Tunisia: Perezida Kaà¯s Saà¯ed yirukanye ku mirimo Minisitiri w’Intebe Najla Bouden

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Kanama 2023, Perezida wa Tunisia, Kaà¯s Saà¯ed, yafashe icyemezo cyo “guhagarika ku mirimo ye” Minisitiri w’Intebe, Najla Bouden, umugore wa mbere wayoboye guverinoma muri Tunisia. Nta bisobanuro byatanzwe nyuma yo kwirukanwa ku wa Kabiri, mbere gato ya saa sita z’ijoro, kwa Minisitiri w’intebe Najla Bouden. Perezida […]

Ibura mu ruhame rya Gatabazi JMV riribazwaho

Ibura mu ruhame rya Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru rikomeje kwibazwaho. Bigaragara ko ibintu bidasanzwe kuri Gatabazi kuko atagikoresha urubuga nkoranyambaga buri munsi nk’uko yari asanzwe abigenza, ahanini asubiramo amagambo Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga (quotes). Gatabazi yabanje kumara igihe adakoresha uru rubuga mu gihe byahwihwiswaga ko yaba […]

Udukundi two mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda tuzasenywa nande?

Itangazamakuru ni kimwe mu nkingi za mwamba mu gufasha igihugu gutera imbere ariko nanone iyo rikoze nabi usanga rishobora gusenya ibyagezweho mu kanya nk’ako guhumbya. Iyo ukubise icyumvirizo hirya no hino by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, usanga bamwe barishinja kudakora kinyamwunga biturutse kuri bamwe mu banyamakuru bubatse udukundi. […]

Abanyeshuri 200 bo muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri UR

Abanyeshuri bakabakaba 200 biga iby’ubuvuzi bw’amenyo n’ubuvuzi rusange biga muri kaminuza ya UMST (University of Medical Sciences and Technology) iba i Khartoum muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda (UR) kubera intambara iri kuba muri iki gihugu. Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didace, yatangarije televiziyo y’igihugu ati: “Abanyeshuri bagiye […]

USA na AU birasanga nta gisubizo cya gisirikare gikwiye mu gukemura ikibazo cyo muri Niger

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Kanama 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat bemeje ko nta gisubizo cya “gisirikare cyemewe ” mu gukemura ikibazo cya Niger. “Blinken yavuganye na Mahamat kuri telefoni kugira ngo […]

Burera: Umugabo aravugwaho gukubitwa azira ‘gusaba’ umugore w’umuturanyi

Umugabo witwa Gafaranga Donatien utuye mu mudugudu wa Ntwana, akagari ka Gafuka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera, aravugwaho gukubitwa bikomeye azira gusaba umugore w’umuturanyi ko baryamana. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 1 Kanama 2023, Gafaranga yagiye ku rugo rw’umuturanyi urwaje umuntu mu bitaro bya […]

RDC: General Major wa FARDC yagejejwe mu rukiko ashinjwa kunyereza imodoka y’akazi

Gen. Major Ilondo Efondo Hugo wahoze ayobora akarere ka 14 ka Gisirikare ka FARDC, akurikiranweho, hamwe n’abo bareganwa, imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kunyereza imodoka yo mu bwoko bwa K-RAZ y’akarere ka 17 ka gisirikare muri Kongo Central . Umucamanza ukuriye urukiko rwa gisirikare yagize ati “Uregwa General Major Ilondo Efondo Hugo wahoze ayobora akarere […]

Henri Konan Bédié wabaye perezida wa 2 wa Cote d’ivoire yapfuye ku myaka 89

Henri Konan Bédié wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Côte d’Ivoire kuva mu 1993 kugeza Ukuboza 1999 akaba yari afite n’uruhare rukomeye mu buzima bwa politiki bw’igihugu kugeza uyu munsi, cyane cyane nk’umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi rya Côte d’Ivoire, ryashinzwe na Félix Houphouà«t-Boigny, yapfuye ku myaka 89 y’amavuko . Ku mugoroba wo kuri uyu wa […]

CG Dan Munyuza, Maj Gen Karamba na Ange Kagame mu bahawe imirimo mishya

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 01 Kanama 2023, yahaye imirimo mishya abarimo CG Dan Munyuza wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse n’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame. Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Undi […]