Depite Niyorurema yagaragaje icyuho cya ruswa mu myubakire ya za sitasiyo
Niyorurema Jean René ntashira amakenga uburyo mu Rwanda hakomeje kubakwa sitasiyo za lisansi nyinshi zitubahirije amabwiriza bikabangamira abaturage. Iyi ntumwa ya rubanda iravuga ko muri ibi bikorwa hashobora kuba hari icyuho cya ruswa igasaba urwego rw’umuvunyi guhagurukira iki kibazo. Byagarutseho kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 ubwo urwego rw’umuvunyi rwagezaga ku nteko Inshinga amategeko raporo […]
Abanye-Congo benshi bashaka ko tujya mu ntambara n’u Rwanda: Minisitiri Muyaya
Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, yemeje ko abenshi mu baturage b’iki gihugu bifuza ko cyajya mu ntambara n’u Rwanda; gusa akavuga ko Guverinoma yacyo ishyize imbere uburyo bwa dipolomasi mu gukemura amakimbirane ifitanye n’u Rwanda. Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje ubwo yari muri Studio za Top […]
Goma: Igipolisi cyaburijemo imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC bashinja meya kudakunda igihugu

Abitabiriye imyigaragambyo yo gusaba Ingabo za EAC kuva ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yabujijwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira 2023, batatanyijwe n’abashinzwe umutekano. Aba bavuga ko ari inzirakarengane z’intambara yashojwe n’u Rwanda kuri Congo bavuga ko barambiwe ingabo z’umuryango wa EAC, bashinja gukorana na M23, […]
Burundi:Umuyobozi w’Ishyaka yanenze ubutegitsi ahita afungwa
Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, yafunzwe nyuma yo kunenga guverinoma ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubutabera. Ni umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere rirambye mu Burundi (Codebu), aho kuri uyu wa kabiri yafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura ashinjwa guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu no kugisebya. RFI […]
Abajihadiste: ‘Nitwe tuharashe se?’ Amajwi n’Amashusho birengera Israel ku rupfu rw’abarenga 500

Ku wa 17 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko igisirikare cya Israel (IDF) cyarashe igisasu ku bitaro bya Al-Ahli Baptist cyahitanye abantu barenga 500 biganjemo abagore n’abana bavurirwaga muri ibyo bitaro ndetse n’abaganga bitaga ku barwayi muri ibi bitaro biherereye mu gace ka Gaza Strip. Mu minota mike nyuma y’uko kiriya gisasu kiraswa ku […]
Museveni yatangaje ko ba mukerarugendo bishwe bari mu kwa buki
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ba mukerarugendo babiri, umwe w’Umwongereza n’umugore we ukomoka muri Afurika y’Epfo, biciwe muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth II bari mu kwezi kwa buki. Inkuru y’urupfu rw’aba ba mukerarugendo n’umushoferi wabo yatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, asobanura ko abagizi […]
UN irabona intambara yeruye y’u Rwanda na RDC, hatagize igikorwa

Umuryango w’Abibumbye (UN) urabona ko intambara yeruye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ishoboka, mu gihe abayobozi bo muri ibi bihugu batakwicarana ngo baganire, bacoce ibibazo biri hagati yabyo. Ibi byagaragajwe n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa UN mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, imbere y’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano, i New York […]
Minisitiri Paula yatunguranye ubwo yagaragazaga impano afite imbere y’imbaga
Minisitiri Paula Ingabire , ni umwe mu baminisitiri bakiri mu myaka mito muri za Minisiteri zitandukanye.Uyu muyobozi yatunguranye ubwo yari imbere y’imbaga agaragaza impano yo kubyina indirimbo gakondo zo mu Rwanda. Uku kuvuna sambwe kwishimiwe n’abatari bacye aho wasangaga benshi badashaka kumukuraho amaso bijyanye n’uburyo yabikoragamo nk’usanzwe yarabigize umwuga. Ni ibirori byabaye mu ijoro ndangamuco […]
Nyagatare: Umuyaga udasanzwe usize abaturage mu ruhuri rw’ibibazo
Abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bari mu kaga nyuma y’uko umuyaga udasanzwe wabibasiye ugasambura inzu zabo ndetse ukanabatwara bimwe mu bikoresho byo mu ngo. Ubuyobozi bwemeje ko kuri ubu inzu 55 ari zo zimaze kwemezwa ko zasenywe n’uyu muyaga. Abaturage bibasiwe cyane n’uyu muyaga wo ku wa 18 Ukwakira 2023 […]
U Rwanda ku mwanya wa 3 ku Isi mu bihugu byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa

Raporo nshya ya Banki y’Isi, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi. Iyi raporo ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda rihagaze kuri 15%, inyuma y’ibihugu bya Misiri (36%) na Lebanon ya mbere ku Isi ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 44%. Ibindi bihugu biri mu icumi bya mbere […]