Uganda: Ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu byafunzwe

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 5 Kanama, Umuryango w’Abibumbye wafunze ibiro by’ishami ryawo rishinzwe uburenganzira bwa muntu, i Kampala muri Uganda, nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ya Guverinoma n’ubuyobozi bw’iri shami. Komiseri mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, kuwa gatanu nibwo yatangaje ko ibiro by’iri shami i Kampala bizahagarika imirimo kuri uyu wa […]

Sena ya Nigeria yanze ko ingabo zoherezwa muri Niger

Sena yo muri Nigeria yateye utwatsi ubusabe bwa Perezida Bola Tinubu bwo kohereza muri Niger ingabo nyinshi kugira ngo zifashe Mohamed Bazoum gusubira ku butegetsi yahiritsweho tariki ya 26 Nyakanga 2023. Kohereza ingabo muri Niger byari mu murongo w’icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, uyobowe na Perezida Tinubu. Ni na byo […]

Ibirori by’Umuganura ku Nkombo, gahunda yo kugaburira umwana igi itavugwaho rumwe

kumurika.jpg

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo w’akarere ka Rusizi, ntibavuga rumwe kuri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko buri mwana agomba kujya agaburirwa igi rimwe ku munsi mu rwego rwo guca ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana. Ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023 ubwo mu Rwanda hose hizihizwaga umunsi w’umuganura wizihizwaga ku ncuro […]

Abana mu biruhuko: Porogaramu yihariye y’icyongereza n’ikoranabuhanga yongereweho icyumweru

whatsapp_image_2023-06-24_at_12.40_25_1_.jpg

Ikiciro gishya kiratangira kwiga icyongereza, toefl, ielts hongerewe igihe cyo kwiyangisha, iki kiciro gihishiwe byinshi harimo no guhabwa poromosiyo, Abashaka kwiga icyongereza no kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) by’umwihariko abayobozi bifuza kuyobora inama, gutanga ubutumwa bunyuranye n’abikorera bagana ishuri ryigisha icyongereza, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY, ukabimenya […]