Arifuza umugabo ahemba miliyoni 15 ku kwezi ku mabwiriza arindwi akurikira

Yitwa Isabella, kuri we ngo amafaranga si ikibazo kuko yakoreye menshi ahagije kandi na n’ubu aracyakora no ku isura si igitegwa joro, akaba ashaka umusore witeguye kumubera umugabo akajya amuhemba amadolari ibihumbi 15 ku kwezi (arenga miliyoni 15 z’amanyarwanda) ariko uwo mugabo hari ibyo agomba kuba yiteguye kuzuza. Abinyujije mu butamwa yashize ku mbuga nkoranyambaga, […]

Ubwongereza: Ijambo rya Minisitiri Rishi ryashyize abatinganyi mu manegeka

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko adashyigikiye umuco yita uw’Inzaduka w’abaryamana n’abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) ndetse anemeza ko abagore b’Ababatinganyi bagomba kujya bakumirwa mu bitaro by’Abagore. Ubwo yari mu nama n’abanyamuryango b’ishyaka rye ry’aba ‘Conservateur’ yashimangiye ko Abongereza batagomba gutwarwa n’ubuyobe bw’ababigisha ko umuntu ashobora kuba igitsina icyo ari cyo cyose. Ati “Umugabo ni […]

Ruhango: Impanuka ikomeye yahitanye abapolisi 2

Abapolisi babiri bari kuri moto yavaga mu karere ka Muhanga berekeza mu Ruhango, bapfuye nyuma yo kugongwa n’ikamyo. Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruhango mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukwakira 2023. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abapfuye ari AIP Jean Felix Ngaboyimana na […]

Tanzania:Abakobwa bambara impenure n’abagabo basuka imisatsi bakomanyirijwe

Mu gihugu cya Tanzania ubutegetsi bwafashe ingamba zikomeye nyuma y’aho abakobwa bambara impenure bamaze kuba uburo buhuye ndetse kandi n’abasore bishyiraho imisatsi itari karemano bakaba bakomeje kwiyongera. Ibi cyane cyane byagaragaye mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, muri iki gihugu aho hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n’abasore basuka imisatsi, bazajya […]

Ubukwe bwa Zari na Shakib bwabaye mu muhezo-AMAFOTO

capture1a.png

Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo hasakaye amakuru y’uko Zari n’umukunzi we bagiye gukora ubukwe ariko ibirori bikitabirwa n’abatumiwe gusa.Bidatinze rero kuri uyu wa Kabiri nibwo byashyizwe mu bikorwa barishimana imbere y’imiryango. Ni ibirori bitavuzweho byinshi bitewe n’uko ba nyiri ubwite bashatse ko biba mu muhezo bituma hatamenyekana buri kimwe cyose. Kuva mu cyumweru gishize, amakuru […]

Nyaruguru: Abakoze mu muhanda Munini-Busanze barashinja umukoresha kubambura

Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko kumara amezi agera muri 5 badahembwa byabagizeho ingaruka zirimo no gukererwa kohereza abana ku mashuri. Bamwe muri abo bakozi bavuga ko bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze. Ni imirimo […]

Umuyobozi wa RIB aremera ko ari igisebo kuba Kazungu yarafashwe bitinze

Kazungu Denis aremera ko yishe abantu 14

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Colonel Jeannot Ruhunga, aremera ko inzego zishinzwe ubutabera zararangaye, zifata zikerewe Kazungu Denis, bityo ko ari igisebo kuri zo. Col Ruhunga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 yagize ati: “Hatabaye uburangare ku nzego zose, nta cyaha cyaba ariko turi muri sosiyete. Kazungu yatoranyije abantu yica yabigambiriye, […]

Kenya: Perezida Ruto yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yahinduye abantu umunani bagize guverinoma ye, maze yinjiza minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu biro by’icyahoze ari minisiteri y’intebe. Ruto yavuze ko impinduka zari nkenerwa kugira ngo “tunoze imikorere kandi tunoze itangwa rya serivisi nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’ubuyobozi”. Ruto yahuye n’imyigaragambyo mu gihugu hose kubera ubuzima bwarushijeho […]

Kitshanga yasubiye mu maboko ya FARDC na Wazalendo

Abarwanyi ba Wazalendo bifatanyije n'ingabo za Leta muri iyi mirwano

Agace ka Kitshanga gaherereye muri teritwari ya Masisi kasubiye mu maboko y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro ihuriye mu cyitwa ‘Wazalendo’. Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu gitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira 2023, agira ati: “Kuva saa munani z’igitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira, FARDC, FDLR, abacancuro […]

Umutoza Luis Enrique yavuze uwatumye PSG yandagazwa na Newcastle

Umutoza Luis Enrique w’Ikipe ya Paris Saint-Germain, yishinje kuba nyirabayazana yatumye ikipe ye inyagirwa na Newcastle United mu ijoro ryakeye. PSG yari yasuye Newcastle United i Saint James Park, mu mukino wa UEFA Champions league warangiye inyagiwe ibitego 4-1. Ibitego bya Miguel Almiron, Dan Burn, Sean Longstaff na Fabian Schar ni byo byafashije ikipe y’umutoza […]