Mahama: Abamotari bo mu nkambi bakoresha permis z’indundi bahawe igihe ntarengwa
Abantu bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga byatangiwe mu Burundi bo mu Nkambi ya Mahama bahawe igihe ntarengwa cy’itariki ya 01 Ukwakira cyo kutazongera kuzikoresha ahubwo bagashaka impushya zo mu Rwanda. Ibi byatangarijwe mu nama yahurijwemo abamotari bose bo mu Nkambi y’impunzi ya Mahama, mu burasirazuba bw’u Rwanda. Ikintu rukumbi cyaganiriweho ni ukubuza permis z’indundi nk’uko […]
Umutwe uhanganye na M23 washenguwe n’iyimurwa rya Général Cirimwami wawufashaga
Habyarimana Jean-Claude alias Jules Mulumba uri mu barwanyi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura CMC ugizwe n’Abahutu b’Abanyekongo bahanganye na M23, yagaragaje ko yashenguwe bikomeye no kuba Général Major Peter Cirimwami wabafashaga yarimuriwe muri Ituri. Gen Maj. Cirimwami yari ashinzwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yimuriwe muri Ituri muri Nyakanga 2022, asimburwa […]
RDC ikomeje kwatswaho umuriro izira Stanis Bujakera
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kotswa igitutu, nyuma yo guta muri yombi umunyamakuru Stanis Bujakera. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Bujakera usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru ACTUALITE.CD akanaba umunyamakuru wa Jeune Afrique yatawe muri yombi afatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili. Itabwa muri yombi kugeza ubu […]