Afite ubwanwa bujya ku ngana n’ubwa Osama Bin Laden kandi ari umugore

Coral Renaie, umugore w’imyaka 30 ukomoka i Kansas, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye urugendo rwo kwiyakira nyuma y’uko isura ye itamirijwe ubwana kugeza aho buruta n’ubwa bamwe mu bagabo. Uyu mugore avuga ko yabanje kujya abwogosha ariko biba iby’ubusa maze ahitamo kubureka bugakura atangira amahitamo yo kwikunda. Renaie ahura nibibazo bya buri munsi […]

Uwahoze ari Perezida wa AS Muhanga yapfuye

Ndayisaba Jean Damascène wahoze ari Perezida wa AS Muhanga, yapfuye azize uburwayi. Ndayisaba yayoboye iyi kipe yo mu majyepfo hagati ya 2017 na 2023. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Amakuru avuga ko uyu mugabo yazize kanseri y’umwijima yari […]

Indege z’intambara z’Igisirikare cya Nigeria zivuganye amabandi yitwaje intwaro arenga 100

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko Ingabo zacyo zirwanira mu kirere zivuganye amabandi yitwaje intwaro arenga 100, nyuma yo kuyagabaho ibitero ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ni ibitero Ingabo za Nigeria zagabye muri Leta ya Zamfara iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu. Zamfara ni Leta imaze imyaka myinshi irangwamo urugomo rw’amabandi yitwaje intwaro, aho agaba […]

Niger:Bazoum aracyategereje gusubira ku butegetsi nyuma yo kubona umwavoka

Perezida Mohamed Bazoum uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Niger atangaza ko agifite icyizere cyo gusubira ku butegetsi nyuma y’uko ngo abonye abamwunganira mu mategeko. Ku ya 18 Nzeri, Mohamed Bazoum yahisemo kohereza ikirego cye mu nkiko zo muri Afurika y’Iburengerazuba kugira ngo asabe ko yarekurwa kandi agasubizaho itegeko nshinga muri Nigeriya.Ni nyuma yo kumara hafi […]

Umwuka mubi watutumbye hagati y’ihuriro rya Tshisekedi n’irya Kabila

Umwuka mubi watutumbye hagati y’ihuriro ry’amashyaka Union Sacrée riyobowe Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na FCC rya Joseph Kabila wamubanjirije ku butegetsi. Uyu mwuka waturutse ku kuba Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC, Christophe Mboso N’Kodia, atangaje ko uruzinduko Jakaya Mrisho Kikwete yagiriye i Lubumbashi mu ntangiriro z’uku […]

Perezida Andrzej Duda ategerejwe i Kigali

Perezida Andrzej Duda wa Pologne, ategerejwe i Kigali aho agomba kugirira uruzinduko rw’akazi. Ni amakuru byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru yaganiraga n’abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Perezida Andrzej Duda byitezwe ko azagera i Kigali mu mpera z’uku kwezi. Biruta yashimye umubano ukomeje kugenda […]

Ubukwe bwa The Ben na Pamela bwahumuye

Nyuma y’uko umuhanzi The Ben n’umukunzi we basezeranye kubana imbere y’amategeko mu mwaka ushize, kuri ubu hari andi makuru avuga ko indi mihango y’ubukwe igiye gukurikiraho . Mu mashusho yasohotse y’uyu muhanzi hariho inyandiko igaragaza ko ibirori byo gusaba no gukwa biteganyijwe taliki 23 Ukuboza 2023. Ni mu gihe urukundo rw’aba bombi rwatangiye kunugwanugwa mu […]

Bisi nshya u Rwanda rwakiriye ngo zikemure ikibazo cy’ingendo zabaye nk’igitonyanga mu nyanja

Ku wa Gatanu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamurikiye abawugendamo bisi nshya 20 ziheruka kugurwa, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo cyabaye agatereranzamba. Bisi zamuritswe ni izaguzwe na sosiyete itwara abagenzi ya Jali Transport, zikaba zarakorewe mu gihugu cy’u Bushinwa. Umuyobozi w’iyi sosiyete, Col (Rtd) Twahirwa Dodo, yabwiye itangazamakuru ko izi bisi uko ari 20 zatwaye […]