SADC: Joà£o Lourenà§o yakoreye mu ngata Tshisekedi

Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama, yasimbuye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC). Bombi babisikaniye mu nama isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yabereye i Luanda muri Angola. Tshisekedi yari amaze umwaka umwe ayobora SADC. Lourenà§o […]

Raila Odinga yasabye Ambasaderi wa USA gufungwa umunwa

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yasabye Ambasaderi wa Leta zunze za Amerika (USA), Meg Whitman, gufunga umunwa, amubwira igihugu cyabo kitari mu bukoloni. Aya magambo Odinga yayavuze kuri uyu wa 17 Kanama 2023 asubiza Ambasaderi Whitman wavuze kuri uyu wa 16 ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yagenze neza, kandi ko nta […]

Kigali:Davido na Tiwa Savage bagiye kwegerezwa abafana b’inkwakuzi mu buryo bwihariye

Mu gihe hitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Kanama 2023 hateganyijwe isozwa ry’iserukiramuco ry’urubyiruko rya Giants of Africa rikazitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Davido na Tiwa Savage, abafana bazahagera mbere bashyiriweho amahirwe. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakomeye baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho abafana bazacyitabira ariko bakagerara muri BK Arena […]

Umucuruzi wo muri Uganda wari umaze igihe afungiwe mu Rwanda aherutse kurekurwa

Valence Kibyeyi, umucuruzi ukomoka muri Uganda wari umaze hafi imyaka 2 n’igice afungiwe mu Rwanda amaze ibyumweru bitatu arekuwe. Ni nyuma y’aho bagenzi be n’abayobozi bo mu karere ka Kisoro batakambiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni. Kibyeyi wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi muri Mutarama 2021. Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwasobanuraga ko […]

Neymar yashimagije C.Ronaldo uri mu batumye yerekeza muri S.Arabia

Umukinnyi Neymar Jr, uri mu bakinnyi berekeje mu burasirazuba bwo hagati umu ikipe ya Al Hilal yo mu gihugu cya Arabiya Sawudite (Soudi Arabia) avuye mu gihugu cy’Ubufaransa Paris Saint-Germain,avuga ko acishijwe bugufi no guha icyubahiro Cristiano Ronaldo umaze guzamura shampiyona yo muri kiriya gihugu. Uyu munya Bresil werekeje muri iyi kipe, avuga ko Ronaldo […]

Zari aravugwaho kugira indonke y’amafaranga akura mu Buraya

Umunyamideli w’Umugandekazi ariko ubarizwa muri Afrika y’Epfo aravugwaho ko abona indonke abona mu mafaranga yakoreye mu nzira z’umwijima badatinya no kwita uburaya. Uyu mubyeyi w’abana batanu azwiho kuba ari umwe mu bakire b’abagore mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho akora ibikorwa by’ubushabitsi bimwinjiriza amafaranga menshi, gusa hari abacyemanga inzira zimwe ayakoreramo kuko ngo hari ayo […]

Kigali: Imiryango irenga 3000 igomba kwimuka byihuse

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko imiryango 3131 ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga ku buryo ari ngombwa cyane ko yimuka cyangwa ikimurwa ukwezi kwa Nzeri 2023 guteganyijwemo imvura nyinshi kutaragera. Mu kiganiro kuri Radio 10 mu gitondo cy’uyu wa 17 Kanama 2023, Meya Rubingisa yasobanuye ko iyi miryango ituye ahantu habi […]

Girinka: Guha inka udafite ahahagije ahinga ubwatsi byakuweho

Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura mu mitangire y’inka muri gahunda ya Girinka, aho umuntu udafite isambu ihagije yo guhingamo ubwatsi atazongera kuyihabwa, kandi gutanga itishingiwe na byo bitazongera kubaho. Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, mu kiganiro yagiriye kuri radiyo y’igihugu. Yagize ati: “Inka ntabwo itunga umuntu udafite na mba! Twagarutseho no […]

Umuvugizi wa FARDC aremeza ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda abayigize bashaje

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama 2023 cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo y’igihugu cya Congo, Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, yemeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gusubiramo poropagande y’u Rwanda, ndetse nawe yongera gusubiramo ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda. Umuvugizi w’ingabo za Congo yagize ati: “Abanyamerika […]