Umugore Sintex aherutse kurongora yari yarashatse umugabo muri 2003

Mu 1994, Keza yari atuye mu Rwanda ari naho yavukiye. Ababyeyi be bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.Keza na barumuna be barangije batangira kwibera ku mihanda mbere yo kwimukira muri Uganda kubana na nyirasenge waje kumutoteza. Kuwa 24 Kanama 2023,nibwo umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex akaba na mukuru wa Nkusi Arthur yasezeraniye mu Murenge wa […]
Rulindo: Pasiteri arashakishwa nyuma yo ‘gukubitira’ umukecuru mu rusengero
Ubuyobozi bw’umurengwa wa Kisaro mu karere ka Rulindo buravuga ko Pasiteri Habamungu Jérôme uyobora urusengero rwa Muranzi mu itorero AEBR ari gushakishwa, nyuma yo gukubitira umukecuru mu rusengero, akamukomeretsa mu mutwe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwamahoro Telesphore yagize ati: “Pasiteri aracyashakishwa ntabwo araboneka ariko umukiristo we yarakubiswe aranakomeretswa. Icyateye gukubitwa na n’iyi saha ntabwo turakimenya […]
Uganda: Uwa mbere ari kuburanishwa ku cyaha cy’ubutinganyi cyatuma akatirwa urwo gupfa
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo muri Uganda afunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umugabo w’imyaka 41, gihanwa n’itegeko rishya rirwanya ubutinganyi. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibisobanura, uyu musore yatangiye kuburanishwa tariki ya 18 Kanama 2023, ashinjwa icyaha cy’ubutinganyi bukabije gihanishwa igihano cy’urupfu. Ubusanzwe icyaha cyitwa ubutinganyi bukabije iyo ukurikiranwe ashinjwa kugisubira, kugikorera umwana, kugikora […]
Prince Kid agiye kurongora Miss Elsa mbere yo gusubira imbere y’ubutabera
Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2017, bazakora ubukwe ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri. Prince Kid na Miss Elsa basanzwe ari umugabo n’umugore byemewe n’amategeko, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Werurwe uyu mwaka. Biteganyijwe ko ku wa Gatanu ari bwo Ishimwe azasaba akanakwa Iradukunda, […]
Iyo hataba u Bufaransa ntituba tuvuga uyu munsi Mali, Burkina Faso cyangwa Niger – Macron
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yatangaje ko iyo hataba ingabo z’igihugu cye zatabaye muri Afurika, ibihugu bya Mali, Burkina Faso ndetse na Niger biba byarasibanganye ku ikarita, ibintu bitakiriwe neza n’abumvise iri jambo cyane cyane Abanyafurika. Mu gihe umwuka mubi ugenda wiyongera mu mibanire y’u Bufaransa na Afurika, Emmanuel Macron we yashimye ubutwari bw’abadipolomate mu […]
Hari abavuga ko batishoboye bafatiwe bugwate mu bitaro bya Gisenyi
Abaturage bavuga ko batishoboye bivuriza mu bitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu bafashwe bugwate kuko ngo batishyuye amafaranga serivisi bahawe. Aba baturage bavuga ko batishyuye ubwisungane mu kwivuza kuko batabifitiye ubushobozi, kandi ngo ntibagombaga kurwarira no kurwariza iwabo mu ngo. Ibyo bituma basabwa kwishyura serivisi zose bahabwa ku kigero cy’100%, ku buryo harimo […]
Ituri: Byibuze abantu 14 biciwe mu gitero cya CODECO ku rusengero
Kuri iki Cyumweru gishize, byibuze abantu 14 biciwe mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’uko umutwe witwara gisirikare ugabiye igitero ku bantu bari barimo gusenga mu rusengero, nk’uko umuyobozi waho ndetse n’umuyobozi wa sosiyete sivile babitangaje kuri uyu wa Mbere. Umuyobozi wa Teritwari ya Djugu, Ruphin Mapela n’umuyobozi wa sosiyete sivile, Dieudonne […]