Intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas yahombeje umuhanzi Bruno Mars
Umuhanzi Peter Gene Hernandez uzwi cyane nka Bruno Mars, yahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’uko ibitaramo yagombaga gukorera muri Israel bihagaritswe kubera intambara ishyamiranyije iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa Palestine. Bruno Mars n’itsinda rye bari bageze muri iki gihugu taliki 05 Ukwakira 2023 biteguye gutaramira ahitwa Yarkon Park mu mujyi wa Tel Aviv ariko nyuma y’uko […]
U Bwongereza: Abanyamategeko ba guverinoma basabye urukiko kwizera u Rwanda
Abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basabye urukiko rw’ikirenga kwizera u Rwanda, bakemera ko rwakira abimukira binjiye mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto. Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 ni bwo aba banyamategeko b’inararibonye bayobowe na Sir James Eadie KC bageze mu rukiko rw’ikirenga, aho bari bagiye kurusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urw’ubujurire […]
M23 yemeye ko yambuwe Kitshanga
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeye ko wambuwe umujyi wa Kitshanga muri teritwari ya Misisi nyuma y’igihe kitagera ku minsi ibiri yirukanyemo ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe ihuriye muri Wazalendo. Amakuru y’uko uruhande rwa Leta ya RDC rwafashe Kitshanga yatangiye kuvugwa kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, bigendanye n’uko abarwanyi ba […]
Abagabo b’i Nyaruguru ngo ntibanyurwa
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Nyaruguru, ntibanyurwa no gushaka umugore umwe aho usanga batunga abarenze umwe, ahanini biyumvisha ko bafite imirima babatungisha bityo bigateza ibibazo mu miryango harimo n’amakimbirane. Abagore baganiriye na isango tv, bavuga ko guharika muri aka karere by’umwihariko imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ngo byabaye ingeso, bityo bakaba basaba […]
Ikibazo cyo kurangiza vuba : Uburyo bwiza bwo gutera akabariro no gushimisha uwo mwashakanye
Kurangiza vuba (Premature ejaculation) ni ikibazo gikomerera abashakanye ahanini kiri guteza impagara no gusenyuka ku ngo nyinshi. Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere kubijyanye n’ubuzima bwi’imyororokere kukinyamakuru (Healthline.com) bugaragaza ko nibura umugabo umwe mugabo batatu aba afite iyo nenge, […]
Lt Gen Mubarakh Muganga yaba aherutse guterana amagambo na Ychaligonza wa FARDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, biravugwa ko yaba aheruka guterana amagambo na mugenzi we wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari muri Ethiopia. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira ni bwo i Addis Ababa habereye inama y’inyabune y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere, ikaba yarigaga ku bibazo bya […]
Musanze:Ikamyo yari itwaye inzoga za BRALIRWA yahiye hafi gukongoka
Ikamyo yari itwaye inzoga za Bralirwa, yahiriye hafi y’isoko rya GOICO i Musanze mu Murenge wa Muhoza ariko ku bw’amahirwe Polisi yahise itabara iyizimya itarakongoka. SP Jean Bosco Mwiseneza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi modoka yari ipakiye inzoga yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, hanyuma ifatwa n’inkongi ku igice cy’inyuma ariko […]
Ubuyobozi bwa za Gasutamo buzagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye i Gikondo

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko hazagurishwa mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye tariki ya 07 Ugushyingo 2023 saa yine za mu gitondo, byo byafatiwe muri magendu bigaragara ku mugereka w’iri tangazo . Ibi bicuruzwa biherereye mu bubiko rusange bwa EDA, I Gikondo. itangazo_06.10_2023.pdf-> Fungura urebe ibicuruzwa byose bigaragara muri uyu mugereka
Dosiye ya apôtre Yongwe yoherejwe mu bushinjacyaha
Dosiye ya Apotre Halelimana Joseph uzwi nka Yongwe yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibi byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ko uyu mugabo yamaze gushyikirizwa urwo rwego.Ni mu gihe yari yatawe muri yombi taliki 1 Ukwakira 2023 akajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ku Kimihurura. Amakuru agenda avugwa […]
U Bubiligi: Basabose uregwa ibyaha bya jenoside ntiyabonetse mu rubanza
Umunyarwanda Pierre Basabose uregwa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ntabwo yabonetse mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi. Basabose yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda mu 1947. Nk’umusirikare, yatwaraga Colonel Sagatwa Elie wari muramu akaba n’Umunyamabanga wihariye wa Juvénal Habyarimana. Yanakoraga ishoramari […]