U Rwanda rwungutse abapolisi kabuhariwe barenga 200 (Amafoto)

20230914_173020_copy_990x666.jpg

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane yungutse abapolisi bashya kabuhariwe, nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze y’Ibikorwa byihariye bya Polisi (Basic Special Forces Course). Ni amahugurwa bari bamaze icyenda bakorera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye mu murenge wa Mayange w’akarere ka Bugesera. Abapolisi 228 ni bo bari bitabiriye ariya mahugurwa. […]

U Burusiya bwirukanye abadipolomate ba Amerika bubashinja kuba intasi

U Burusiya kuri uyu wa Kane bwatangaje ko bwirukanye ku butaka bwabwo abakozi babiri bakoraga muri Ambasade ya Amerika i Moscow, nyuma yo kubakekaho kuba intasi. Abirukanwe bashinjwa kugira imikoranire na Robert Shonov, Umurusiya wahoze akora muri Consulate ya Amerika i Vladivostok ushinjwa n’igihugu cye kuba intasi ya Amerika. Uyu Moscow imushinja kuba yarahaga abadipolomate […]

EU yemereye Mozambique ibikoresho byo kuyifasha gutsinsura ibyihebe

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi watangaje ko uteganya guha Mozambique inkunga y’ibikoresho, mu rwego rwo kuyifasha kurwanya iterabwoba. Byatangajwe n’umunya-Portugal commodore Rogério Brito uheruka gusoza inshingano ze nk’umuyobozi w’Ingabo za Portugal zagiye guha imyitozo iza Mozambique zo mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye watangiye gukora mu cyumweru gishize. Ni imyitozo yatanzwe biciye mu itsinda ry’u Burayi […]

Paris: Perezida Macron yatunguye abitabiriye inama yiga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yitabiriye nk’umushyitsi utunguranye inama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibera i Paris yateguwe n’umushakashatsi Vincent Duclert. Ngo yari surprise y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Nzeri 2013 ubwo Perezida Macron yinjiraga mu cyumba cyabereye muri iyi ma ayahawe insanganyamatsiko igira iti “Savoirs, sources et ressources sur […]

P Fla utagikoma yaba yarasubiye ku biyobyabwenge?

0x2a8467-scaled.jpg

Hakizimana Amani uzwi nka P Fla amaze igihe kirenga amezi atatu atigaragaza cyane mu bitangazamakuru nk’uko byari bimeze mu minsi ishize aho kumubona kugeza ubu bigoye bityo hakibazwa icyo arimo gukora. Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo za kunzwe nka Ntuzankinishe, Ntibishoboka nizindi nyinshi zitandukanye, akaba yaranabaye mu insinda rya Taff Geng hamwe na Bull […]

FDA yasabwe guhagurukira abacuruza imiti ivura ‘indwara zananiranye’

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA) cyasabwe guhagurukira abacuruza imiti bita ko ivura indwara zananiranye mu masoko atandukanye. Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 yagaragarije iki kigo ko hari imiti itemewe ikomeje gucuruzwa mu masoko atandukanye, bityo ko ikwiye gukora ubukangurambaga […]

Ubuyobozi burasezeranya kurwanya inzara igitembera mu mudugudu wa Rugabano

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burizeza ko bukemura byihuse ikibazo cy’inzara cyugarije bamwe mu batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano, bimuwe n’ubuhinzi bw’icyayi. Abatuye muri uyu mudugudu baganirije radiyo Ijwi rya Amerika batangaje ko bisa n’aho ntacyo bibamariye kuba baratujwe mu nzu nziza ariko ntibagire ubutaka bwo guhinga, kuko ngo inzara ntiboroheye. Bosenibo Sylvere ufite imyaka […]

Sudani: Intumwa idasanzwe ya Loni yeguye nyuma yo guhambirizwa

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani, Volker Perthes, yatangaje ko yeguye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko guverinoma ya gisirikare iyoboye igihugu imutangarije ko atagikenewe ” persona non grata ” ku butaka bwabo muri Nyakanga. Perthes yabwiye akanama gashinzwe umutekano ati: ” Ndashimira umunyamabanga mukuru kuri ayo mahirwe no kunyizera, ariko namusabye kunsimbura kuri izi […]

Vumilia wakiniye Amavubi yapfuye ari kubyara

Vumilia Aline wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori, yapfuye ari kubyara. Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera usanzwe ari mushiki wa Mwemere Ngirincuti ‘Sebanani’ na we wakiniye Amavubi y’u Rwanda, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri. Vumilia Aline amakuru avuga ko yaguye muri Repubulika Iharanira […]

Rutshuru: Isasu riravuza ubuhuha hagati ya M23 n’inyeshyamba za CMC-FDP muri Tongo

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu muri Teritwari ya Rutshuru haravugwa imirwano yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, hagati y’inyeshyamba za M23 ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu kiswe CMC-FDP muri Teritwari ya Tongo. Amakuru aturuka muri iki gice aravuga ko inyeshyamba za M23 zagerageje gushinga ibirindiro bishya mu bice bya […]