Kuva kuri uyu wa Gatanu ubucuruzi bujyanye no kwidagadura burahindura isura
Mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2023, nibwo inama y’Abaminisitiri yanzuye ko kuva taliki ya 1 Nzeri amasaha y’ahokorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwidagadura azahinduka. Aya mabwiriza mashya arebana n’ibikorwa by’imyidagaduro,avuga ko mu minsi isanzwe ahakorerwa ubucuruzi bw’imyidagaduro hazajya hafunga ibikorwa byaho kuva saa saba (01:00) naho mu mpera z’icyumweru (Kuwa Gatandatu no […]
Afurika y’Epfo: Umucamanza yasanze nta kiri muri dosiye isaba kohereza Kayishema i Arusha
Ibibazo bikomeje kwiyongera ku Munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fulgence Kayishema, nyuma y’aho we n’umuryango we bamenyeshejwe ko bashobora no gutakaza kurindwa nk’impunzi muri Afurika y’Epfo, ariko ku kijyanye no kumwohereza Arusha kuburana ku byaha bya jenoside, umucamanza yasanze usibye impapuro zo kumuta muri yombi nta kintu kiri muri dosiye yashyikirijwe. Kuri uyu […]
Fille Mutoni uvugwaho kwanduzwa SIDA na MC Kats yanenze Sheila Gashumba

Umuhanzi Fille Mutoni yatangaje wigeze kuvugwaho kwanduzwa HIV/SIDA na MC Kats yanenze Sheila Gashumba nyuma y’uko hasakaye amashusho ye y’urukozasoni yifashe arikumwe n’umukunzi we. Uyu muhanzikazi Fille yeruye ko atazigera asangira amashusho yihariye n’uwahoze ari umukunzi we Edwin Katamba, uzwi kandi ku izina rya MC Kats ashimangira ko bitiyubashye. Yagize ati” Ntabwo nigeze noherereza ibintu […]
Ifungwa rya Irangabiye rituma Perezida Ndayishimiye atizerwa: Carina Tertsakian
Carina Tertsakian ukorera mu mushinga wa Burundi Human Rights Initiative uteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu aremeza ko ifungwa ry’umunyamakuru Floriane Irangabiye rituma amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye avuga atizerwa. Ibi yabivuze yibutsa ko Irangabiye amaze umwaka afunzwe, azira umwuga yakoraga mu buryo butashimishaga ubutegetsi. Ati: “Perezida Evariste Ndayishimiye agomba kuba azi ifungwa rya Floriane Irangabiye ariko yanze […]
U Bwongereza buzanye indi mishinga mu Rwanda
Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 31 Kanama 2023 yatangaje ko igiye gufungura indi mishinga mu Rwanda irimo uwo gufasha abakobwa kwiga, binyuze muri gahunda yitwa GIRL (Girls In Rwanda Learn). Mu izina ry’u Bwongereza, aya masezerano arashyirwaho umukono na Minisitiri wabwo ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali […]
Goma: Umubare w’abo RDC yemera ko FARDC yiciye mu myigaragambyo ukomeje gutumbagira
Abantu 43 ni bo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko baguye mu myigaragambyo ikomeye iheruka kubera mu mujyi wa Goma. Ni imyigaragambyo yabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023. Iyi myigaragambyo yari yateguwe n’abantu batandukanye barimo abo mu miryango y’abihaye Imana irimo uzwi nka ‘La Foi Naturelle Judaà¯que Messianique vers […]