HRW irifuza ko abasirikare benshi b’u Rwanda n’aba RDC bafatirwa ibihano
Umuryango Human Rights Watch (HRW) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wagaragaje ko wifuza ko ubumwe bw’Uburayi (EU) bufatira ibihano abasirikare bakuru benshi b’u Rwanda n’aba Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo uyu muryango wasohoye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023, ugaragaza ko wishimira kuba Captain Niregire Jean-Pierre alias Gasasira w’u Rwanda na […]
Umuhungu wa Zari aravugwa mu rukundo n’umuzungukazi w’ikizungerezi
Umuhungu wa Zari witwa Pinto Ssemwanga yagaragaye arikumwe n’umuzungukazi w’umunyamideli witwa Jevonne Coetsee, ukorana na sosiyete icunga imideli ikorera i Johannesburg, Cape Town, na Durban aho bivugwa ko ari umukunzi we. Mu Kwakira 2022, Zari yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi ku mbugaze abakobwa n’bagore bamusaba kubahuza n’umuhungu we, ariko aza gusobanura ko azamureka akihitiramo uwo […]
Mugiraneza Jean Baptiste yasezeye ku mupira w’amaguru
Mugiraneza Jean Batiste yasezeye umupira w’amaguru Umukinnyi mugiraneza Jean Batiste bakunze kwita Migi yasezeye umupira w’Amaguru nyuma y’igihe kinini akinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’amakipe atandukanye. Kuva mu mwaka wa 2006, Mugiraneza Jean Baptiste yambara umwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi, gutangaza 2020 ubwo yafataga umwanzuro wo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu , kuri ubu nabwo yamaze […]
Guterres abona ko ibinyampeke Putin yemereye Afurika ari ‘ibihendabana’
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) abona ko ibinyampeke Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aherutse kwemerera bimwe mu bihugu bya Afurika ari nk’ibihendabana. Mu nama yahuje u Burusiya na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, yabereye mu mujyi wa Saint Petersburg, Putin yabasezeranyije ko igihugu cye kizaba ibyo bayoboye impano y’amatoni ibihumbi y’ibinyampeke. Ni impano yemeye […]
Niger: U Bufaransa bwaba burimo gutegura igitero cyo kubohoza Perezida Bazoum
Inteko ya gisirikare yafashe ubutegetsi muri Niger mu cyumweru gishize irashinja igihugu cy’u Bufaransa cyahoze kibakolonije, kuba burimo gutegura ibitero byo kugerageza kubohora Perezida Mohamed Bazoum no gusubizaho guverinoma ye. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa ntabwo yemeje cyangwa ngo ihakane iki kirego ariko yavuze ko Paris yemera gusa ko Bazoum ari we perezida wemewe w’iki […]
KNC yateguje Rayon Sports ko azayiha umubatizo
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yateguje Rayon Sports ko azayinyagira ubwo bazaba bahuriye mu mukino ufungura shampiyona. Ku wa 18 Kanama ni bwo Gasogi United izakira Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Uzatangira saa moya z’umugoroba. KNC kuri uyu wa Mbere nyuma gato y’uko […]
Ibi bintu 4 n’ubikora uzamenye ko urimo gusenya urugo rwamugenzi wawe
Muri iyi isi dutuyemo usanga abashakanye bakunze kugira indahiro y’uko ntakizabatanya bijyanye n’ukwemera kwabo.Gusa hari igihe umuntu agira ibyo akora cyangwa avuga ugasanga yaba abishaka cyangwa atabishaka ushenye urugo rwabo. Aha rero tugiye kurebera hamwe ibintu umuntu ashobora gukora bikaba byagira uruhare mu gusenya ingo nyamara birengagije ko hari amategeko ashobora no kubakurikirana igihe bibaye […]
Gen. Nyakarundi yahaye impanuro abasirikare bagiye gusimbura bagenzi babo muri Mozambike

Kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Nyakanga, mu izina ry’Umugaba mukuru w’ingabo, Umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka za RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa polisi ushinzwe ibikorwa, CP VB SANO bahaye impanuro Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi berekeje muri Cabo Delgado, muri Mozambike gusimbura bagenzi babo . Ingabo ziyobowe na Maj Gen […]
Senateri arasaba Leta ya RDC kugaragaza impamvu nyakuri yatumye idatumira Mushikiwabo

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba Nkanga, arasaba ubutegetsi bw’iki gihugu kuvuga impamvu nyakuri yatumye budatumira Louise Mushikiwabo mu mikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera i Kinshasa kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023. Ubwo haburaga iminsi itatu ngo iyi […]
ECOWAS yahaye icyumweru abahiritse ubutegetsi muri Niger cyangwa igakoresha ingufu

Kuri iki Cyumweru, itariki 30 Nyakanga, abayobozi bo muri Afurika y’iburengerazuba bahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger, icyumweru kimwe kugira ngo basubize ubutegetsi, baburira ko batazabura “gukoresha ingufu”, maze banabafatira ibihano by’imari . Uyu muryango w’ubukungu w’ibihugu 15 bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wasabye ko Perezida Mohamed Bazoum watowe ahita arekurwa byihuse kandi agasubizwa ku buyobozi bwigaruriwe […]