Uhuru Kenyatta ugenzwa n’ikibazo cya M23 yaganiriye na General Kainerugaba uyishyigikiye

Uhuru Kenyatta uri mu ruzinduko muri Uganda ashaka igisubizo cy’ikibazo cya M23 nk’umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’akarere, yahuye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ashyigikira uyu mutwe witwaje intwaro. Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yageze muri Uganda tariki ya 5 Kanama 2023. Kuri uyu […]

Akarere ka Rubavu kiyemeje gushyira iherezo ku bukene bumaze igihe bunuma muri Etincelles FC

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwihaye umuhigo w’uko mu myaka itarenze itatu Etincelles FC izaba iri mu makipe ahatanira ibikombe, bwiyemeza kubanza gushyira iherezo ku kibazo cy’ubukene bumaze igihe bwugarije iyi kipe. Uyu muhigo ni umwe mu ijyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange y’iriya kipe yabereye kuri Stade Umuganda, ku Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023. […]

Umunyamakuru Ngoboka aracyafungiwe mu nzererezi

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wakoreye ibinyamakuru bitandukanye aracyafungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati Transit Center giherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba. Ngoboka yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 14 Nyakanga 2023. Byabanje kuvugwa ko yafatiwe mu kabari, ariko andi makuru avuga ko yafashwe ubwo yabazaga impamvu abantu bari gupakirwa muri Pandagari, abazwa ikarita […]

Ethiopia: Abayobozi barashinja inyeshyamba zo muri Amhara gushaka guhirika ubutegetsi

Umwe mu bayobozi bakuru muri Ethiopia yashinje inyeshyamba za Fano zo mu karere ka Amhara gushaka guhirika guverinoma z’intara ndetse na leta nkuru nyuma y’imirwano imaze iminsi yatumye abayobozi batangaza ko ibihe bidasanzwe. Mu mpera z’icyumweru gishize habaye imirwano hagati y’abarwanyi ba Fano n’Igisirikare cya Ethiopia (ENDF). Abatuye i Gondar, umujyi wa kabiri mu bunini […]

Jose Mourinho yateye utwatsi ubusabe bumwerekeza muri Saudi Arabia

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yanze ubusabe bw’amwe mu makipe yo mu gihugu cya Soudi Arabia, nyuma y’uko bamwemereye umushahara utubutse ariko ngo akawurenza ingohe. Avuga ko Al-Hilal na Al-Ahli,arizo kipe zamwegereye bakorana nama,ariko avuga ko adateganya kuva mu ikipe ya Roma ahubwo ako azakomezanya nayo muri iyi season nk’uko yabitangarije Corriere dello Sport. Gusa […]

Gen Tchiani n’ibyegera bye biyambaje Wagner

Itsinda ry’abasirikare baheruka guhirika ubutegetsi muri Niger, bitabaje umutwe w’abacancuro wa Wagner kugira ngo uzabahe umusada mu gihe baba bagabweho ibitero n’ibihugu by’amahanga byiyemeje kubohoza Perezida Mohamed Bazoum. Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger bitabaje Wagner biciye muri General Salifou Mody, icyegera cya Général Abdourahamane Tchiani ukuriye abasirikare bahiritse Bazoum. Gen Mody mu ruzinduko aheruka kugirira […]

Rutshuru: FDLR irashinjwa kujujubya abaturage ba Ishasha

Umutekano ukomeje guhungabana mu mujyi wa Ishasha, uherereye nko mu birometero 130 mu majyaruguru ya Goma, muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutshuru. Ni umutekano mucye bivugwa ko uterwa n’imitwe yo kwirwanaho bakunze kwita “Wazalendo” ndetse n’inyeshyamba za FDLR zirwanira muri kariya gace, ariko zikagenzurwa n’igisirikare cya leta. Amakuru aturuka muri ako gace nk’uko iyi […]

Perezida Kagame yakiriye Rajoelina mu Rugwiro, baganirira mu muhezo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye mugenzi we Andry Rajoelina wa Madagascar, mbere yo kugirana ibiganiro. Rajoelina ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki ya 06 Kanama, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kuhagirira. Ni uruzinduko yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda, nyuma y’uko muri 2019 na we yari yasuye Madagascar. […]

Rema wabaye umugore wa Eddy Kenzo yakubise hasi ihuriro uyu mugabo ayoboye

Umucuranzi Rema Namakula yatangaje ko atigeze ahabwa ubutumire bwo kujya mu ishyirahamwe ry’abahanzi (UMNF) mu gihugu cya Uganda, bigatuma atemererwa kuba umunyamuryango. Byongeye kandi, Rema yagaragaje ko atishimiye intego za federasiyo, bituma atakaza kwizera ubushobozi bwayo. Ubu arimo arareba ingufu za federasiyo mu kuzamura imibereho y’abacuranzi mbere yo gufata icyemezo cyo kubigiramo uruhare. Ati: “Ntabwo […]

Dr Gitwaza ntiyumva icyo Abanyaburayi baba bakora mu nama ya AU

Apôtre Dr Gitwaza Paul uyobora itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center ntabwo yumva icyo abo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) baba bakora mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU. Uyu muvugabutumwa ubwo yabwirizaga abayoboke b’itorero ayoboye kuri uyu wa 6 Kanama 2023, yagaragaje uburyo abakoloni basenye umugabane wa Afurika, baca abawutuye mo ibice […]