryarasa

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col Ryarasa William, yasabye abatuye mu karere ka Rubavu kuba maso bijyanye no kuba umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano muri aka karere. Lt Col Ryarasa yabitangarije mu nama mpuzabikorwa iheruka guhuza abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Rubavu ndetse n’abahagarariye […]

Centrafrique: Hatangiye imyigaragambyo ikomeye yamagana Manda ya 3 ya Touadéra

Amagana y’abaturage ba Centrafrique kuva ku wa Gatanu yiraye imihanda y’i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, mu rwego rwo kwamagana Perezida Faustin-Archange Touadéra ushaka kwiyamamariza manda ya gatatu. Ni nyuma y’uko Leta y’iki gihugu ifashe icyemezo cyo kuvugurura itegekonshinga. Imyigaragambyo muri Centrafrique yateguwe n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi Bloc Républicain pour la […]

Rusizi: Meya yahagaritse umwarimu ukekwaho gutorokana amafaranga ya bagenzi be

Icyumweru kirirenze Nahimana Théogène wigishaga muri G.S Cyato, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi atagaragara mu ruhame, bigakekwa ko intandaro ari amafaranga 1.776.500 y’ikimina yari abikiye bagenzi be, umunsi w’inama yo kuyagabana ku wa 6 Nyakanga, akababwira ko ayabazanira bukeye bwaho, akaza kubura. Ku wa 13 Nyakanga ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwamwandikiye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo. […]

Itariki y’ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella yamenyekanye

Umuhanzi Mugisha Bénjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka The Ben, azarongora umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella mu Ukuboza uyu mwaka. Ku wa 27 Ukuboza ni bwo aba bombi bazakora ubukwe, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center. Ni ubukwe byitezwe ko bugomba kuzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, byiganjemo abanyamuziki. The Ben mu busanzwe ukorera umuziki muri Leta […]

RDF iracyaryamiye amajanja ku mipaka y’u Rwanda na RDC: Yolande Makolo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ingabo zarwo zikiri ku bwinshi ku mipaka yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo yitwa Channel Africa yo muri Afurika y’Epfo. U Rwanda rumaze umwaka urenga rurebana ay’ingwe […]