U Buhinde bwasabye Canada gucyura abadipolomate ba yo 41 bitarenze itariki ya 10 Ukwakira
U Buhinde bwabwiye Canada ko igomba gucyura abadipolomate ba yo 41 bitarenze ku ya 10 Ukwakira nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru The Financial Times, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata intera. Umubano hagati y’u Buhinde na Canada warushijeho kuzamo igitotsi nyuma y’aho Canada iketse ko abakozi ba Guverinoma y’u Buhinde bagize uruhare mu iyicwa […]
Ikibazo cy’ubutaka Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda cyagejejwe kuri Lutundula

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Juvénal Munubo Mubi, yagejeje kuri guverinoma ikibazo cy’ubutaka bw’igihugu cyabo Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda. Hashize iminsi abatuye muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zimuye imbibi, […]
Ibihuha byongeye kuvuza ubuhuha hagati ya Diamond na Zuchu

Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu mu muziki hashize iminsi avugwa mu rukundo rw’ikibatsi na Diamond Platnumz nyiri Wasafi Record abarizamo nyuma y’uko Diamond avuze ko ubu babaye nka Mushiki na Musaza.Gusa abantu ntibakomeza kubyemera ko nta rukundo aba barimo bashingiye ku myitwarire yabo ica amarenga ko bafitanye umubano wihariye badashaka ko ujya ahabona. Mu […]
Sunak yiteguye kwirengagiza abacamanza b’u Burayi akohereza abimukira mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ngo yaba yiteguye gukomeza umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda yirengagije abacamanza b’i Burayi. Bivugwa ko Sunak, w’imyaka 43, yizeye gukoresha ububasha bushya ahabwa n’amategeko kugira ngo yirengagize imyanzuro yatanzwe n’abacamanza b’i Strasbourg Urukiko rw’Ikirenga niruramuka rufashe icyemezo gishyigikira Guverinoma mu Gushyingo. Abafatanyabikorwa ba Minisitiri w’intebe bemeza ko azirengagiza […]
Polisi yarashe mu cyico undi ukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi
Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Bugesera yarashe uwitwa Nsengimana Vincent wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi. Nsengimana w’imyaka 27 y’amavuko yarasiwe mu murenge wa Ntarama, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira. Amakuru atangwa na Polisi y’Igihugu avuga ko Nsengimana yarashwe “ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe insinga [yaherukaga […]
Umuhuzabikorwa wa CLADHO abona amabwiriza yo mu Rwanda arusha amategeko gukomera
Umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Murwanashyaka Evariste, aravuga ko ashingiye ku buryo abantu bakurwa mu manegeka, abona amabwiriza yo mu Rwanda akomeye kurusha amategeko yaho. Murwanashyaka yabivugiye mu kiganiro Imboni cyo kuri televiziyo y’igihugu cyaraye kibaye kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023, cyari gifite umutwe ugira uti “Ihurizo ku kibazo cy’amanegeka, ni umuti utavura […]
Uganda irashinja uwahoze ari umuyobozi muri ICC gutera inkunga LRA
Uganda iri gukora iperereza ku bivugwa ko uwahoze ari umujyanama mukuru mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha yagize uruhare mu gutera inkunga umutwe wa Lord Resistance Army. Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko uhagarariye abahoze ari abasirikare b’abana ba Lord Resistance Army, cyangwa LRA, abahohotewe bavuze ko hagati ya 2006 na 2017 Brigid Inder wahoze ari umuyobozi muri ICC “yorohereje […]
Col. Mikombe na bagenzi be bahamijwe ubwicanyi bw’i Goma, bahabwa ibihano biremereye
Urukiko rwa gisirikare rw’i Goma Ku wa Mbere rwahamije abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye i Goma mu minsi yashize. Ni ubwicanyi bwabaye ku wa 30 Kanama, ubwo bariya basirikare biraraga mu baturage bo mu itsinda ryitwa Wazalendo bigaragambirizaga i Goma basaba ko Ingabo […]
Perezida Ndayishimiye yirukanye ba Minisitiri 4
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Mbere yakoze impinduka muri Guverinoma y’igihugu cye zasize avanye mu mirimo ba Minisitiri bane. Abavanwe mu mirimo nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida Ndayishimiye ryo Ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira, barimo Sylivie Nzeyimana wari Minisitiri w’Ubuzima. Uyu yahise asimburwa n’uwitwa Lyduine Baradahana. Undi wakuwe mu mirimo […]
Immaculée arasaba ko Apôtre Yongwe aryozwa ibyo yakoreye Pasiteri Inzahuke
Ingabire Marie Immaculée uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu arasaba ko Apôtre Harelimana Joseph uzwi nka Yongwe abazwa n’ubutabera ibyo kuba yarahaye urubuga umugore witwa Murungi Diane wemera ko yabeshyeye Pasiteri Niyonshuti Théogène ‘Inzahuke’ ko yamuteye inda. Ibi yabivuze nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye Yongwe muri yombi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, rumukekaho icyaha […]