Mukwege yiyongereye mu bazahatanira na Tshisekedi kuyobora RDC
Umunyapolitiki Dénis Mukwege wigeze gutwara igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yemeje ko aziyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka. Mukwege yemeje ko aziyamamaza, ubwo kuri uyu wa Mbere yaganiriraga n’itangazamakuru i Kinshasa. Uyu mugabo usanzwe ari n’umuganga w’indwara z’imyanya myibarukiro y’abagore, yavuze ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga, gusa kandidatire ye […]
Kuri uyu wa Kabiri Antony wa Manchester United aragaruka mu kibuga nyuma yo gushinjwa ihohotera

Umutoza Erik ten Hag yavuze ku cyemezo cye cyo kugarura Antony mu ikipe ya Manchester United nyuma yo guhagarikwa muri iyi kipe aho yaashinjwaga guhohotera uwahoze ari umukunzi we. Ibi yabigarutseho ubwo yari abajijwe kuri uyu musore niba azongera kugaragara mu kibuga, maze nawe atazuyaje avuga ko ashobora gukina kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko […]
Iminsi 10 ya mbere y’Ukwakira izarangwa n’imvura yiganjemo inkuba n’imiyaga – Meteo

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe kiremeza ko kuva taliki ya 1 kugeza kuya 10 Ukwakira 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 75 ikazaba iri hasi y’ ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu gice cya mbere cy’Ukwakira. Imvura iteganyijwe izajya igwa ahantu hamwe na hamwe ntigere hose icyarimwe naho iminsi iteganyijwe […]
Nyamasheke: Abantu 10 bagwiriwe n’umukingo
Abantu 10 bo mu karere ka Nyamasheke bagwiriwe n’umukingo babiri bahita bapfa, ubwo barimo barubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Byabereye mu murenge wa Gihombo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Nzeri 2023. Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desiré, yavuze ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa 10:30. Yavuze ko bariya bantu bagwiriwe […]
Intambara ishobora kurota hagati ya Sudani y’Epfo na Uganda
Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo yihanangirije Uganda avuga ko igihugu cye kitazemera ko haba na santimetero imwe y’ubutaka bwacyo yomekwa kuri Uganda mu gihe amakimbirane ku mupaka akomeje hagati y’abaturanyi bombi. John Agany yavuze amagambo avuga ko ari ubutumwa bugenewe Perezida Yoweri Museveni nyuma y’iminsi mike ingabo za Uganda zivuzweho kwinjira muri Sudani […]
Burundi: Inyandiko z’abiyise abasirikare n’abapolisi baharanira impinduka zateje urujijo
Mu gitondo cy’uyu wa 2 Ukwakira 2023, mu bice bitandukanye by’u Burundi hatoraguwe kopi z’itangazo ry’iyiyise ‘komite y’abasirikare n’abapolisi iharanira impinduka’ bigaragara ko ryanditswe tariki ya 30 Nzeri. Mu gika kibanza cy’iri tangazo, iyi komite yahawe izina ry’impine rya ‘CMPCB’ iravuga ko mu bigo by’igisirikare n’igipolisi hamaze iminsi umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, gusa yo […]
Abantu 10 bagwiriwe n’igisenge mu mubatizo barapfa

Nibura abantu 10, barimo abana batatu bapfiriye mu mubatizo ubwo bagwirwaga n’igisenge cy’itorero babatirizwagamo mu majyaruguru ya Mexico.Isenyuka ryabaye ku cyumweru nyuma ya saa sita ku isaha yaho, ubwo abantu bagera ku 100 bitabiraga umubatizo ku rusengero rwa Santa Cruz muri Ciudad Madero. Abaturage baho bihutiye kujya mu nyubako bafite amasuka na mapiki kugira ngo […]
Hamisa Mobetto ari ku gitutu cyo kurongorwa

Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi Hamisa Hassan Mobetto yatangaje ko ari ku gitutu cyo gushakana n’umukunzi we mushya Kevin Sowax, aho abantu bakomeje kumubaza igihe bazarushingira.Mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru kimwe , Hamisa yemeye ko akomeje kotswa igitutu n’umuryango we ngo ashake umugabo. Ati: “ Gushaka biri muri gahunda yImana kandi biba mu gihe nyacyo. Nahisemo kwibanda […]
Mali: Inyeshyamba za CMA zigaruriye ikindi kigo cya gisirikare
Kuri iki Cyumweru, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali nyuma y’imirwano yabereye mu majyaruguru y’igihugu. Iki kigo cya gisirikare ni icya kane cyafashwe mu bitero byinshi by’urugamba rw’inyeshyamba zo mu mutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), rwatangiye kuva muri Kanama nyuma yo […]
M23 yaba yahaye isomo FARDC
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yatakarije abasirikare benshi mu mirwano yahuje Ingabo za Guverinoma yayo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni imirwano yabereye mu duce twa Teritwari ya Masisi ku Cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2023. M23 ni yo yabanje gutanga impuruza y’iyi mirwano, mu butumwa Perezida wayo, Bertrand Bisimwa yanditse ku […]