Hari umudayimoni uri gusambanya abantu: KNC

Umunyamakuru Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko hari umudayimoni wateye uri gusambanya abagore n’abagabo mu ijoro, bakaryoherwa ku buryo bashobora no kuzinukwa abo bashakanya, ingo zigasenyuka zityo. Ni amakuru yatanze avuga ko atarimo ibikabyo, ashingiye ku nkuru y’umunyamakuru Davina McCall w’Umwongereza na Marza Tovo wo muri Brazil, baherutse gutangaza ko baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina bakorana n’abantu […]

Umusirikare wa UPDF arashinjwa gusambanya no gutera inda umwana yibyariye

Igipolisi cya Uganda muri Njeru, mu Karere ka Buikwe, cyataye muri yombi umusirikare wa UPDF ushinjwa gusambanya kenshi umukobwa we w’imyaka 15 akanamutera inda . Uyu mwana w’umukobwa yiga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Njeru nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga. Umuvugizi wa polisi muri Ssezibwa, Hellen Butoto, yavuze ko ukekwa yatawe […]

Alien Skin uri mu bagezweho mu muziki yazamuye intugu azisumbisha Diamond Platnumz

Umuhanzi Patrick Mulwana, uzwi cyane ku izina rya Alien Skin, kuri ubu uri mu bagezweho mu gihugu cya Uganda, ashimangira ko ageze ku rwego rwo hejuru ku buryo n’umuhanzi Diamond Platnumz aherutse kumusaba ko bakorana indirimbo akamwangira. Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Sitya Danger aherutse kuvuga ashize amanga, ko yanze icyifuzo cy’imikoranire na Diamond […]

Shampiyona: Igihe APR FC izesuranira na Rayon Sports cyamenyekanye

img-20230731-wa0003.jpg

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2023/24 iteye. Ni shampiyona izatangira ku wa 18 Kanama 2023, ikazasozwa muri Gicurasi 2024. Umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzahuza Gasogo United izaba yakiriye Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ukazatingira guhera saa moya z’umugoroba. […]

Me Uwizeyimana arahamya ko iyo Perezida Kagame adasenya udutsiko, Inkotanyi zitari gutsinda

Senateri Me Uwizeyimana Evode arahamya ko iyo Perezida Paul Kagame adasenya udutsiko, abasirikare ba RPA Inkotanyi batari gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munyamategeko, mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, yagaragaje uburyo udutsiko twagiye dusenya umuryango nyarwanda kuva mu gihe cy’ubwami kugeza ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, ndetse […]

RDC: Uwiyita pasiteri asanga bakwiye gucura intwaro za kirimbuzi bagasenya Kigali

Umupasiteri wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri iki Cyumweru ubwo yari imbere y’abagize itorero rye, mu byo yabwirije yazanyemo n’igitekerezo cy’uko Kinshasa yakora intwaro za kirimbuzi maze ikazazitera i Kigali, aho avuga ko ari igisubizo ku cyo yita ubushotoranyi u Rwanda rukomeje gukorera igihugu cye . Uyu wiyita umupasiteri witwa Masambukidi avuga ko […]

Perezida Zelensky yateguje ko intambara igiye gusubira ku butaka bw’u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yateguje ko intambara irimo gusubira mu Burusiya nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote ku murwa mukuru Moscow. Zelensky yavuze ko ibitero ku butaka bw’u Burusiya ari “inzira utakwirinda, karemano kandi ifite impamvu rwose” y’intambara hagati y’ibihugu byombi. Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ku Cyumweru, ko indege zitagira abaderevu eshatu zo muri […]

Niger yihimuye ku Bufaransa bwahagaritse inkunga bwayihaga

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye kuri Niger bwihimuye ku gihugu cy’u Bufaransa, nyuma y’uko bufashe icyemezo cyo guhagarika ubufasha bwose bwahaga kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Paris yahagaritse inkunga yahaga Niger nyuma ya Coup d’à‰tat yo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yasize Perezida Mohamed Bazoum wari uyoboye iki gihugu ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo […]

Pakistan: Nibura abantu 44 bishwe n’igisasu cyaturikiye ahaberaga mitingi y’ishyaka

Nibura abantu 44 bapfiriye mu iturika ry’igisasu cyaturikiye muri Pakistan muri mitingi yari yateguwe n’ishyaka rya kisilamu . Abantu barenga 100 na bo bakomerekeye muri iryo turika ryabereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’akarere ka Bajaur, aho ishyaka Jamiat Ulema-e-Islam-Fazl (JUI-F) ryakoreraga mitingi. Polisi yabwiye BBC ko babonye ibimenyetso byerekana ko iturika rishobora kuba ari igitero cy’ubwiyahuzi. […]