Senateri Uwizeyimana aremeza ko ikizamini cya ‘démarrage’ gitesha abantu umwanya
Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode aremeza ko ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga kizwi nka ‘démarrage’ gitesha umwanya abakoresha imodoka za ‘automatique’. Ni igitekerezo yagejeje Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, wari umaze guha Inteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo, mu izina rya guverinoma, ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no […]
Umuhanzi Lil Ngabo akubutse muri Gereza y’i Mageragere
Umuhanzi Ngabo Richard uzwi nka Lil Ngabo nyuma yo kumara igihe yaraburiwe irengero mu muziki habonetse amakuru avuga ko yari afungiye mu igororero ry’i Mageragere. Icyo yari afungiye ntabwo cyagarutsweho cyane, icyakora umunyamakuru Ally Soudi wabikomojeho ubwo yaganiraga na The Choice Live yaciye amarenga ko bishobora kuba ari ikiyobyabwenge cy’urumogi. Muri icyo kiganiro Soudi yumvikanye […]
Niger: Mushikiwabo yasabye abahiritse ubutegetsi kurekura Perezida Bazoum nta mananiza
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu gihugu cya Niger ndetse asaba ko Perezida Mohamed Bazoum arekurwa nta mananiza . “Ibikorwa nk’ibi byo gushyira mu bibazo ubudasiba ibyagezweho na demokarasi binyuranye n’indangagaciro za La Francophonie, ndetse n’ibyemezo Leta zacu na guverinoma byiyemeje binyuze mu itangazo rya Bamako ryo ku […]
Putin yahaye umwe muri ba Perezida ba Afurika impano ya kajugujugu
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yahaye mugenzi we Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe impano ya kajugujugu. Mnangagwa ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama y’u Burusiya na Afurika iri kubera i Saint Petersburg. Minisiteri y’Itangazamakuru muri Zimbabwe yatangaje ko “Perezida Putin yahaye nyakubahwa Emmerson Dambudzo Mnangagwa kajugujugu yo kugendamo.” Amashusho iyi Minisiteri yashyize ku […]
Uganda: Umunyarwanda w’imyaka 18 yiciwe mu Karere ka Kisoro arashwe
Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kisoro kiri gukora iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda bivugwa ko yari afite magendu y’amabuye y’agaciro ya tin warashwe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye . Umuyobozi mu Karere ka Kisoro, Shafiq Ssekandi, avuga ko uyu witwa Pascal Dushimimana w’imyaka 18 yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize nk’uko iyi nkuru […]
U Bufaransa buremeza ko Bazoum wakuwe ku butegetsi muri Niger arabusubiraho
Guverinoma y’u Bufaransa iremeza ko uko byagenda kose Mohamed Bazoum uherutse gukurwa ku butegetsi n’abasirikare ba Niger bamurinda arabusubiraho bidatinze, bitewe n’igitutu cy’amahanga. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023. Minisitiri Colonna we avuga ko mu myumvire ye, abona ibyabereye muri Niger […]
Harigwa uko abatishoboye bunganirwa mu mategeko ku buntu bakwiyongera
Mu rwego rwo kugirango ubutabera bugere kuri bose, amahuriro y’abunganira abantu mu by’amategeko aravuga ko hakenewe gukusanya imbaraga n’ubushobozi buhagije, kugirango hongerwe umubare w’abatishoboye, bashobora kunganirwa mu mategeko ku buntu . Ubusanzwe amategeko ateganya ko buri muntu wese ugiye kuburana mu nkiko agomba kuba afite umuburanira, ariko byagaragaye ko hari bamwe mu baturage batishoboye batabasha […]
Major Ngoma byahwihwiswaga ko afunzwe yibasiye Leta ya RDC
Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yongeye kuvugira mu ruhame nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko yaba yaratawe muri yombi. Maj. Ngoma yari amaze iminsi acecetse. Byatumye hari abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagendera ku kubura kwe bakwirakwiza amakuru y’uko afunzwe cyangwa akaba yaranapfiriye ku rugamba. Ku makuru yamuzweho, Major Ngoma kuri uyu wa 28 Nyakanga […]
Museveni yaganiriye na Putin, agira ibyo amusaba
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uri i Saint Petersburg, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya. Museveni n’abandi bategetsi ba Afurika bari muri uriya mujyi wa Kabiri munini mu Burusiya, aho bitabiriye inama iri guhuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika. Museveni mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, yatangaje ko yagejeje kuri Putin […]
Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi bakuru muri RDF na Polisi
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku wa Kane yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru bazo. Amakuru y’ibi biganiro yemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter, gusa ntibyatanga amakuru arambuye ku byaganiriweho. Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Umukuru w’Igihugu yaherukaga guhura n’abayobozi bakuru muri RDF na Polisi y’igihugu. Ni inama kandi zisanzwe zinitabirwa […]