Perezida Kagame yahuye na ba Jenerali baheruka gusezererwa muri RDF
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yahuye n’abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali ndetse na ba Ofisiye bakuru baheruka gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko yabashimiye ku bw’akazi bakoreye igihugu. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru na bo bashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye, […]
Rayon Sports yikuye mu nzara z’Amagaju yiyushye akuya
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutakaza amanota abiri muri shampiyona, nyuma yo kugwa miswi n’Amagaju igitego 1-1. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Amagaju y’i Nyamagabe kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino ufungura umunsi wa gatatu wa shampiyona. Ni umukino waranzwe no gusatirana gukomeye hagati y’amakipe yombi. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye […]
Impamvu Amerika yafatiye ibihano Brig Gen Nyamvumba mu mboni za P. Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Brig Gen Andrew Nyamvumba wo mu ngabo z’u Rwanda biri mu rwego rwo gushimisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kwezi gushize ni bwo Amerika yafatiye ibihano Brig Gen Nyamvumba n’abandi bantu batanu, ibashinja kwenyegeza amakimbirane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. […]
Umwana w’Ingagi miss Kalimpinya yise izina amaze iminsi 5 avutse
Queen Kalimpinya ari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 1 Nzeri 2023. Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya. Kalimpinya ni Umunyarwanda wa gatatu wari watangajwe ku […]
M23 yiyemeje kurinda abaturage n’ibyabo nyuma y’iyicwa ry’abakabakaba 100 i Goma

Umutwe wa M23 witeguye kurinda abaturage n’ibyabo nyuma y’ubwicanyi buherutse gukorerwa abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana Monusco mu Mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023, bukozwe n’igisirikare cya leta n’abafatanyabikorwa bacyo barimo FDLR, abacanshuri n’abandi bitwaje intwaro nk’uko bigaragara mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nzeri 2023. Nk’uko bigaragara muri iri tangazo […]
Kevin Hart ‘azashakira’ ingagi telefone n’icyemezo cy’amavuko
Umunyamerika wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu mwuga w’urwenya, Kevin Hart, yatangaje ko azashakira ingagi ye telefone, icyemezo cy’amavuko na konte ya imeyili (email). Ibi yabivuze ubwo yitaga ingagi ikomoka mu muryango wa Muhoza izina rya ‘Gakondo’, mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uri kubera mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu […]
I Goma: Abacanshuro baravugwa mu bwicanyi bw’abaturage bigaragambyaga
Abacancuro b’abanya-Roumanie boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravugwa mu bwicanyi buheruka gukorerwa mu mujyi wa Goma. Ni ubwicanyi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023. Leta ya Congo Kinshasa yemera ko hari abaturage 43 baguye muri iriya myigaragambyo, na ho ababarirwa muri 56 bayikomerekeramo. Imibare y’abaguye muri iyi myigaragambyo cyakora ntivugwaho […]
Rutahizamu umaze igihe yifuzwa n’Amavubi mu muryango winjira muri Premier league
Rutahizamu Mike Trésor Ndayishimiye, yatangiye gukora ikizamini cy’ubuzima mu kipe ya Burnley yo mu Bwongereza. Mike Trésor Ndayishimiye umaze igihe yifuzwa n’Amavubi y’u Rwanda, akomoka ku babyeyi barimo Umurundi n’Umunyarwanda. Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko, mu mwaka ushize w’imikino yatowe nk’umukinnyi mwiza waranze shampiyona y’u Bubiligi. Ni nyuma yo gutsindira Genk yakiniraga ibitego umunani ndetse […]
A.U yahagaritse Gabon mu muryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi
Kuri uyu wa Kane, itariki 31 Kanama, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahagaritse igihugu cya Gabon mu banyamuryango nyuma y’umunsi umwe abasirikari bahiritse Perezida Ali Bongo. Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryarangije ingoma y’umuryango wa Bongo umaze imyaka hafi mirongo itandatu ku butegetsi kandi rizana urundi rujijo mu karere kugarijwe n’ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato Perezida […]
Jomba: M23 yahaye abaturage imfashanyo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 yashyikirije ivuriro muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa (matelas) n’amashuka bigenewe abaturage bivurizayo. Ni igikorwa cyayobowe n’abayobozi batandukanye b’uyu mutwe ku rwego rwa gisirikare barimo: Colonel Séraphin Mirindi, Colonel Julien Mahano n’Umuvugizi wawo, Major Willy Ngoma, kuri uyu wa […]