Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rwa UN yagiye kuganira na Afurika y’Epfo kuri Kayishema Fulgence

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT), Serge Brammertz, yagiye muri Afurika y’Epfo kuganira n’abayobozi baho kuri Kayishema Fulgence uherutse gutabwa muri yombi akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Brammertz yageze muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, akaba ateganya kuhaba kugeza ku wa 4 Kanama 2023 nk’uko IRMCT yabitangaje ku rubuga rwayo. Uru […]
Umuntu utabasha kurya inyama akibanda kuri soya burya ntacyo aba ahombye
Soya ni ikinyamisogwe cyiza cyane kuko gifatwa nk’imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama,usibye nibyo soya ikungahaye ku mavitamine atandukanye. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu […]
Umunyarwandakazi yagizwe Visi Perezida w’ikigega gikomeye ku Isi
Umunyarwandakazi Dr Mukeshimana Gérardine wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Visi Perezida w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi kizwi nka IFAD. Inkuru yo guhabwa uyu mwanya kwa Mukeshimana yatangajwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023. Agnes Kalibata uyobora umuryango AGRA uharanira iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ni umwe mu ba mbere bishimiye iyi ntambwe Mukeshimana yateye, bamwifuriza kuzahirwa, […]
Uganda:Umucamanza yiyambitse nk’abagore akorera umukunzi we ikizamini
Urukiko muri Uganda bwakuyeho ishyirwaho ry’Umugenzacyaha nyuma yuko bivugwa ko yihinduye nk’umugore kugira ngo akorere ikizamini umukunzi we. Uyu mugabo Ammaari Musa Semwogerere, ngo yatawe muri yombi ku wa gatatu, tariki ya 26 Nyakanga 2023, nyuma yo gufatwa yicaye mu kizamini cy’amategeko ariko abikora mu izina ry’umukunzi usanzwe ari umunyeshuri witwa Irene Mutonyi. Amakuru atangazwa […]
USA: Mushiki wa Biden abona Meghan Markle nk’umugore yashyigikira ashatse kuba perezida
Mushiki wa Perezida Joe Biden witwa Valerie Biden Owens, akaba ari umuhanga mu bya politiki, yatangaje ko abona Meghan Markle, umugore w’Igikomangoma Harry, nk’umugore yashyigikira ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo nta matora n’amwe yigeze yiyamamazamo, Meghan wahoze ari umukinnyi wa filimi ari ku isonga mu matora mu bademokarate babajijwe […]
Apôtre Gitwaza aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi
Umushumba w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi barenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira. Mu isengesho ryiswe ‘Afurika Haguruka’ rimaze icyumweru riba, Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni. […]
RDC: Umunyapolitiki Delly Sesanga aravuga ko yasimbutse urupfu
Kuri iki Cyumweru gishize, umunyapolitiki Delly Sesanga aganira n’abanyamakuru i Kananga, yababajwe n’ibikorwa yita iby’ubunyamaswa byamukorewe hamwe n’abari kumwe nawe ku wa Gatandatu ageze mu murwa mukuru wa Kasai Central . Ati: “Natewe ikintu, binkomereye kumenya uburemere bwacyo. Narakomerekejwe, mva amaraso. Narokotse gushaka kunyica …” Nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga, yakomeje avuga ko […]
Rubavu: Ushinjwa kwica umugore we yaburanishijwe mu ruhame
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, mu cyumweru gishize rwaburanishije mu ruhame urubanza rw’umugabo wishe umugore we amuteye icyuma mu mutima nyuma y’uko umugore we yari yaramuhunze asubira iwabo . Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko cyakozwe ku itariki ya 11 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Gaseke , Akagali ka Rutagara , Umurenge wa […]
Staromaiorske: Ingabo za Ukraine zahuye n’urugamba rukomeye zitari ziteze inyinshi zirahagwa
“Binjiye mu gace k’urupfu. Igihe nticyari gikwiye. Abagabo benshi bapfuye. Amaherezo, bigaruriye umudugudu wangiritse wa Staromaiorske”, ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu basirikare ba Ukraine nyuma y’imirwano ikomeye cyane bahanganyemo n’ingabo z’u Burusiya nyuma yo kugwa mu gico cyabo . Ingabo ziri ku isonga ry’ibitero bya Ukraine byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya zivuga ko […]
Ibihugu 3 bya Afurika byiyemeje gutabara Niger mu gihe Ingabo za CEDEAO zaba ziyiteye
Ibihugu bituranye na Niger byiyemeje kuyitabara, mu gihe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) waba ugabye ibitero iki gihugu bigamijeho gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’agatsiko kagizwe n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda. Aka gatsiko kayobowe na Général Abdourahamane Tchiani kahiritse Bazoum ku […]