Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, leta bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko. Depite Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka […]
Victor Mbaoma yababaje Mukura VS ku munota wa nyuma
Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye Mukura VS igitego 1-0, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Mukura kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Ni umukino umutoza Thierry Froger n’abasore be basabwaga gutsinda ku kabi n’akeza, nyuma yo gutakaza amanota abiri […]
Uburayi bwisanze mu kaga, Impamvu nyamukuru Ubwongereza bushaka kohereza abimukira i Kigali
Muri iyi minsi igihugu cya Isiraheli gihanganye mu ntambara n’umutwe wa HAMAS, muri ibyo bihugu byombi hari intambara y’amasasu ariko mu Burayi hafi ya bwose imvururu zikomeje kwiyongera. Intambara iri muri Gaza na Israel ariko mu Bufaransa igipolisi nticyemerewe gusinzira kuko kiri mu kazi gakomeye gihanganye n’abashyigikiye Palestine cyane Israel. Mu murwa mukuru wa Parisi […]
Igisasu cya Israel cyahitanye umunyamakuru, gikomeretsa bagenzi be benshi
Igisasu ingabo za Israel zarashe ku mupaka wayo na Lebanon cyahitanye umunyamakuru umwe muri benshi bakurikiranaga inkuru y’intambara igiye kumara icyumweru, abandi batandatu barakomereka. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, bimaze gutangaza ko uwishwe n’iki gisasu ari umunyamakuru Issam Abdallah ufata amashusho w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Reuters yamaze kwemeza aya makuru y’urupfu rwa Issam wari umaze […]
RDC:Mboso uyobora Inteko Ishinga Amategeko arashinja Kabila kugira Congo ingwate
Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Christophe Mboso, yibasiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC mu nteko rusange y’Ihuriro ry’Amashyaka FCC ashyigikiye Kabila. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023 aho yamushinje kugeza Congo aharindimuka. Ati”Mu myaka irenga 20, wafashe igihugu cyacu n’umutungo wacyo ho ingwate, […]
Umusirikare wa FARDC yishe umwana we akomeretsa umugore yashakaga kwica
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe yica umwana ufite nk’umwaka akomeretsa nyina. Ibi byabereye i Mwenda, umudugudu uherereye mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru) mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu Kane ushize. Nk’uko byatangajwe na Meleki Mulala, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile nshya […]
Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusambanya abakobwa ku gahato
Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda yahamijwe ibyaha byo gusambanya ku gahato bamwe mu bakobwa bitabiraga aya marushanwa mu rubanza rwari mu bujurire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali. Prince Kid wari waragizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 Urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhamije ibyaha […]
Amashusho ashinja Titi Brown nk’ikimenyetso gishya yateje impaka
Kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Ukwakira 2023,mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nibwo hasubukuwe urubanza umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ushinjwa gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, nyuma y’uko mu kwezi gushize rwari rwarusubitswe kugira ngo hazaburanwe ku bindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwagaragaje. Ubusanzwe icyaha Brown akurikiranyweho n’icyo gusambanya umwana utaragira imyaka y’ubukure gusa […]
Ibi nanjye byambayeho: Nshobozwa wihanganishije umusaza ufite umwana ‘wavukijwe kujya muri Bayern Munich’
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR BBC ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Basketball, yihanganishije umusaza wo mu karere ka Huye uvuga ko umwana we yavukijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich; avuga ko na we hari ubwo byigeze kumubaho. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo umusaza witwa Izabitegeka Innocent wo mu murenge wa Kinazi […]
Imbwa yatangaje benshi ubwo yamaraga iminsi 3 umutwe wayo waheze mu icupa

Imbwa yahawe izina rya Cheeto yavugishije benshi amangambure mu gace ka Michigan nyuma yo kumara iminsi itatu umutwe wayo waraheze mu icupa risanzwe ripakirwamo amavuta akomoka ku nka nka(Formage). Iyi mbwa ibyayo byasaga n’ibyayirangiranye kuko yari imaze gucika intege nyuma yo kutagira ibiryo cyangwa amazi ibona mu minsi itatu ubwo umutwe wayo wafataga. Abashinzwe ubutabazi […]