Dr Kayumba wari waragizwe umwere yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’igice
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru guhamya Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato, maze rukamukatira igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6. Dr Kayumba uregwa gusambanya uwari umukozi mu rugo rwe no kugerageza gusambanya uwari umunyeshuri we muri kaminuza, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2023, […]
Umuyobozi wa Rayon Sports wutswe inabi azira APR FC yeguye
Rukundo Patrick wari ukuriye komite nkemurampaka muri Rayon Sports, yeguye kuri izo nshingano nyuma yo kotswa igitutu n’abafana b’iriya kipe. Uyu mugabo yiswe “umunyenda nini ndetse n’umugambanyi” n’abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye umwambaro wa APR FC. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yagiye kuyishyigikira ku Cyumweru, ubwo yari yakiriye Pyramids FC […]
Lt Col. Higiro yarahiriye gufata abo yise ‘inzererezi z’abanyamahanga’ babunza ibicuruzwa
Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Higiro Vianney, yasabye ko abanyamahanga yise “inzererezi” babunza ibicuruzwa mu Rwanda kandi bitemewe, bafatwa. Lt Col. Higiro waganirizaga abaturage bo mu karere ka Musanze, yavuze ko aba banyamahanga bazwi bacuruza imiti bavuga ngo ivura ubugabo, ibintu Leta y’u Rwanda itemera. Yagize ati: “Tumaze iminsi duhura n’abantu b’inzererezi […]
Uko Ndayishimiye yapfubije gahunda ya SADC yo kohereza ingabo zayo muri Congo
Ku itariki ya 05 Nzeri 2023 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kongera manda y’Ingabo za EAC zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza mu Ukuboza. Ni icyemezo Congo yafashe mu gihe hari hashize igihe gito Perezida Félix Antoine Tshisekedi anenga umusaruro w’izi ngabo, nyuma y’uko zanze kujya mu mirwano n’inyeshyamba zo […]
Nyamirambo:Inkongi y’umuriro yibasiye isoko ryo mu Miduha

Kuri uyu wa Mbere taliki 18 Nzeri 2023 mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo Akagali ka Rugarama hagaragaye inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rizwi nk’irya Miduha yangiza ibirimo imyaka n’ibindi bikoresho. Ni inkongi yabaye ahagana mu masaha ya Saa 14h:00 aho benshi bahise bakwira imishwaro bakimara kubona uwo muriro bagerageza kwirwanaho barokora bimwe mu bicuruzwa […]
Abasirikare 15 ba FARDC biciwe mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za Mobondo
Abasirikare 15 bo mu karere ka 11 ka gisirikare k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano ikaze yabahuje n’inyeshyamba za Mobondo. Ibi byabereye ku munsi wo ku Cyumweru, itariki ya 17 Nzeri mu mudugudu wa Mulosi, uherereye hagati ya Kabuba na Batshongo, muri Teritwari ya Kenge mu Ntara ya Kwango. Aya makuru […]
Ikibazo cyo kurangiza vuba: Uburyo bwiza bwo gutera akabariro no gushimisha uwo mwashakanye
Kurangiza vuba (Premature ejaculation) ni ikibazo gikomerera abashakanye ahanini kiri guteza impagara no gusenyuka ku ngo nyinshi. Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere kubijyanye n’ubuzima bwi’imyororokere kukinyamakuru (Healthline.com) bugaragaza ko nibura umugabo umwe mugabo batatu aba afite iyo nenge, […]
ADEPR irahamya ko nta nkunga yahabwa yatuma yemera ubutinganyi
Umushumba Mukuru w’itorero ADEPR, Rev. Past. Ndayizeye Isaie, aravuga ko nta nkunga ryahabwa ryatumye ryemera abari mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina witwa LGBTQ, bazwi nk’abatinganyi. Ibi Pasiteri Ndayizeye yabivuze asobanura ku makuru yahwihwishijwe ko yaba yarahawe “amafaranga kugira ngo yakire abatinganyi”, bigendanye n’inkuru y’Umunyamerikakazi Kake Cheys wagaragaye azunguza igitarambaro cy’amabara avanze mu rusengero rwa Nyarugenge. […]
USA iratabaza abaturage, bayifashe gushakisha indege yayo y’intambara
Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika kiratabaza abaturage ngo bagifashe gushakisha indege yayo y’intambara, ya Falcon F-35, yaburiwe irengero muri Leta ya South Calorina. Nk’uko BBC ibivuga, umupilote yatwaraga iyi ndege mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 17 Nzeri 2023, aza kuyisohokamo, arasimbuka, yo irabura. Abayobozi muri iki gisirikare baravuga ko bashakira iyi […]
Kiyovu Sports yatakambye isaba kurenganurwa

Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kuyirenganura, nyuma y’”akarengane” imaze iminsi ikorerwa n’abasifizi. Ni ibikubiye mu ibaruwa Perezida w’iyi kipe, Ndorimana Franà§ois Régis ‘Jenerali’ yandikiye FERWAFA. Muri iyi baruwa Kiyovu Sports yavuye imuzi uburyo yagiye yibirwa mu mikino ya shampiyona iheruka guhuriramo n’amakipe ya Muhazi United na Gasogi United; ibyo ivuga byatumye itakaza amanota […]