N’abandi bazashukwa, Ivugabutumwa rikwiye guhagurukirwa

Hari umuvugabutumwa uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Ikibazo cye kiracyari mu iperereza ku buryo kumuvugaho byinshi naba nkosheje ariko reka mvuge kuri iyi ngingo bita “Ivugabutumwa”. Mbere yo kuvuga ku ivugabutumwa nyir’izina tubanze twibaze ibi bibazo: – Ese koko buriya IMANA ibaho? – Ese niba Imana ibaho iba […]

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Yamen Zelfani

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunya-Tunisia Yamen Zelfani wari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “ku bwumvikane bw’impande zombi, umutoza Yamen ZELFANI ntabwo akiri umutoza mukuru wa Rayon Sports.” Zelfani yari umutoza w’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda kuva muri Nyakanga uyu mwaka. Rayon Sports […]

Ingabo z’u Burundi zahindutse abacancuro: Major Ngoma

M23 irashinja ingabo z'u Burundi kwifatanya na Leta ya RDC

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zahindutse abacancuro, zifatanya n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’indi mitwe byifatanyije mu bikorwa bibi. Maj. Ngoma, mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, yatangaje ko […]

Starmer yatangaje ko n’ubwo kohereza abimukira mu Rwanda byatanga umusaruro mwiza, azakomeza kubirwanya

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Labour ritavuga rumwe na guverinoma mu Bwami bw’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko n’ubwo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yatanga umusaruro mwiza, azakomeza kuyirwanya. Starmer yabitangarije umunyamakuru Victoria Drbyshire wa BBC ubwo yamubwiraga ko kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 urukiko rw’ikirenga rurumva ubujurire bwa guverinoma ku cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyo […]

Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zisubije Kitshanga, Nturo n’igice cya Kilolirwe

Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zongeye kwigarurira Kitshanga, imidugudu ya Nturo ndetse n’igice cya Kilolirwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Ukwakira. Ariko amakuru aturuka aho agera kuri Radio Okapi aravuga ko izi nyeshyamba za Wazalendo zidafite amasasu ahagije yatuma zikomeza kugenzura ibyo bice, mu gihe FARDC ikomeje kuvuga ko yubahiriza ihagarikwa ry’imirwano. Kuri iki […]

Umupolisi wa Misiri yishe arashe Abanya-Israel muri Alexandria

Umupolisi wo mu Misiri yarashe ba mukerarugendo mu mujyi wa Alexandria wo ku Nyanja ya Mediaterane, ahitana nibura abenegihugu ba Israel babiri n’Umunyamisiri umwe. Umuyoboro wa televiziyo witwa Extra News wegereye cyane inzego z’umutekano za Misiri, wasubiyemo umuyobozi ushinzwe umutekano utavuzwe amazina avuga ko undi muntu yakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe ku itsinda rya ba […]

Gen. Gihanga Smith wa FARDC yarekuwe nyuma y’ukwezi kurenga afunzwe

Gen. Major Gihanga Mutara Smith, umuyobozi wa FARDC muri Haut Katanga wari umaze ukwezi kurenga afunzwe mu rwego rw’iperereza yongeye kwidegembya. Uyu musirikare wakekwagaho uruhare mu inyerezwa rya toni 120 za cuivre z’ikigo TFM, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Ukwakira 2023 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Pascal Mulegwa, uhagarariye ibitangazamakuru nka RFI na France 24 […]

Bruce Melodie yibasiye Muyoboke na The Ben

Umuhanzi Bruce Melodie yibasiye Muyoboke Alex ureberera inyungu z’abahanzi batandukanye ndetse na mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’aho bamushyize mu majwi ko yashatse kwica igitaramo cyabereye i Bujumbura tariki ya 1 Ukwakira 2023. Bigendanye n’aya makuru ashyira mu majwi Bruce Melodie na Coach Gael ureberera inyungu ze, yari amaze iminsi acicikana, […]

RDF yagiranye ibiganiro na ba defence attachés baba mu Rwanda no hanze

f7xvfafwyaaw64y.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakiriye ba defence attachés 31 hamwe n’abafatanyabikorwa bakorera mu Rwanda mu kiganiro cyo kuwa Gatanu cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’umutekano. Ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, impuguke mu bya gisirikare zasobanuriwe ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, ibikorwa bya RDF byo kubungabunga no kugarura amahoro mu masezerano […]