U Burundi buri gutegura ingabo zizoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru iza EAC nizihava

Igisirikare cy’u Burundi kiri gutegura ingabo zizoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo igihe ingabo za EAC zizaba zivuye muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi. Mu gihe kirekire, amasezerano y’ibanga hagati y’ibihugu byombi yemereye u Burundi kohereza ingabo zo guhiga imitwe y’inyeshyamba z’Abarundi za RED-Tabara na […]

Kirehe:Rurageretse hagati y’abaturage na Gitifu hafi gufatana mu mashati

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe, haravugwa ubushyamirane bw’umumurengera hagati y’abaturage n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyabikokora, aho uyu muyobozi abatuka mu ruhame. Aba baturage bashinja uyu gitifu ko abatuka akanabacyocyora mu ruhame kugeza ubwo hari umuturage bari bagiye gufatana mu mashati ariko bakabakiza ku bw’amahirwe bigarukira hafi.Aha abaturage batanga urugero ko […]

Nyaruguru: Umubyeyi yabyaye impanga eshatu

Uwimana Josiane w’imyaka 32, mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2023 yabyariye neza abana batatu (babiri b’abahungu n’umwe w’umukobwa) mu kigo nderabuzima cya Kabilizi giherereye mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru. Ni ibintu bidasanzwe kuko ubusanzwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko umubyeyi agomba kwipimisha agitwite, yasanga ari impanga akazabyarira mu bitaro. […]

Hagiye kwifashishwa drones mu kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Minisiteri y’ibidukikije byatangije ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote mu kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije. Ibyaha byibasira ibidukikije ni igikorwa kitemewe cyangiza ibidukikije kandi nicyo cyaha cya kane gikorwa n’abantu benshi ku Isi. Ni icyaha cyiyongera ku rugero rwa gatanu na karindwi ku ijana buri mwaka, nk’uko raporo zibitangaza. Indege zitagira abadereva (drones) […]

Gusenga biri mu bintu bifasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata umwanya ugasenga biri mu bintu bifasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ariko ku bantu bataragera ku rwego rwo gufata imiti. Inzobere mu mitekererezo ya muntu muri minisiteri y’Ubuzima, bavuga ko uburyo bwiza bwo gukira uburwayi bwo mu mutwe harimo no gusenga, ariko bikarushaho iyo ufite umuntu ubwira ibibazo byawe wizeye […]

Umuhanzi w’Umunyarwanda yapfiriye muri Canada

Kagahe Ngabo Calvin wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Young CK, yapfiriye muri Canada. Kugeza ubu ntibizwi intandaro y’urupfu rw’uyu muhanzi byamenyekanye ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023. Young CK wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umurava’, ‘Umugabo,…yari atuye i Ottawa mu murwa mukuru wa Canada. Yaherukaga kwitabira igitaramo yahuriyemo […]

Yataye urugo agaruka nyuma y’imyaka 51 baramwibagiwe

Umuryango utuye mu gace ka Homa Bay Sub-County urimo kwishimira kugaruka k’umusaza w’imyaka 81 wari warataye urugo imyaka 51 nyuma yo kutumvikana na murumunawe ahagana mu 1972. Joseph Odongo yavuye iwe mu mudugudu wa Riwa, mu burengerazuba bwa Kanya afite imyaka 30. Ibi byabaye nyuma yo kutumvikana na bamwe mu bagize umuryango we ariko by’umwihariko […]

Gen. Cirimwami ‘wafashaga’ Wazalendo agiye gusubizwa muri Kivu y’Amajyaruguru

Gen. Maj. Peter Cirimwami uvugwaho gufasha imitwe yitwaje intwaro ihuriye muri Wazalendo agiye gusubizwa ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Cirimwami yahawe iyi nshingano n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen. Christian Tshiwewe, abitegetswe na Perezida Félix Tshisekedi. Ni ko amakuru aturuka muri RDC […]

Aba-Rayon bakije umuriro ku muyobozi wabo wagaragaye yaserutse mu mwambaro wa APR FC

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bibasiye bikomeye Rukundo Patrick ukuriye komite nkemurampaka muri iriya kipe, nyuma yo kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC. Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri ni bwo Rukundo yagaragaye muri Kigali Pele yambaye umupira w’ibara ryera w’Ikipe ya APR FC. Uyu mugabo ni umwe mu bari bagiye gushyigikira iyi kipe y’Ingabo […]

Ikirango cy’Umujyi wa Khartoum cyafashwe n’inkongi nyuma y’imirwano ikaze

Inyubako zafashwe n’inkongi y’umuriro mu murwa mukuru wa Sudani nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta n’ingabo z’umutwe wa RSF bahanganye. Amashusho yashyizwe kuri internet ku Cyumweru yerekanye umuturirwa w’icyitegererezo i Khartoum wa Greater Nile Petrole Oil Company urimo uragurumana. Mu butumwa yanditse kuri X, yahoze yitwa Twitter, Tagreed Abdin, umwubatsi w’iyi nyubako, yagize ati: […]