EAC yamaganye abavuga ko ingabo zayo muri RDC zikorana n’inyeshyamba
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Dr Peter Mathuki, yamaganye abakomeje kuvuga ko ingabo ziri mu butumwa bwawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, zizwi nka EACRF, zikorana n’imitwe yitwaje intwaro. Mu itangazo Dr Mathuki yashyizeho umukono kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe kandi wamagana imirwano yubuye hagati […]
Kenya: Uwiyitaga umwavoka kandi watsinze imanza zose yaburanye yafashwe
Kuri uyu wa Kane ushize, uwo bivugwa ko yiyitaga umunyamategeko atari we w’i Nairobi yafunzwe n’ubuyobozi buvuga ko yibeshyeye ko ari umwunganizi mu by’amategeko w’Urukiko Rukuru rwa Kenya. Amakuru avuga ko uyu munyamategeko yaburanye imanza 26 imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Rukuru, n’abacamanza b’urukiko rw’ubujurire mbere y’ifatwa rye, kandi zose yazitsinze. Yatawe muri yombi n’ishyirahamwe […]
Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bwa EAC muri RDC

Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, EAC. Ingabo za Kenya zatangiye ubutumwa bwa EAC muri RDC mu Gushyingo 2022, hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu bo muri uyu muryango, byo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bw’iki gihugu bwazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje […]
UK: Bizafata andi mezi ngo hatangwe umwanzuro ku kohereza abimukira mu Rwanda
Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ku wa Gatatu rwavuze ko bizafata amezi mbere y’uko rutanga umwanzuro niba guverinoma ishobora gukomeza gahunda yayo yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda. Abunganira guverinoma bagiye impaka mu minsi itatu muri iki cyumweru bavuga ko urukiko rugomba gukuraho icyemezo cyo muri Kamena cyemeje ko gahunda yo kohereza ibihumbi by’abasaba ubuhungiro mu […]
VIDEO: Mwitondere ibyo muvuga kuri Israel, Iyi restora izize gusebya mukecuru Gina wishwe na HAMAS
Mukecuru Gina Smiatich yishwe na HAMAS mu bantu biciwe mu gitero cyo ku isabato. Yari afite imyaka 90 akaba n’umwe mu bantu barokotse jenoside yakorewe Abayahudi. Mu kumwica, Umurwanyi wa HAMAS yamusanze mu ihema yari yahungiyemo amujyana mu rugo rwe yari atuyemo mu gace kitwa ‘Kibbutz Kissufim’ arangije amutegeka gupfukama hasi ahita amurasa isasu mu […]
Gitifu wa Rambura yatawe muri yombi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira yatawe muri yombi na RIB akekwaho kunyereza amafaranga yo gusana inzu z’abaturage basenyewe n’ibiza. Uru rwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko Frw miliyoni 6.9 ari yo Gitifu Kabarisa Salomon akekwaho kunyereza. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko […]
Umuhanzi Weazel akomeje gutsimbarara ku mwanya wa Radio muri Good Life
Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo akaba n’umuririmbyi usigaye wa Good Lyfe Crew, yahakanye burundu ko hashobora kubaho undi muntu wasimbura nyakwigendera Mozey Radio. Uyu muhanzi yavuze ko agiye kuba umuhanzi wenyine mu buzima bwe bwose ariko yiteguye gukorana n’abahanzi batandukanye mu mishinga mishya n’abandi bisanzwe ariko ngo ntabwo azasimbuza nyakwigendera. Ati”Nyakwigendera Radio yari umuhanzi […]
Hari uguterana amagambo hagati ya Israel na LONI ku basivile bakomeje gupfa
Ibihugu by’amahanga ndetse n’Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yakomeje konsa igitutu Leta ya Isiraheli ku bikorwa byayo muri Gaza biri kwibasira abasivile bituma igisirikare cya Isiraheli giha umuryango w’Abibumbye amasaha 24 yo kwimura abo basivile n’ubwo uyu muryano wabifashe nk’amananiza. Ibi Isiraheli ibitangaje mu gihe ikomeje kwitegura igitero cyo ku butaka kizakorwa n’Abasirikare bazinjira muri […]
Nyuma yo kotswa igitutu, Tshisekedi ngo agiye gukuraho état de siège muri Ituri na N.Kivu
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo koroshya “gahoro gahoro kandi mu byiciro” ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara ebyiri mu burasirazuba bw’igihugu. Amakuru avuga ko ngo nyuma yo kubiganiraho n’abakuriye inzego za leta no n’inama nkuru ya gisirikare, yafashe icyemezo cyo kwerekeza abaturage b’intara za Ituri na Kivu ya Ruguru […]
Tuzatsinda M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire: Minisitiri Bemba
Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yagaragaje ko afite icyizere cy’uko ubutegetsi bwabo buzatsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ubwo byatwara igihe kirekire. Ibi yabivugiye i Kinshasa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, ubwo yatangizaga umushinga w’umutekano n’amahoro witwa ‘Unis pour la paix et securité’. Nk’uko asanzwe abivuga, kimwe n’abandi […]