Makolo ‘yasetse’ umuryango HRF wababajwe n’amasezerano y’u Rwanda na Bayern Munich

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasetse umuryango HRF (Human Rights Foundation) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wanenze amasezerano y’ubufatanye bw’iki gihugu n’ikipe ya FC Bayern Munich ifite ibigwi bikomeye mu Budage no ku mugabane w’Uburayi. Aya masezerano yatangajwe tariki ya 27 Kanama 2023 akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya […]

Ndayishimiye yabwiye RDC ko EAC itazafata iya mbere mu kurwanya inyeshyamba

Perezida Ndayishimiye yibukije ubutegetsi bwa RDC inshingano bufite

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ari bwo bukwiye gufata iya mbere mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano w’igihugu, akarere kakabuherekeza. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga abanyamakuru b’i Kinshasa ku ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga […]

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibijumba birinda umuntu gusaza vuba

Mu gihe cyashize wasangaga abantu bita ikiribwa cy’ibijumba amazina atandukanye abipfobya bakanavuga ko bitera inzoka,gusa uko iminsi ishira n’iko bigenda byongererwa agaciro kugeza n’ubwo ubushakashatsi bugaragaje ko ubiriye aba yirinze gusaza imburagihe. Imbuga zitandukanye zirimo na santeplusmag.com, zigaragaza ibyiza by’ibijumba aho usanga byuzuyemo intungamubiri.Ibijumba bikungahaye ku cyitwa ‘bàªta-carotène’, ari na yo ituma biryoherera. Iyo bàªta-carotène […]

Libya: Minisitiri w’intebe arashinjwa gushaka kubyutsa umubano na Israel yirukanye minisitiri abimuziza

Abasesenguzi baravuga ko minisitiri w’intebe wa Libya wemewe ku rwego mpuzamahanga yatangiye kotswa igitutu kubera uruhare yaba yaragize mu kugerageza gusubiza mu buryo umubano na Israel, aho bamwe basabye ko yirukanwa, mu gihe yirukanye minisitiri w’ububanyi n’amahanga amushinja kuvugana na mugenzi we wa Israel atabitumwe. Abdul Hamid Dbeibah, ukuriye Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ifite icyicaro i […]

Amasasu yaramutse acicikana hagati ya M23 na Nyatura

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zaramukiye mu mirwano ikomeye na Nyatura Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise ‘Wazalendo’. Amakuru aturuka muri Congo avuga ko imirwano y’impande zombi yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kanama. Yabereye mu midugudu itandukanye yo muri Chefferie ya Bwito, Groupement ya Tongo ho […]

Nyamagabe: Barindwi bafunzwe bakekwaho kwimana amakuru ku mibiri yabonetse mu mwobo

Abagabo barindwi bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe bafunzwe bakekwaho kwimana amakuru ku mibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu mwobo uri munsi y’inzu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ndagijimana Valens yasobanuriye Kigali Today ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi ba nyir’iyi nzu witwa Mbonyumukiza Félicien tariki ya 26 Kanama 2023, baragiye basanga […]

Eminem yiyamye umu Republican urimo kumwigana ngo ahigike Trump

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop (Rap), Eminem yasabye umugabo witwa Vivek ushaka kuziyamamariza kuba perezida wa Amerika kureka gukoresha indirimbo ze amwigana ngo yunguke amajwi. Uyu Eminem yanditse ibaruwa nyuma y’icyumweru kirenga uyu rwiyemezamirimo wa biotech akoresheje indirimbo ‘Lose yourself’ mu kwiyamamaza muri IOWA. Amushinja gukoresha ibihangano bye mu guhangana na bagenzi be […]

Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha

Ni kenshi amatangazo ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko umuyobozi yahagaritswe, yakuwe mu kazi, impamvu zibitera ntizigaragazwe cyangwa se bigasobanurwa ko yazize imyitwarire idahwitse, kutuzuza inshingano ndetse n’amakosa aremereye, bya bindi bidatanga igisubizo gitomoye ku babyibazaho. Ha mbere aha humvikanaga umuyobozi w’akarere runaka, umwungirije cyangwa se undi mukozi yandika ibaruwa y’ubwegure, agasobanura ko […]

Harmonize aravugwaho kuba kidobya mu rukundo rwa Mobetto n’umukire bacuditse

Umuhanzi Harmonize n’umunyamideli Hamisa Mobetto barimo kuvugwa mu rukundo, nyuma y’uko uyu muhanzi atangiye kwerekana ubucuti bwabo ku mbuga nkoranyambaga. Abafana bahangayitse, kuko Mobetto ari mu rukundo bukomeye n’umucuruzi Kevin Sowax. Mobetto yahakanye ko nta bucuti afitanye na Harmonize, avuga ko ari “inshuti ye magara iteka” (BFF). Yatangarije abanyamakuru ku kibuga cy’indege ubwo yari amaze […]

Uwabaye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yagizwe umuyobozi w’urwego rw’ubutasi

aaa-3.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 28 Kanama 2023, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagize Ali Idi Siwa umuyobozi mushya w’ubutasi mu buryo butunguranye, asimbuye Saidi Hussein Massoro wari umaze kuri uyu mwanya igihe kitarenze amezi umunani. Mu itangazo ry’ibika bibiri, Ishami ry’itumanaho rya Perezidansi nta mpamvu ryatanze ry’impinduka zitunguranye kuko Siwa, wahoze ari […]