Mu mikino ya OIF, Tshisekedi yatunze urutoki ibihugu by’abaturanyi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yatunze urutoki ibihugu by’abaturanyi atavuze amazina cyangwa umubare, abishinja guteza umutekano muke mu gihugu ayoboye. Ibi bikubiye mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro imikino y’umuryango OIF ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, iri kubera i Kinshasa kuva kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023. Tshisekedi yavuze […]

Bigirimana Abedi yateye umugongo Rayon Sports, asinyira Police FC

Ikipe ya Police FC yasinyishije Umurundi Bigirimana Abedi wahoze akinira Kiyovu Sports. Uyu musore ukina hagati mu kibuga yasinye amasezerano yo gukinira iriya kipe ya Polisi y’u Rwanda mu myaka ibiri iri imbere. Bigirimana Abedi yasinyiye Police FC nyuma y’iminsi myinshi avugwa muri Rayon Sports. Amakuru avuga ko iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yamuganirije bikagera […]

Abarimo Captain muri RDF na Colonel muri FARDC bafatiwe ibihano na EU

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda, barimo Captain Niragire Jean Pierre wo mu ngabo z’u Rwanda na Colonel Salomon Tokolonga wo mu za Congo. EU mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko abo yafatiye ibihano ibashinja “ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu no gukorera ihohotera muri Repubulika […]

Mu Burusiya: Hari abakuru b’ibihugu bya Afurika banze kwifotozanya na bagenzi babo

Bamwe mu bakuru b'ibihugu banze kujya muri iyi foto

Bamwe mu bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bagiye mu nama y’uyu mugabane n’u Burusiya mu mujyi wa Saint Petersburg banze kwifotozanya na bagenzi babo. Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, abanze kujya mu ifoto rusange ni: Perezida Macky Sall wa Sénégal, Umaro Sissoco Embalà³ wa Guinée Bissau, Denis Sassou-Nguessou wa Congo na Azali Assoumani w’ibirwa […]

Ihangana hagati ya Cardi B n’umugabo we Offset ryafashwe nk’agakino

Umuraperikazi Cardi B akomeje kwandika amateka nyuma yo kuganira ku mbuga nkoranyambaga ze ahakana ko ibyo abantu bakomeje kuvuga ko ubushyamirane hagati ye n’umugabo Offset nta kindi cyari kigamijwe uretse ugushaka kumenyekanisha indirimbo yabo nshya. Nyuma y’ukwezi kumwe uyu muraperi w’imyaka 30, n’umugabo we ubarizwa mu itsinda rya Migos, bashyamiranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ababakurukira […]

Keven Hart yacyeje u Rwanda ku bw’ibihe byiza yarugiriyemo

Kevin Hart uzwi cyane mu gusetsa no gukina filime yatangaje ko azahora yishimira ikaze n’urukundo yakiranywe nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda. Ku wa kabiri, tariki ya 18 Nyakanga, Kevin Hart, ari kumwe n’umugore we Eniko Hart hamwe n’abana be, bagaragaye bwa mbere i Kigali, basura inzu icuruza ibijyanye y’imyambarire izwi cyane yitwa Haute Baso. […]

Rutshuru: Imirwano hagati ya M23 na Wazalendo yaguyemo umuntu abandi barakomereka

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko kuri uyu wa gatanu, itariki 28 Nyakanga, mu gace ka Rugarama muri Gurupoma ya Busanza, habereye imirwano hagati ya M23 na Wazalendo . Nk’uko bigaragara ku nkuta z’ibinyamakuru n’abanyamakuru batandukanye bo muri Congo kuri […]

Yapfiriye mu icumbi nyuma yo gukoresha ibinini bya viagra mu gutera akabariro

Polisi ya Teritwari mu karere ka Bukedi y’Amajyepfo na Busia muri Uganda, yikije ku byabaye muri aka gace, aho umusore w’imyaka 30 uzwi ku izina rya Ouma Justus utwara abagenzi kuri moto yapfuye nyuma yo gutera akabariro. Uyu musore wo mu mudugudu wa Buwaya, Bumunyi Parisj, mu ntara ya Masinya mu karere ka Busia, apfiriye […]

RDF irashinja FARDC gutangaza ibinyoma

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, kirashinja icya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, gutangaza amakuru y’ibinyoma kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 mu buryo bugambiriwe. Kuri uyu wa 27 Nyakanga, Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yatangaje ko mu gitondo cy’uwo munsi abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa RDC birukankana Abanyekongo, basubizwa inyuma n’ab’iki […]

Urutonde rwa Coup d’etat ziheruka gukorwa muri Afurika y’iburengerazuba no hagati

Ku wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga 2023, abarinzi b’umukuru w’igihugu muri Niger bafatiye Perezida Mohamed Bazoum mu ngoro ye mu murwa mukuru Niamey, aho Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bita kugerageza guhirika ubutegetsi . Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya cyenda cyangwa kugerageza gufata ubutegetsi mu myaka irenga itatu gusa […]