Kenya: Rurageretse hagati y’Umunyarwanda n’Umunyakenya yizeye ngo amwandikishirize ikigo
Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda na mugenzi we w’Umunyakenya bari mu mpaka zikomeye mu rukiko ku bijyanye no gutunga no kugenzura miliyoni 400 z’amashiringi yafatiriwe muri banki ebyiri z’i Nairobi. Amafaranga yavuye mu bucuruzi bwo kuri internet. Kugira ngo hirindwe ko amafaranga menshi asesagurwa, Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Milimani, Bernard Ochoi, yahagaritse konti ya Stay Online Limited (SOL) […]
Masisi: Nyatura yarahiriye kohereza Abatutsi bose mu Rwanda
Umutwe witwaje intwaro wa Nyatura wigamba ko ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose baba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, ukabohereza mu Rwanda. Ibi byavuzwe n’umwe mu bayobozi bawo wiyita ‘Général’ Ignace, nk’uko byumvikana mu mashusho yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, mu gihe bahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23. […]
Umusifuzi wari kuri VAR ubwo Liverpool yakinaga na Tottenham yahuye n’uruvagusenya
Umusifuzi Darren England, wakurikiranaga amashusho kuri VAR(Video Assistant Referees) ku mukino uheruka guhuza ikipe ya Liverpool na Tottenaham yahuye n’uruva gusenyunya nyuma y’aho iyi kipe yatsindaga igitogo akavuga ko habayeho kurarira bityo kikangangwa. Darren England, umwe mu basifuzi bakomeye mu Bwongereza, yahanishijwe kutazongera gusifura umukino uwariwo wose wa Liverpool muri uyu mwaka hashingiwe ku makosa […]
Zambia: Edgar Lungu wahoze ari perezida aratekereza ku kugaruka muri politiki
Uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yatangaje ku wa Gatatu ko atekereza kuzagaruka muri politiki mbere y’amatora rusange ataha mu 2026. Lungu yatsinzwe na Hakainde Hichilema uriho mu 2021 nyuma atangaza ko avuye muri politiki. Ariko uyu mugabo w’imyaka 66 yakomeje kugaba ibitero bya politiki kuri Hichilema maze kuri uyu wa Gatatu agaruka ku […]
UPDF yongeye gusuka amabombe kuri ADF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda zongeye kugaba ibitero ku birindiro umutwe wa ADF ufite mu mashyamba ya Congo. Museveni ku rubuga rwe rwa X yavuze ko ibyo bitero byagabwe ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, mu gace ka Mambasa. Ibirindiro bitatu by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ni byo byarashwe. […]
Rusizi: Amarira aratemba muri koperative iherutse gutakambira Perezida Kagame

Abanyamuryango ba koperative Gisuma Coffee y’abahinzi ba kawa ikorera mu murenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo bitabiraga inama y’inteko rusange yabo, biteguye kugabana inyungu, bakabwirwa ahubwo ko bahombye arenga 4.800.000, ko igihombo kizanakomeza kwiyongera, barikubita bataha inama itarangiye. Bavuga ko ibibabayeho byanababayeho umwaka ushize na bwo babwirwa ko bahombye, bibaza icyo […]
Imbwa ya Biden yirukanywe muri White House nyuma yo kuruma ucunga umutekano
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko Imbwa y’umuryango wa Biden, Commander, yimuwe muri White House nyuma yo kurumana.Jill Biden, yatangaje ko kugeza ubu ari wo mwanzuro wafashwe kugirango umutekano urusheho kugenda neza. Mu cyumweru gishize, iyi mbwa Komanda yarumye umukozi w’ibiro by’ibanga bya White House (Security Service) wayirebereraga.Bibaye ku nshuro […]
Nyagatare: Abakobwa batewe inda barasaba ubufasha

Abakobwa batewe inda bo mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare barasaba guhabwa ubutabera kuko ngo ababahohoteye baratorotse, ntibabafasha kurera abana babyaranye. Iki kibazo cyagaragajwe n’abakobwa babiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagezaga abatuye muri Karama serivisi za Isange One Stop Center zatangiye gutangirwa mu bitaro bya Gatunda. Umuyobozi […]
Mali: Inyeshyamba z’Aba-Tuareg zigaruriye ikigo cya gatanu cya gisirikare
Kuri uyu wa Gatatu, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali, bikaba bigeze ku bigo bitanu bya gisirikare zigaruriye kandi zigasahura mu byumweru bicye bishize. Mohamed Elmaouloud Ramadane, umuvugizi w’umutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), yatangarije Reuters ko abarwanyi bawo bigaruriye ikigo cy’Ingabo […]
Bobi Wine yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege
Umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yatawe muri yombi nyuma yo gusubira mu gihugu avuye mu rugendo mu mahanga, nk’uko bivugwa na National Unity Platform (NUP). Daily monitor itangaza ko kuri uyu wa kane mu gitondo, uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe nyuma y’uruzinduko mu bihugu byinshi, […]