Ibya Rema na Selena Gomez bikomeje kuzamo amacenga
Umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema , ibye na Selena Gomez bikomeje kuba amacenga nyuma y’uko akunze kuba hafi y’uyu muhanzikazi ndetse abenshi bakaba babona ko bakundanana. Iby’urukundo rw’aba bombi byaciye amarenga kuri uyu wa kabiri, ubwo Rema indirimbo ‘Calm down’ yasubiranyemo na Selena Gomez yatwaraga igihembo cy’indirimbo nziza ikozwe mu njyana ya ‘Afrobeat’. Aha […]
Hari abandikirwa imiti y’uburwayi bwo mu mutwe nta nyandiko zihamya ko babufite

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) babajije Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) impamvu hari abantu amavuriro yandikira imiti y’uburwayi bwo mu mutwe kandi nta nyandiko zihamya ko babufite. Iki kibazo PAC yakibajije abayobozi bari bahagarariye iyi Minisiteri ubwo kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 babazwaga ku mikoreshereze mibi y’umutungo […]
Mexique: Abadepite beretswe ibisigazwa bya Aliens ubwo humvwaga ubuhamya kuri ibi biremwa

Abadepite bo muri Mexique bumvise ubuhamya buvuga ko “tutari twenyine (ikiremwamuntu)” mu isanzure kandi babonye ibisigazwa bivugwa ko atari iby’ibiremwamuntu muri dosiye idasanzwe yaranze iperereza rya mbere ry’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo kuri UFOs (Ibintu byagaragaye mu kirere bitazwi). Mu kumva ubuhamya kuri uyu wa Kabiri ushize kuri ibi bintu bidasanzwe […]
Amezi 6 arihiritse umurambo wa Lokassa Lokassa ya Mbongo warabuze gishyingurwa
Nyuma y’amezi atandatu umucuranzi w’umunye-Congo Lokassa ya Mbongo apfuye, umurambo we kugeza ubu ntabwo urashyingurwa. Ku wa 15 Werurwe ni bwo uyu mukambwe wari umucuranzi w’ikimenyabose yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umurambo we muri Mata ni bwo wajyanwe i Kinshasa aho kugeza ubu ukibarizwa. Denis Lokassa Kasiya, amazina ye nyakuri, yari mu […]
Umugabo wibye imbogo ebyiri yatawe muri yombi
Polisi yo mu majyepfo y’Ubuhinde ya Karnataka yataye muri yombi umusaza w’imyaka 78 washinjwaga kwiba imbogo mu mwaka 1965.Ganapati Vitthal Wagore yiba iyo mbogo yari afite imyaka 20 ubwo yafatwaga bwa mbere mu myaka 58 ishize azira ubujura, hamwe n’undi mugabo. Polisi yavuze ko yabanje kurekurwa by’agateganyo ariko aburirwa irengero nyuma ntibashobora kuboneka. Gusa mugenzi […]
Rulindo: Baravuga ko barembejwe n’abajura bitwaje intwaro gakondo
Mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kisaro, ho mu Karere ka Rulindo, abaturage baravuga ko bahangayikishijwe n’abajura bitwaje intwaro gakondo mu gihe nta n’irondo riba muri ako gace, mu gihe ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko iki kibazo kidakabije ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bugiye gushyira imbaraga mu kugikemura. Abaturage bavuga ko ibyo bituma n’abafite […]
Congo Airways iri gushaka uwayikodesha indege kugira ngo isubukure ingendo
Sosiyete y’indege ya Congo Airways yatangaje ko iri gushaka uko yakodesha indege ebyiri byihuse, kugira ngo yongere gusubukura ingendo zayo imaze iminsi yarasubitse. Byatangajwe na Marc Ekila Likombio uyiyobora, ubwo ejo ku wa Gatatu yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde. Likombio yagize ati: “Turizera ko igisubizo kiboneka byihuse kugira ngo sosiyete yongere […]
Ibihugu 10 bya Afurika, aho ibikomoka kuri peteroli bihenze kurusha ahandi
Kuva mu ntangiriro za Kanama 2023, mu bihugu byinshi bya Afurika haranzwe n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu). Mu Rwanda ho, urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) rwazamuye lisansi gusa, ruyivana ku mafaranga (Frw) 1517 kuri litiro, ruyigeze ku 1639 (idolari 1.365). Mazutu yo yagumye kuri Frw 1492 (idolari 1.243). Dr Nsabimana Ernest wari […]
Ingendo z’ishyaka rya Bobi Wine muri Uganda zahagaritswe
Polisi ya Uganda yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo z’ishyaka NUP (National Unity Platform) riyoborwa na Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, nyuma y’aho bigaragaye ko ryarenze ku mabwiriza yari yararihaye. Bobi Wine n’abandi bayobozi bakuru bo muri NUP bamaze iminsi bazenguruka mu bice bitandukanye bya Uganda, binjiza abanyamuryango bashya ndetse bafungura ibiro […]
Rayon Sports yakoreye imyitozo muri Libya yitegura gutaha i Kigali
Rayon Sports ku mugoroba wo ku wa Gatatu yakoreye imyitozo ya mbere i Benghazi muri Libya, mbere yo kuhahagaruka iza i Kigali. Ku wa Gatanu ni bwo Gikundiro yagombaga gukina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, gusa birangira uwo mukino wa CAF Confederation Cup usubitswe kubera imyuzure yibasiye Libya ugahitana ababarirwa mu bihumbi. Imyitozo […]